Ibibazo byabajijwe na Col Nzitonda watahutse muri 2010 avuye muri FDLR abaza Gen Nsumbiligi.
Yaratangiye ati “Afandi hari imitwe ibarizwa muri Congo, uwambe ni FDLR iyobowe na Gen Mudacumura, hari umutwe RUD uyobowe nuwitwa Musabyimana Yuvinali uzwi kwizina rya Afrika Jean Michel, hakaba umutwe witwa CNRD uyobowe na Gen Rumbago, ndetse na FNR MRCD iyobowe na Paul Rusesabagina, Col Nzitonda akomeza avuga ati iyo mitwe yose uko ari ine (4) ntabyinshi ndibuyivugeho kubera ko bisa naho yuko intambara ubungubu bari kurwana ari intambara yo kwibeshaho, umutwe nshaka kugarukaho n’umutwe wa RNC wa Kayumba Nyamwasa.
Afandi nko mukwezi kwa gatanu cg kwa gatandatu kumbuga nkoranyambaga hagaragaye ko uwo mutwe wagejeje ingabo zawo muri Sud Kivu ariko uwo mutwe waje kwakirwa nabi kuko wararashwe abenshi barapfa hakaba nabandi bafashwe harimo uwaruyoboye izo ngabo witwa Habibu Mutadiru…, ubwo rero nkaba nagirango mbabaze ko koko uwo mutwe twafata ko warimbutse cg nawo twawushyira mumitwe irwanya u Rwanda tugomba kurwanya twivuye inyuma?, Thak you sir”.
Gen Kabarebe atangiye asubiza yatangiye muraya magambo.
Murakoze mwese kubibazo nibitekerezo mwabajije ariko reka ngaruke kuri Nzitonda wavuye muri Kongo waje guhunga muri 1994 akagaruka kurwana 96, 97, 98 akajya mumitwe itandukanye,… muri 2010 ugataha.
Gen Sumbiligi mugusubiza ibibazo yatangiye avuga ati mbere yuko mvuga RNC reka mvuge kuri Kayumba Nyamwasa.
Maze Gen Sumbiligi aravuga, avuga ububi bwa Gen Kayumba Nyamwasa uko yamutwaye mugisirikare cya Uganda, ubuhemu bwa Kayumba, uko yaguze agapete ka Suliyetona uko yaguze akamodoka agacuruza imashini zisya ibigori uko Kagame yamuvugiye ijambo mubukwe uko Kayumba Nyamwasa yatinyaga intambara uko Kagame Paul yamuzamuraga kubera ko yaburaga uko yamugira akamuha imyanya, uko muri 94 yasahuraga abandi bari muntambara uko yabonye ishuli mu Bwongereza agashaka kuhasiga Sumbiligi ariko akamwangira uko yababajwe no kugirwa ambasaderi mu Buhinde, Sumbiligi yaravuze weee!!!.
Reka tugaruke kubusesenguzi bugufi.
Kuki Col Nzitonda yabajije ibibazo Sumbirigi aho kubisubiza akigira kuri Kayumba Nyamwasa?.
Sumbiligi amaze iminsi afungiwe iwe kuburyo ifungwa rye yifuje gukoresha akanya yarabonye kugirango ashimishe sebuja mwene Rutagambwa arebe ko yadohora.
Niba koko Gen Sumbiligi yarafite ibisubizo yarabajijwe na Col Nzitonda yari guhera kuri FDLR kugeza kuri RNC nkuko yaramaze kubibazwa.
Ndibaza ko Col Nzitonda ntagisubizo yabonye cyuko RNC ifite umutwe wiyongera kuyo bazarwanya.
Kandi uyu mugabo wabajije ikibazo ndizera ko yatashye yumiwe nacyane ko ikibazo yabajije bari bamuteguye kugirango aze kukibaza!!!.
Sumbiligi arasuzuzugura nigute avuga ipete rya Suliyetona ko aragapeti, ese yibuka ko inyuma yiryo pete harandi mapete ya gisirikare ?.
Ese umuntu usuzugura agapete ka Suliyetona atekereza ko intambara irwanwa nabasirikare bari munsi ya Suliyetona?.
Sumbiligi ati Kagame yavuze ijambo mubukwe bwa Gen Kayumba Nyamwasa nonese yashakaga kuba ariwe urivuga kuko yamujyanye mugisirikare cya Uganda?.
Sumbirigi ati Kayumba yaguze agapete ka Suliyetona muri Uganda kuko bakundaga ruswa, nonese bwana Sumbiligi Kayumba amapete yahawe mu Rwanda nayo nayo yaguze, yatanze ruswa se?.
Gen Sumbiligi ati Gen Kayumba Nyamwasa yarampamagaye ndi muntambara ngo nze njye mubiro ajye kwiga, nonese ko wamwangiye yagiye kwiga, niba yaragiye yasizeho nde?, yahawe nande uruhushya rwo kwiga?.
Sumbiligi ati Kayumba yababajwe no kugirwa ambasaderi mu Buhinde none Gen Kayonga wagizwe Ambasaderi mu Bushinwa bivuze iki ubwo?.
None niba kugirwa ambasaderi mu Buhinde bibabaza kugirwa ambasaderi uri General muri Tanzania bimeze bite?.
Kabarebe usebeje Kagame, usebeje Inkotanyi, usebeje u Rwanda wo kanyagwawe!!!.
Icyo twavuga hejuru yibyo Kayumba Nyamwasa ahangayikishije Leta y’u Rwanda kandi yicecekeye.
Ifoto mubona twahishe mumaso ha madame Sumbiligi nabana be ubwo Sumbiligi yarafungiye iwe kwisabukuru ye yamavuko mubyumweru bibiri bishize.
Kugeza nubu ntamuntu numwe wemerewe kwinjira kwa Sumbiligi usibye abasirikare baharinda.