Site icon Rugali – Amakuru

Ubuse iyo bajya mu kigo cya Gabiro? Kagame na Madamu Jeannette bakoze Siporo bonyine mu kwirinda Coronavirus

Ubuse iyo bajya mu kigo cya Gabiro? Kagame na Madamu Jeannette bakoze Siporo bonyine mu kwirinda Coronavirus

Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bitabiriye Siporo imenyerewe buri cyumweru cya mbere n’icya gatatu cy’ukwezi ku munsi uzwi nka ‘Car Free Day’ ariko kuri iyi nshuro yakozwe mu buryo bwihariye, aho abantu batari mu kivunge nk’uko byari bisanzwe mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Coronavirus cyugarije Isi.

Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bitabiriye Siporo imenyerewe buri cyumweru cya mbere n’icya gatatu cy’ukwezi ku munsi uzwi nka ‘Car Free Day’ ariko kuri iyi nshuro yakozwe mu buryo bwihariye, aho abantu batari mu kivunge nk’uko byari bisanzwe mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Coronavirus cyugarije Isi.

Uyu mwanzuro wafashwe nyuma y’uko Coronavirus ikomeje gukwirakwira mu bice bitandukanye by’Isi ndetse umuntu wa mbere uyirwaye kuri uyu wa Gatandatu yagaragaye mu Rwanda.

Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bakoze siporo ari bonyine, bitandukanye n’uko ubusanzwe baganaga ku Kimihurura ku mbuga y’Ikigo gishinzwe Imisoro n’Amahoro ahabaga hateraniye abantu baturutse impande n’impande muri Kigali.

Siporo bayikoreye mu Kiyovu hafi y’urugo rwabo, bari kumwe na Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa; aho bagaragaye bagenda n’amaguru.

Mu bice bitandukanye by’Umujyi, naho wasangaga abantu bakora siporo batari mu kivunge ahubwo abenshi babaga bari kugenda n’amagaru umuntu ari wenyine.

Mu myanzuro yafashwe igomba kumara nibura ibyumweru bibiri mu kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus, ni uko insengero zifungwa, amasengesho akabera mu rugo, ubukwe bugahagarikwa ndetse abanyeshuri bagasubizwa mu miryango.

Perezida Kagame yahumurije abanyarwanda, abasaba kutagira impagarara kubera iki cyorezo cyagaragaye mu Rwanda, avuga ko “tuzatsinda muri ibi bihe bikomeye binyuze mu bufatanye no gukorera hamwe”.

Yasabye abanyarwanda gukaraba intoki kenshi, kwirinda kuramukanya, kwirinda kujya ahantu hateraniye abantu benshi kandi tugahagarara ahitaruye, n’ibindi.

Coronavirus imaze kugaragara mu bihugu 155, aho abantu barenga ibihumbi 161 bayanduye naho abagera ku bihumbi bitandatu bo bakaba bamaze gupfa.

 

Perezida Kagame ubwo yari muri siporo kuri iki cyumweru yakozwe mu buryo bwihariye hirindwa ko abantu benshi bahurira hamwe mu kwirinda Coronavirus

 

Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame baganira

 

Akanyamuneza kari kose ku maso yabo

 

Siporo bayikoreye hafi y’urugo rwabo mu Kiyovu

 

Minisitiri wa Siporo, Aurore Mimosa Munyangaju, nawe yari kumwe n’Umukuru w’Igihugu

 

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Rubingisa Pudence, yari wenyine mu muhanda akora siporo

 

Mu kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus abantu bakoze siporo mu buryo butari ubw’ikivunge

Amafoto: Village Urugwiro

Exit mobile version