Site icon Rugali – Amakuru

UBUSABANE BWA ARIZONA: KUTIHESHA AGACIRO KURI BAMWE MU NTORE.

Amakuru aturuka mu bategarugori babiri b’intore bari bitabiriye ubusabane bw’intore za Arizona n’abakozi b’ambasade y’u Rwanda muri Amerika; arerekana ko Ukwihesha agaciro bihora mu kanwa ka bamwe mu ntore ariko mu by’ukuri ntabyo bifitiye mu mutima.

Ari Ambasaderi Mukantabana ndetse n’abamubanjirije barimo Umuyobozi w’intore za Arizona, bagerageje kwitwara neza mu magambo no mu bikorwa byabo.

Ariko icyatangaje abo bategarugori babiri, ni ingeso y’ubuhehesi yagaragaye cyane kuri bamwe; n’ubwo bisanzwe ku basore, ariko uwari uwari ukabije akaba ari umusaza ukuze wagombye kuba yiyubaha.

Uwo musaza ngo ubanza akora muri ambasade y’u rwanda, i Washington akaba yotwa Baingana Oska.

Mu byukuri, umwanya yamaranye n’abo bategarugori, batangajwe n’ubuhehesi bwe kuko yari ameze nkisake yamanuye ikibaba itarambanya inkokokazi! Ku buryo n’amagambo meza yari yavuze yabaye impfabusa imbere ya benshi. Bakaba bibaza niba byaratewe n’isabana ryari ryamwuzuye cyangwa akageso yisanganiwe (ubwo naba nibeshye)

Nkaba nsaba abarihira intore zacu amatike, kujya bihangana bakanagurira abafasha babo (kubabafite), mu rwego rwo kwihesha agaciro, kuko hari ibyarenze aho ariko si ngombwa ko bivugwa.

Dukomeze kwihesha agaciro.

Umukunzi wa Rugali
Arizona, USA

Exit mobile version