Site icon Rugali – Amakuru

Uburyo INNOCENT TWAGIRAMUNGU wahuje RUSESABAGINA na NIWEMWUNGERI yashatse guhuza Claude Gatebuke na Richard R Kayumba

Yanditswe na Claude Gatebuke

Agapfa kaburiwe ni impongo. Nongeye kubivugira ku Umutware Youtube chanel uyu munsi. Twirinde ubugambanyi, twe kugwa mu mayeri 2000 y’inkotanyi. Ibyo navuze mu kiganiro ku Mutware ku bantu batanga abandi cg bagambana. Maze igihe mvuga nkanandika ku butasi inkotanyi zikora mu ba activists n’abandi bantu in general. Sinjye gusa hari n’abandi. Twigeze no kubikoraho ikiganiro umwaka ushize, njya mbikoraho amaposts, hari na Ribara Uwariraye navuzemo uko rimwe na rimwe njya mbasubiza.

Abantu benshi kugeza ubu ntibarasobanukirwa ko maneko nyinshi zigenda buhoro buhoro zitigaragaza akenshi zikanigaragaza nk’aho mufatanyije cg zishyigikiye ibyo ukora. Inyinshi zigenzwa no gufata information zijya guha abandi bashinzwe utundi tuzi. Rimwe na rimwe nyine hari abaza bakubwira ibyo baguha cg ngo mujyane Kigali, etc… Abenshi ni abiyoberanya umuntu akazabimenya byaratinze. Gusa akatavuzwe n’umwe…kandi ngo agapfa kaburiwe ni impongo.

Uyu munsi rero nagiye kuri channel Umutware kuri youtube mvuga ku byerekeranye n’ubugambanyi. Navuze ukuntu abanyepolitike ba opposition n’aba activists bakora cg bakoreshwa mu butasi bw’inkotanyi ngo bagushe abantu mu mitego y’inkotanyi. Nabitanzemo urugero rwambayeho.

Umuntu yaranyandikiye kuri nimero ntazi ashaka ko tuvugana ko yitwa Kayumba Richard, ambwira facebook page ye ngo ndebe uwariwe. Nabonye page ye nta kintu cyari kiriho gitangaje. Twahanye gahunda turavugana. Uwo kayumba Richard twavuganye kuri project afite ku banyarwanda. Mubyo nibuka ni uko yambwiye ko ashaka ko dufatanya tugahuza abahutu n’abatutsi. Hagati aho namubajije ukuntu yabonye nimero yanjye arambwira ngo “UWAYIMPAYE NTAGO YANYEMEREYE KO NKUBWIRA UWARIWE”. Naramusubije ngo “dutangiye nabi ariko ntacyo dukomeze”. Ikindi nibuka ni uko icyo gihe yemeraga jenoside yakorewe abatutsi. Ubundi akemera ko abahutu batakorewe jenoside ariko ko bakorewe ubwicanyi ndengakamere. Namubwiye definition ya jenoside mubwira ko ibintu tugomba kubyita uko byabaye ko n’abahutu bakorewe jenoside. Yarambwiye ngo niyo mpamvu abantu bagomba guhura bakabiganiraho bakabyemeza.

Namubwiye ko ukuri kudakeneye kwumvikanwaho. Ukuri ni ukuri ntago guhinduka. Imvura niba yaraguye ejo, waba wanyagiwe cg utanyagiwe iba yaguye. Ikintu niba gihuye na definition nta bwumvikane bubikeneweho. Mubwirako imodoka idahinduka cheval cg se ko imodoka y’umutuku ataba ari imodoka isa na orange. iba ari umutuku kubyita ibindi ni ukurimanganya no kwigiza nkana. Twumvikanye ko wenda ibyo abantu baganiraho ari ibintu bya justice. Ikindi namubwiye ko mu bikorwa nkora nta muhutu cg umututsi nkeneye. UMUNTU ubyibonamo araza yaba umuhutu, umututsi, cg umutwa cg umunyamahanga bose ni karibu. Kandi utabyibonamo yaba umuhutu cg umututsi, ubwoko bwe je m’en fous, azajye aho yibona. N’uwarotaga ko namuha privilege kubera ubwoko bwe abyibagirwe abijyane ku bagendana ipfunwe, abafite comolexe cg abibone (supremacists) n’abextremistes.

Twakomeje kuganira kuri project ye. Twarangije mubwira ko mbona tutazakorana. Mubwira ko umuntu udashobora no kunsubiza aho yakuye nimero yanjye ntakorana nawe. Arambwira ngo “NDABAZA UWAYIMPAYE NANYEMERERA NZAKUBWIRA”. Turakupa.
Umunsi ukurikiyeho nsanga message kuri fone ivuga ko ngo hari umuhungu witwa Richard Kayumba “ngo uri actif muri human rights”. Ngo yamusabye nimero arayimuha ko ngo “buriya ASHOBORA kugucontacta”. Iyo message yari irimo kurimanganya n’uburryarya kuko hari hashize iminsi uwo Kayuma Richard anshatse. Narasubije ngo “ok thanks” nuko uwo muntu ansubiza ibindi bintu anshimira ngo ibikorwa nkora ariko nabyo nabonyemo ko ari KURIMANGANYA N’UBURYARA. Aho kwemera ko yatanze nimero atanambwiye, atangira kuvuga ibidafite aho bihuriye. Iyo message yaturutse ku muntu w’umw’avocat (lawyer) witwa Me INNOCENT TWAGIRAMUNGU uri mu mashyaka ya opposition. Kera yabaga mw’ishyaka ryitwa FDU Inkingi none ubu asigaye aba mu ryitwa CNRD naryo ryo muri opposition. ni umuntu abantu benshi bazi.

Nyuma y’icyo kiganiro uwo witwa Kayumba Richard yatangiye gukora amapost kuri page ye ya facebook ama post yerekana ko ari umw’extremiste w’umututsi. Zimwe murebe muri comments. Yakomeje kubivuga igihe kirekire ariko WAWUNDI WAMUHAYE NIMERO ariwe maitre INNOCENT TWAGIRAMUNGU yaricekeye amezi arashira nta jambo na rimwe yagarutse ngo avuge ati “wa muntu nahaye nimero yawe ndabona afite umurongo w’ivangura kandi ari na extremist/supremacist”. Ubundi umuntu ufite integrity na consideration iyo abonye ikintu nk’icyo ku muntu yabahuje araza akakubwira kugirango umenye uko witwara.
Ejobundi kwezi kwa kabiri naje kwumva audio (muri aka kavideo) ya Richard Kayumba ari kubwira uwo yise “Afande James” ko ngo ari gushaka gukumira no gushyira mu murongo abatavuga rumwe na leta “barimo interahamwe, abarokotse jenoside banga abaturutse muri Uganda urunuka, n’abandi”. Mbese ko ngo ari gushaka gushyira abantu batemera system y’inkotanyi mu murongo wo kuyoboka ngo itazahungabana. NA N’UBU ntago uwo witwa INNOCENT TWAGIRAMUNGU yari yakoma. Mwiyumvire audio kuri aka kavideo.

Icyo naje kumenya hagati aho ni uko uyu INNOCENT TWAGIRAMUNGU ariwe wahuje PAUL RUSESABAGINA na wa mu PASTEUR NIWEMWUNGERI Constantin wamujyanye mu Rwanda. Uwo niwe nanjye wampuje na Richard Kayumba (uri kuri Iyi audio). Uwo mu pasteur mbibutse ko IkazeIwacu na Umudendezo bari barabivuze ko akorera inkotanyi abantu bakabyirengagiza.

Igituma rero nabivugiye ku Umutware uyu munsi nkaba nkoze n’iyi post ni uko abantu bakora nk’ibi bagashora aba activists cg aba politicians cg n’abandi bantu mu bakorera system; bateza ibibazo abo bashoye kugeza no mu gushimutwa cg kwicwa. Abo rero ni abantu dangerous kandi public igomba kubamenya. Baba ari abantu bari muri opposition cg aba activists cg se abantu basanzwe. Ikindi abantu iyo ibibi byabo bigaragajwe system bakorera ita umurongo.
Aba activists cg politicians cg se n’abatari muri izo categories bahuza abantu n’abandi barangiza babona cg bakwumva ko abo bantu batari mu bikorwa byiza bakicecekera nabo bamenye ko TUZAJYA TUBIGEZA KURI PUBLIC kuko ibuye ryagaragaye ntago ryica isuka. Keretse abifuza gukomeza guhondagura amasuka yabo kuri ayo mabuye. Ibyo ni amahitamo yabo.

Ubwo rero abasomye iyi post mwese ndababuriye kuri Innocent Twagiramungu. Abakora nkawe nabo batarajya ahagaragara tours zanyu ziri hafi. NTA N’UMWE ukora nk’ibyo utazashyirwa ahagaragara nimudahita mubikosora n’ubwo byatinda bizaza.

Nyuma yaho abandi bantu nabo bavuze abandi bakora nk’ibyo banohereza andi mazina mu gikari y’abakora nk’ibyo. Ni agahimamunwa abari kuri iyo list.
Ndagirango ndangize nshimira BYIMAZEYO BENSHI muri mwe muri gusoma iyi post mwabonye situations nk’izingizi MUKAMBWIRA (mukabwira n’abandi) kwitondera abo mwangejejeho MUMAZE KUBONA ko ari abantu bari muri gahunda zitari nzima cg se mumenye ko bacyekwa. NDABASHIMIYE CYANE.

Exit mobile version