Site icon Rugali – Amakuru

Uburyo DMI ya Kagame ikomeje gukoresha abagore n’inkumi m’ubutasi

Umwe mu mpirimbanyi za demokarasi uharanira ko ibintu bihinduka mu Rwanda urwana intambara yinkundura ku mbuga nkoranyambaga Facebook witwa Gakwerere Rpf, aherutse kwandika inyandiko ahishura uburyo Kagame na DMI ye bakoresha abagore n’inkumi m’ubutasi.

Munyandiko ye kubyerekeranye n’intambara Gen Sun Tzu avuga ko “Ikiri hejuru ya byose mu gihe k’intambara ni ugucamo kabiri umwanzi utiriwe urwana”. Paul Kagame  yiyemeje gukora ibikorwa by’ubutasi ariho akura amakuru akoresha mugukura mu nzira abamubangamiye.

Kuva yatoragurwa mu mihanda ya Kampala na Gen Fred Rwigema akamuha akazi mu mwaka wa 1979, Gen Fred Rwigema yohereje umwicanyi Paul Kagame kwiga amezi 6 mw’ishuri rya gisirikari muri Tanzania aho yize iby’ubutasi. Icyo gihe Gen Fred Rwigema yari afite ipeti rya Kapiteni.

Nyuma y’amasomo yasubiye Uganda bamuha akazi k’ubutasi muri minisiteri y’ingabo agaha raporo Museveni wari minisitiri w’ingabo z’igihugu icyo gihe. Mu ntambara ya NRA, umwicanyi Paul Kagame yakoraga mu byerekeranye kujonjora no kwinjiza abantu mu gisirikari, umwanya watumye bamwita PILATO kubera ubugome yakoreraga abibeshye ngo batorotse igisirikari.

Nyuma y’uko NRA ibohora igihugu uretse no kuba yari mu barwanyi bambere bahise bamuha ipeti rya Kapiteni kuko ingabo zakomeje kurwanira hamwe igihe ibirindiro byabo byatewe ku nshuro ya mbere. Nyuma yakomeje kuneka bagenzi be agaha raporo Museveni kugeza intambara irangiye.

Mu Rwanda, ubutegetsi bwe bushingiye mu guhana amakuru no guhana yihanukiriye harimo kwica. Ibi bikaba bishingiye mu gushaka amakuru, kugenzura ibikorwa ibyo aribyo byose nta kurobanura.

Tugarutse ku mutwe w’iyi nyandiko “Umugore aho ava akagera yaba inkumi cyangwa umugore ni intasi za Kagame”. Buri wese akwiye kumenya akazi umugore akora muri DMI cyane cyane mu gushaka amakuru no mu bwicanyi bukorwa. Abagore nibo bikoresho by’ibanze bya DMI.

Abo bagore ndavuga abo bakozi ba DMI bakira abanyamahanga baje mu nama mu Rwanda, bakakira abayobozi b’imiryango mpuzamahanga, bakakira abashyitsi bakuru b’ibigo nka Banki y’isi, ikigega mpuzamahanga n’ibindi…Itoranywa ry;abo bogore riritonderwa. Nyuma yo kubahitamo babajyana mu mahugurwa i Gabiro aho babigishiriza iby’ubutasi.

Aba bakobwa mbere y’uko batangira akazi gashya babategeka kumenyesha ababyeyi babo cyangwa abavandimwe babo ko bagiye mu mahugurwa y’akazi i Rubavu/Gisenyi . Mugihe abo bavandimwe n’ababyeyi b’abo bakobwa  baba baziko abana babo bari i Rubavu mu mahugurwa y’akazi abandi baba bari i Gabiro aho bahugurirwa iby’ubutasi. Abo bakobwa batoranijwe bategetswe kutagira uwo babwira ubwoko bw’amahugurwa barimo

Ibyo babigisha igihe bari mu kigo cya gisirikari gihugura i Gabiro:

1) Uburyo bakoresha imbunda cyane cyane imbunda ntoya zo mu bwoko bwa pistoli

2) Uburyo bwo kwirwanaho mu gihe hari ubarwanije afite ibikoresho bisa nk’ikaramu, ibyuma, Akuruwe imisatsi, bamuteye ibintu mu maso nibindi…..

3) Ubuhanga mu kuvuga no kurangaza abagabo. Aya mahugurwa atangwa n’abagore bakuze bakorera DMI Bbabigisah ubuhanga mu kwitonda, mu kuvuga, mu kurangaza abagabo, no kugira akarimi karyoshye.

4) Babigisha uburyo bwo gukora imibonano mpuza bitsina. Aya mahugurwa akaba atangwa n’abari indaya butwi. Bigishwa udukoryo twose two mu mibonano mpuzabitsina, uburyo bwo kwigaruria abagabo igihe bari mu cyumba, uburyo bwo guhana ubutumwa bugufi, uburyo bamenya ko igihe k’imibonano kigeze, mbese uburyo umuobwa yanezeza umugabo agasigara amwifuza ubuzima bwe bwose. Iryo somo ry’imibonano mpuza bitsina ritangwa n’abagore babiri b’abanyarwanda baturutse mu Bufaransa bafite abagabo b’abazungu. Abo bagore babiri bakoze muri protokole akaba ariho bahuriye n’abagabo babo.  Hari undi mwigisha w’umunyarwanda waturutse Kongo ubugisha uburyo bwo kunyonga mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina.

5) Bigishwa ubuhanga mu kuroga n’uburyo uburozi butangwa

6) Bigishwa protokole yo mu rwego rwo hejuru , kwiyitaho bagasa neza, uburyo bagomba gutambuka n’uburyo bakira abakiriya n’imvugo ikoreshwa.

Nyuma y’amahugurwa, aba bakobwa babashyira muri protokole ya guverinoma igenzurwa ikanayoborwa n’ibiro bya perezida. Nyuma y’igihe ababikoze neza bagirirwa ikizere maze bakabashyira mu butasi bwo hanze bugenzurwa na DMI.

MWA BAGABO MWE MUKUZE MUFITE INDA MUZA MU RWANDA MU MA NAMA CYANGWA MU KAZI N’ABANDI MUZA GUTEMBERA MUFUNGE LISANI Z’AMAPANTALO YANYU CYANGWA MUZAGWA MU MUTEGO ZABA B’ABAKOBWA BA DMI YA KAGAME.

Banyarwanda mwakandamijwe ntimutangazwe no kubona buri gihe Banki y’isi cyangwa ikigega mpuzamahanga bitanga raporo y’ubukungu nziza ku Rwanda NTA KINDI KIBITERA NUBU BUHANGA ABA BAKOBWA N’ABAGORE BAKORESHA MUGUTANGA ruswa CYANE CYANE Y’IGITSINA N’IBINDI BYINDI UMUNTU ATAKIWIRIRWA ARONDORA.

Inkuru ya Gakwere Rpf

Exit mobile version