Site icon Rugali – Amakuru

Uburyo bushya Kagame na FPR basimbuje indangamuntu nkizo ku ngoma ya MRND

UMUGAMBI MUBISHA WA FPR-INKOTANYI WIHISHE INYUMA YO KUBIKA UMWIRONDORO W’ABO YITA ABANYAMURYANGO BAYO HAKORESHEJWE IKORANABUHANGA.

Mugihe ubutegetsi bwa MRND bwifashishije indangamuntu mu kumenya ubwoko mu gihe cya jenoside, ubu FPR nayo yize amayeri yo kwandika abo yise abayo, ikababika hakoreshejwe ikoranabunga (Data base) noneho bikajya biyorohera kumenya abo yica, yima service, abo icunaguza cyangwa abo yogeraho uburimiro uko bisanzwe.

Hagiye gushira amezi ane FPR-Inkotanyi yadukanye ayo manyanga ivuga ko agamije kubika neza umwirondoro w’abanyamuryango bayobari mu gihugu ndetse n’ahandi hose ku isi. Mugihe ibuza abanyarwanda uburenganzira bwabo bwo kumva no kumenya ibitekerezo bitandukanye n’ibyayo itambamira amashyaka mashya atavuga rumwe nayo ikayabuza kwandikwa, yo yihaye uburenganzira bwo gukoresha ibigo by’itumanaho maze ikoherereza ubutumwa bugufi ku banyarwanda bose ntakurobanura isaba muri bo abazi ko ari abanyamuryango bayo kwiyandikisha!!!

Ibi ubwabyo ni “ITERABWOBA RIKORANYE AGASUZUGURO”. Ujya kubona ukabona ubonye ubutumwa bugusaba kwiyandikisha mu banyamuryango ba FPR-Inkotanyi niba utarabikora!!! Si ibyo gusa, abayobozi cyangwa abakoresha hirya no hino nabo ujya kubona ukabona banyanyagije ubutumwa nk’ubwo kubo bayobora cyangwa abo bakoresha basaba abatariyandikisha kwiyandikisha vuba na bwangu!

Urugero: “ Ndibutsa intore zose duhuriye kuri uru rubuga ko gahunda yo gushyira abanyamuryango muri Database iri gukorwa mu midugudu yose. Abatarabikora mwakwihutira kubikora munyuze ku matelefone yanyu mukanda *966# ubundi mugakurikiza amabwiriza… NB: Iyi message irareba abanyamuryango ba RPF gusa.”

Nubwo bimeze bitya, abayobozi bo munzego z’ibanze cyane cyane abo mu midugudu, babwira abaturage ko utaziyandikisha nta service azongera kubasaba. Amakuru yageze ku Ijisho ry’Abaryankuna aravuga ko hari aho ujya bakwaka indangamuntu bagashyira nimero zayo muri mobile cyangwa mu kandi kamashine ukabona bahinduye isura! Ikibabaje ni uko no munzego z’umutekano byatangiye.

Mu minsi ishize hari abaturarwanda tutari buvuge amazina kubera impamvu z’umutekano wabo, bahagaritswe na polisi, ikajya ibaka indangamuntu zabo ikazicisha mu kumashini yari ifite, maze ikabasubiza amarangamuntu yabo, bagatangazwa no kumva ibabwiye ko isanze nta kibazo bafite!

Twabajije umwe mubantu b’inararibonye uzobereye mu gutahura amanyanga ya FPR icyo abanyarwanda bakora maze asubiza muri aya magambo: “ Nagira inama abanyarwanda bose iyo bava bakagera kwiyandikisha ntagire n’umwe usigara, upfa kuba ufite indangamuntu gusa! Kuko FPR ishaka guhemukira abazasigara batari mu gitabo cyayo, bose nibiyandikisha izayoberwa uwayo n’utari uwayo. Kuko n’ubundi abanyarwanda barayirambiwe ni ukubura uko bagira. Waba uwo muri RNC, FDU, MRCD, PDP-Imanzi, FDLR, Abaryankuna, Ishakwe, PS-Imberakuri, RDI-Rwanda nziza n’abandi, bose ibanga rigomba kuba ku mutima! Abanyarwanda bose nibiyandikisha umugambi wayo uzahinduka imfabusa, ubundi ibyo biyicange ihimbe andi mayeri nayo atahurwe abarinzi bajya umugambi, inyoni nazo zijya undi…!”

Hari uwo nabajije uko yumva iyo nama, arambwira ati “nta musiramu nyamusiramu warya ingurube ngo ni uko akanzwe n’umukafili! FPR ni Babiloni ntabwo najya muri Babiloni nyireba, wapi!!!”

Uyu aravuga ibi mu gihe abacukumbuzi mu bya gikirisitu bo bavuga ko FPR-Inkotanyi ibahigura shitani kuko ibimenyetso ikoresha byose byerekana ko Shitani ariyo shebuja. Uhereye no kuri uyu mubare yahisemo yiyandikisha, ni nkaho ari “666” kuko n’ubundi “9” ari “6” icuritse ,“966” irakemangwa!

Inama inkotanyi zakunze kugaraga ziri kumwe nayo, abenshi bemeza ko ifite aho ihuriye n’imyuka mibi…666 ntawe yagatangaje!
Turacyakurikirana iby’uyu mubare w’inyamaswa na FPR-Kagame, iby’iki gikorwa n’ibyo kigamije. Tuzakomeza kubibagezaho mu nkuru zacu zitaha!

RUBIBI Jean Luc

Exit mobile version