Amakuru mashya kwirogwa rya Dr. Sezibera Richard nuko uburozi yahawe ari kimwe n’uburozi abakozi ba DMI ya Kagame b’igitsinagore bahaye nyakwigendera Brig Gen Noble Mayombo wo muri Uganda. Ubu burozi kandi nibwo batamitse na Dr. Jack Bihozagara bikozwe n’umwe wo mu muryango we wajyaga amugemurira aho yari afungiwe muri gereza mu Burundi.
Sibyo gusa kandi kuko ubu burozi aribwo batamitse umunyemari Bertin Makuza bakoresheje umwe muba DMI ya Kagame wamuteguriye akanamugaburira ibiryo birimo aya marozi. Bidatinze ubu burozi bwahitanye izindi nzirakarengane zirimo Major Claude Kalisa alias Muzungu na Col Will Bagabe barozwe muri operation ya J3 ku mategeko yari yatanzwe na Gen James Kabarebe. Ubu burozi kandi ni nabwo DMI ya Kagame yakoresheje babutamika Col Charles Ngoga babushyize mu nzoga yanywaga. Ni benshi umuntu ntiyarondora.
Bimaze kujya ahagaragara ko kuroga no kwikiza Dr. Richard Sezibera bari bazi ko bizaba mwibanga rikomeye agapfa buhoro buhoro kuko nkuko aya makuru abivuga umwicanyi Paul Kagame mu minsi iri mbere tuzajya twita umurozi we n’abandi bicanyi be muri DMI bari bateganije kubeshya ko Dr. Richard Sezibera yapfuye yishwe n’indwara y’umutima (Heart attack), ariko imana yaberetse ko ariyo itanga ikanatwambura ubuzima kuko umugambi wa shetani wapfubye ntiwaba nkuko aba bicanyi ba DMI ya Kagame bari babiteganije kuko inkuru yahise itangazwa bwa mbere na Radio Itahuka imaze kuba icyamamare mu kubwira abanyarwanda amakuru n’amabanga y’ikambere ko Dr. Richard Sezibera arebye kandi ko yarozwe.
Ubu nta munyarwanda utazi ko iyi leta y’abicanyi ya Kagame isigaye ikoresha uburozi no kurigisa abantu nk’intwaro zo kwikiza abo idashaka kuburyo haba imbere mu gihugu inzirakarengana z’abanyarwanda zigiye gushira zizira utuzi twa Munyuza ndetse iyi ingoma mpotozi ikaba itanatinya gukurikira hanze n’abanyamahanga batinyutse kuyinenga cyangwa kunyomoza bimwe mu binyoma byinshi FPR na Kagame babeshye abazungu.
Uko iminsi igenda yicuma niko ikizere cyuko Dr. Richard Sezibera azakira kigenda kiyoyoka kuko nawe uri Kagame waramuroze wakwifuza ko atakira ngo azabare inkuru kuko niyo atabibwira isi yose ariko yabibwira umuryango we n’inshuti. Iyi akaba ariyo mpamvu leta ya Kagame yanze ko ibinyamakuru ndetse, umuryango we n’inshuti ze bagira icyo bavuga kuko hashobora kugira uvuga ibyo badashaka byatuma abantu bamenya ko ari uburozi.
Icyo leta ya Kagame ishaka nuko Dr. Richard Sezibera avamo umwuka noneho bakabwira bya binyamakuru byabo bikandika ibyo bashaka biyobya uburari kandi bihakana ko ari uburozi bwabo azize. Yaramuka akize ubwo bazategeka Dr. Richard Sezibera kujya imbere ya camera cyangwa mikoro ya radio maze avuge ibyo bamutegetse bibagira abere ariko baribeshya kuko Dr. Sezibera yapfa atapfa amabi yabo yagiye ahagaragara kandi rero aramutse apfuye birashoboka ko niriya nama ya CHOGM (Commonwealth) itabera i Kigali. Ubu turiteguye rero impirimbanyi zishaka demokarasi mu Rwanda gukaza umurego wo gusaba ko CHOGM itabera i Kigali mu gihe Dr. Sezibera Richard yaramuka apfuye nubwo niyo atapfa tuzakomeza kubisaba.
Abanyarwanda nibo bavuze ngo umanika agati wicaye wajya kukamanura ugahaguruka. Kandi nuwavuze ko iminsi y’igisambo ari 40 ntabwo yabeshye. Nta gushidikanya ko Kagame yibwiraga ko kuba yararoze abantu benshi harimo bariya twavuze haruguru yibwiraga ko kubikora kuri Dr. Sezibera Richard bizoroha. Ariko yibagiwe ko Dr. Sezibera Richard atari umuntu usanzwe kuburyo Sezibera yapfa atapfa ntabwo ibintu bizongera korohera Kagame. Kandi rero inama twagira intore yirirwa ashuka hanze ngo zijye kuroga inzirakarengane mu minsi iri mbere ibyabo biraba byashobotse neza cyane.
None murambwira ko Dr. Richard Sezibera naramuka apfuye uriya Jimmy Wizeye na Ambasaderi muri UK bazongera kwizerwa n’abanyarwanda cyangwa abongereza? Aramutse apfuye bizaba bibaye indi ntwaro ikomeye kubarwanya Kagame kuko noneho bizaborohera kujya mu nzego z’umutekano z’ibihugu by’iburayi n’Amerika aho Kagame amaze kugeza abarozi n’abicanyi benshi bakabasobanurira uburyo amabasade za Kagame mu bihugu byabo yazigize indiri y’abicanyi n’abarozi.
Reka turangirize k’umuryango wa Dr. Sezibera Richard n’inshuti ze ubu zitazi aho arwariye ndetse zitemerewe no kumutabariza cyangwa kugira icyo bavuga. Ibi nibyo bita gusonga umuntu, ntaho bitaniye nuko umuntu yagutera icyuma yarangiza akagikuramo akongera agatera aho yari yagisogose mbere. Nibyo Kagame arimo kubakorera, maze yarangiza akajya imbere y’urubyiruka akavuga amateshwa. Dr. Sezibera Richard aramutse apfuye ubwo Kagame tuzahita tumushakira akandi kazina kajyanye n’abantu baroga kandi kwica Dr Sezibera Richard ntacyo Kagame azabyungukiramo.