Mbese Ubu ho nti Byaba Bigiye Kuba Ubugira kane? Ba Batutsi Bari Ibikomerezwa kwa Pkagame bati, Wumve nkome! Naho uwitwa MPABATANYURWA THADDEE
ati, ”1. Ibyo Lyarahoze n’impuguke ye bavuga nasanze bigaragaza bidasubirwaho ko Gen Kayumba afite urufunguzo nyarwo, kandi ari we wenyine urufite rwo gukuraho ingoma y’agatsiko kamaze kuzambaguza abanyagihugu.”
KUKI KAYUMBA NYAMWASA?
Nkimara gusoma iyi nyandiko ya Mpabatanyurwa Thaddee, nasetse ndakumbakugara. Na n’ubu iyo nyisomye ndeseka…, amarira agatemba akagera mu kibuno. Ye? Mpabatanyu… ni byo se koko “gen Kayumba Nyamwasa ni we wenyine ufite urufunguzo rwo gukuraho ingoma y’agatsiko”?
Yewe yewe, burya koko Abanyarwanda twaravumwe niba benshi muri twe batekereza nka Mpabatanyurwa Thaddee!
Erega Kayumba Nyamwasa na we, nka Paul kagame, abaye impanga ya Yezu? …. Ariko da ni byo: ”umwami” Pkame yaremye umutwe w’ingabo witwa abashahuzi, DMI, maze awushinga Kayumba Nyamwasa kuko yabonaga ari we washimishwa no kubona ibonyita, ibishahu, by’abagabo b’Abahutu.
Samuel Lyarahoze, ndarengana. Umva neza uko abazi neza gen. Kayumba Nyamwasa bamuvuga ibigwi, nako bavuga ibigwi Yezu wa MPABATANYURWA Thaddee:
Reka twigarukire ku cyatuzinduye:
Thaddee, wowe n’abandi bagitekereza nkawe, mureba kandi musome ukuri kwambaye ubusa kuri hasi aha:
“EQUI’LIBRES – JMVN @TFR_INFO
Twese abakoranye na FPR dufitiye abanyarwanda ideni ry’ UKURI. Twishyize hamwe TUKANDIKA ubuhamya twakwita “RPF’S UNTOLD STORY” buherekejwe n’igihe n’aho ubwicanyi FPR yakoze bwabereye (RWANDA+RDC), ingoma ya #PaulKagame yahirima burundu, hakimikwa demokrasi mpuzarwanda”. JMVN
19.59 – 5. sep. 2018
MPABATANYURWA WE, MBESE UBU NTIBYABA BIGIYE KUBA UBUGIRA KANE?
Thaddee, mbese utekereza ko Kayumba Nyamwasa n’igice cya DMI yahunganye nacyo bashobora kwitabira ubu butumire bwa JMV Ndagijimana? Simbacira urubanza, ariko….
Igisubizo cy’ukuri turaza kugihabwa, mu minsi itarambiranye, na:
Gen Kayumba Nyamwasa nyine
Dr Gerard Gahima
Dr Theogene Rudasingwa
Dr David Himbara
Mjr Rutayomba
Mjr Micombero
Mjr Higiro
N’andi benshi cyane ntarondoye.
Mbaye mbashimiye
Samuel Lyarahose, 26-09-2018