Icyaha cy’ubusambanyi ni kimwe mu byo Abanyarwanda batari bacye baba badasobanukiwe neza, kuburyo hari n’abatazi ko bashobora kukiregera inkiko zikaba zabaha ubutabera. Hari n’abibeshya ariko ko umusore n’inkumi baryamanye baba bakoze icyaha imbere y’amategeko, ariko siko bimeze. Uburaya nabwo, hari abazi ko ari icyaha gihanwa n’amategeko nyamara ntibufatwa nk’icyaha ndetse hari aho usanga bigaragara ko bwemewe nk’umwuga mu Rwanda.
Twifashishije ibiteganywa mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda gikoreshwa kugeza ubu, turabasobanurira byinshi ku busambanyi no ku buraya, n’icyo amategeko ateganya kuri byo. Kimwe mu bidasanzwe abantu bakwiye kumenya, ni uko uburaya cyangwa ubusambanyi bwose bukozwe hagati y’abantu bombi bakiri ingaragu, bidahanwa n’amategeko y’u Rwanda.
Ubusambanyi :
Ingingo ya 244 mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda, isobanura ko ubusambanyi ari imibonano mpuzabitsina ikozwe n’uwashyingiwe ku buryo bwemewe n’amategeko, akayikorana n’uwo batashyingiranywe. Ibi bisobanura ko abasore n’inkumi batarashaka, iyo bakoze imibonano mpuzabitsina bombi ntawe urashaka, bititwa icyaha mu mategeko y’u Rwanda n’ubwo ku bemera Imana ndetse no mu muryango nyarwanda ho bigaragara nk’icyaha.
Ingingo ya 245 yo muri iki gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda, ivuga ko Umuntu wese uhamwe n’icyaha cy’ubusambanyi, ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu (6) kugeza ku mwaka umwe (1).
Icyaha cy’ubushoreke nacyo gihanwa n’amategeko y’u Rwanda. Ingingo ya 247 itanga igisobanuro cy’ijambo ubushoreke, nk’imibanire nk’umugabo n’umugore ku buryo buhoraho ku bantu batashyingiranywe, umwe muri bo cyangwa bombi bafite uwo bashyingiranywe. Ingingo ya 248 ivuga ko umuntu wese uhamwe n’icyaha cy’ubushoreke, ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu (6) kugeza ku myaka ibiri (2) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi ijana (100.000) kugeza ku bihumbi magana abiri (200.000).
Icyakoze ingingo ya 249 yo ivuga ko gukurikirana icyaha cy’ubusambanyi n’icy’ubushoreke bidashobora kuba hatareze uwahemukiwe mu bashyingiranywe ku buryo bwemewe n’amategeko. Muri icyo gihe, hakurikiranwa uwarezwe n’uwakoranye icyaha na we. Uwahemukiwe ashobora gusaba guhagarika ikurikirana ry’urubanza, aho rwaba rugeze hose, iyo yisubiyeho akareka ikirego cye. Uwahemukiwe ashobora kandi gusaba guhagarika irangiza ry’urubanza rwabaye ndakuka mu nyungu z’umuryango. Iryo hagarika ry’ikurikirana ry’urubanza cyangwa ry’irangiza ryarwo bireba n’uwakoranye icyaha n’uregwa
Uburaya
Nk’uko bisobanurwa n’ingingo ya 204, Uburaya ni ukugira umwuga igikorwa cyo guhuza ibitsina hatanzwe ikiguzi, byaba bikozwe n’umugabo cyangwa umugore. Ingingo ya 205 yo ivuga ko umuntu wese ukora uburaya ategekwa kubahiriza mu gihe kitarenze umwaka umwe kimwe cyangwa byinshi mu bintu bikurikira : kutarenga imbibi zagenwe n’urukiko ; kudatarabukira ahantu havuzwe n’urukiko ; gufatirwa icyemezo cy’igenzura ; kwivuza no kwitaba buri gihe inzego z’imirimo cyangwa z’ubuyobozi zagenwe n’Urukiko. Umuntu unyuranya na kimwe mu bitegetswe muri utu duce dutanu tw’iyi ngingo, ahanishwa igifungo kuva ku mezi atatu (3) ariko kitageze ku mezi atandatu (6).
Icyakoze ku bijyanye n’uburaya, amategeko y’u Rwanda ahana umuntu wese ushishikariza abandi gukora uburaya, utanga amazu akodeshwa ngo akorerwemo uburaya, usangira n’undi ibyatanzwe nk’ikiguzi cy’uburaya cyangwa ushora imari mu mazu akorerwamo uburaya.
Ukwezi.com