Site icon Rugali – Amakuru

“Ubundi se mwigiraga ibiki? Covid irabakosoye!”, byanditswe n’umwe mu basomyi ba Igihe.com ku giciro cyo gusura ingagi

Ibiciro byo gusura ingagi byagabanyijweho 86%. Urwego rushinzwe Iterambere mu Rwanda, RDB, rwashyizeho amabwiriza mashya ajyanye n’ubukerarugendo, agomba kubahirizwa hanirindwa ikwirakwira ry’icyorezo cya Coronavirus, harimo ko ibiciro byo gusura ingagi byagabanyijwe bishyirwa ku madolari 200 ku Banyarwanda n’abaturage ba EAC na 500 ku banyamahanga batuye mu Rwanda.

Ni igabanuka ringana na 86% ku Banyarwanda na 67% ku banyamahanga batuye mu Rwanda. Ubusanzwe umuntu wese washakaga gusura ingagi yishyuraga amadolari ya Amerika 1500. Ni ibiciro byashyizweho mu 2018 bivuye ku madolari 750.

Mu mabwiriza mashya ya Guverinoma agena serivisi zemerewe gukora bijyanye n’ingamba zo kwirinda Coronavirus, harimo ko ubukerarugendo bwo mu gihugu n’ubukerarugendo mpuzamahanga ku bashyitsi binjiye mu gihugu mu ndege zihariye (charter flights) baba abantu ku giti cyabo cyangwa abari mu matsinda bwemewe.

RDB yatangaje ko gusura ingagi muri Pariki y’Ibirunga ku Banyarwanda n’Abenegihugu b’ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) igiciro ari amadolari 200, naho ku banyamahanga batuye batuye mu Rwanda ari amadolari 500.

Umuyobozi Mukuru wungirije wa RDB, Zephanie Niyonkuru, yagize ati “Kuva muri uku kwezi kwa gatandatu kugera mu kwa 12, Umunyarwanda ushaka gusura ingagi azajya yishyura amadolari 200 gusa, umunyamahanga ufite uruhushya rwo gukorera mu Rwanda, uba mu Rwanda nashaka kujya kuzisura yishyure amadolari 500 ariko abashyitsi twavuze baje na za ndege zihariye batari muri ibyo byiciro bo bakomeze bishyure amadolari 1500.”

Yakomeje atangaza ko abazajya binjira mu Rwanda bazajya basabwa ko bipimisha COVID-19 mu gihugu baturutsemo mu masaha 72 mbere y’uko bakora urugendo.

Ati “Hari ahabugenewe bazajya bohereza ibisubizo byabo bigomba kugaragara ko nta COVID-19 bafite. Icya kabiri mu gihe bageze mu gihugu mu masaha 48 mbere y’uko bajya mu bikorwa by’ubukerarugendo bagomba gupimwa ku buryo mu by’ukuri twumva ko ari ingamba zizatuma icyorezo kidakwirakwizwa.”

Mu gihe bageze mu gihugu kandi, aba bakerarugendo bazajya bashyirwa ahantu hamwe mbere y’uko ibisubizo byabo biboneka.

Abakozi b’ibigo, imiryango n’amashyirahamwe bari hamwe bo bahawe igabanyirizwa rya 10% guhera ku bantu 30 kuzamura; abatembera nk’umuryango bo bahabwa igabanyirizwa ya 15% (ku bashakanye bari kumwe n’abana bafite imyaka 15 kuzamura).

Abatwara ba mukerarugendo n’abanyamahoteli (Tour operators/Hotels) bo bahawe igabanyirizwa rya 15% kuri buri tike iguzwe yo gusura ingagi. Umushyitsi we agomba kurara muri hoteli byibuze ijoro rimwe mu rugendo rwe.

Muri Pariki y’Ibirunga n’iya Nyungwe, Abanyarwanda, abanyamahanga baba mu Rwanda, abenegihugu b’ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) bahawe igabanyirizwa rya 30% ku bantu barenze 10 bitewe n’igisurwa.

Abanyarwanda, Abanyamahanga baba mu Rwanda, abenegihugu b’ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) bo bahawe igabanyirizwa rya 10% kuri ba mukerarugendo badakoresha sosiyete z’ubukerarugendo (individual travelers).

Ku bakozi b’ibigo, imiryango n’amashyirahamwe bari hamwe bo bahawe igabanyirizwa rya 30% guhera ku bantu 30 kuzamura naho abatembera nk’umuryango bahabwa igabanyirizwa ya 15% (ku bashakanye bari kumwe n’abana).

Ubusanzwe gusura ingagi byari amadolari ya Amerika 1500 ku muntu umwe
RDB iti “Ku basura ingagi, hemerewe itsinda rya ba mukerarugendo batarenze batandatu, bakamarana nazo igihe kitarenze isaha. Ku basura inkima (golden monkeys), hemerewe gusura itsinda ry’abantu batarenze 12, bakamarana nazo igihe kitarenze isaha. Ku basura impundu (chimpanzees), hemerewe gusura itsinda ry’abantu batarenze umunani bakamarana nazo igihe kitarenze isaha.”

Ubukerarugendo ni rumwe mu nzego zifatiye runini u Rwanda kuko mu 2019 mu musaruro mbumbe wose w’igihugu, bwari bufitemo 10% mu gihe na mbere yaho umusaruro w’ibyo igihugu cyinjiza biturutse mu bukerarugendo wagiye wiyongera ku kigero cya 11% na 9% kuva mu 2008 kugera mu 2019.

Kimwe n’ahandi ku Isi, ubukerarugendo bw’u Rwanda bwagizweho ingaruka zikomeye n’icyorezo cya Coronavirus. By’umwihariko ibikorwa bikomeye byari byitezweho kwinjiriza igihugu amafaranga menshi nk’inama ya CHOGM byarasubitswe, ndetse na ba mukerarugendo basuraga igihugu baragabanuka ku kigero cyo hejuru.

Muri Werurwe ubwo Coronavirus yagaragaraga mu Rwanda, habarurwaga ko abasura u Rwanda bagabanutseho 54% ndetse ibikorwa birenga 45% by’inama byari kuzakirwa mu gihugu byari byarasubitswe ndetse icyo gihe habarwaga igihombo gitewe na Coronavirus cya miliyoni 42 z’amadolari.

RDB yasabye abatanga serivisi zijyanye n’ubukerarugendo ko aho bakorera hagomba kuba hari ibisabwa mu kwirinda COVID-19 ku bakozi no ku bashyitsi, bakagenzura ikoreshwa neza ry’agapfukamunwa ku bakozi no ku bashyitsi igihe cyose. Basabwa kandi guteganya ibikoresho byo gukaraba intoki n’umuti wabigenewe ku buryo buhoraho mu nyubako hose, kugabanya ubucucike bw’abantu aho bakorera, abantu bagahana nibura intera ya metero imwe kugera kuri ebyiri.

Basabwa kandi kumenyesha mu buryo buboneye abakozi n’abakiliya ibijyanye no kwirinda, gukoresha neza no kumanika amatangazo n’amabwiriza ajyanye no kwirinda Coronavirus. Ikindi ni ugupima umuriro abashyitsi binjiye no kumenyesha inzego z’ubuzima mu gihe hari usanganwe ibipimo bidasanzwe hifashishijwe nimero itishyurwa 114.

Ba mukerarugendo basabwa kwishyura badahererekanya amafaranga mu ntoki ahubwo bagakoresha uburyo bw’ikoranabuhanga.

Ikindi ni uko inkengero z’amazi y’ibiyaga zicungwa n’abantu ku giti cyabo (private beaches) zemerewe gufungura. Abazicunga bagomba gushyiraho umukozi ugenzura ku buryo buhoraho ishyirwa mu bikorwa ry’amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID-19.

Imodoka n’ubwato bitwara ba mukerarugendo bigomba kozwa bikanaterwa umuti wabugenewe mbere na nyuma yo gukoreshwa kandi ntibigomba kurenza 50% by’abagenzi bisanzwe bitwara kugira ngo babashe guhana intera.

Abakozi bose bakorera muri za pariki n’ibigo byakira ba mukerarugendo biherereye ahakorerwa ubukerarugendo nabo bagomba gupimwa buri byumweru bibiri.

Aya mabwiriza avuga kandi ko inama, amahugurwa n’amahuriro byemewe ariko abantu batagomba kurenga 30% y’umubare w’abantu icyumba cyangwa aho bateraniye bisanzwe byakira. Aho bateraniye hagomba gushyirwa ibimenyetso bigaragara byerekena aho bagomba kwicara mu rwego rwo guhana intera.

Ku rundi ruhande, abacuranga n’abaririmbira mu ruhame (live performances, karaoke) bemerewe gucuranga mu mahoteli na za restaurant ariko ntibagomba kurenga abantu batatu kandi bakubahiriza amabwiriza ya Minisiteri y’Ubuzima ajyanye no kwirinda icyorezo cya COVID-19.

Amabwiriza areba ba mukerarugendo b’abanyamahanga

Ba mukerarugendo b’imbere mu gihugu basura Pariki ya Nyungwe n’iy’Ibirunga basabwe kwipimisha amasaha 48 mbere y’uko basura kandi bikagaragara ko batanduye COVID-19. Ibisubizo bigaragaza ko batanduye bategetswe kubyereka ababishinzwe kuri pariki mbere y’uko basura.

Ikindi ni uko ahantu hihariye ho gupima COVID-19 harateganyijwe. RDB yavuze ko bizajya bikorerwa kuri Petit Stade iruhande rwa Stade Amahoro.

Iti “Ikiguzi cyo gupimwa COVID-19 kuri ba mukerarugendo b’imbere mu gihugu (abanyarwanda n’abanyamahanga batuye mu Rwanda) gikubiye mu giciro cyo gusura pariki.”

Kuri Pariki y’Igihugu y’Akagera, amapine y’imodoka zitwaye ba mukerarugendo ndetse n’inkweto bambaye bigomba guterwa umuti wabigenewe bakigera kuri pariki. Ba mukerarugendo kandi bagomba kwitwaza umuti w’isuku wabugenewe mu modoka mu gihe basura pariki.

Mu gutembera mu bwato amabwiriza avuga ko bugomba kugendamo abantu batarenze batandatu hamwe n’uyobora ba mukerarugendo. Gusura inyamaswa nijoro byo hemerewe gusa itsinda rimwe rya ba mukerarugendo batarenze abantu batandatu hamwe n’uyobora ba mukerarugendo bari mu modoka yabugenewe.

Ikindi ni uko gusura inyamaswa ku manywa (ba mukerarugendo bari kumwe n’ubayoboye) byo hemerewe gusura abantu batarenze batandatu hamwe n’uyobora ba mukerarugendo bari mu modoka yabugenewe.

Ba mukerarugendo barasabwa kandi gusiga byibura intera ya metero 10 hagati yabo n’inyamaswa zo mu bwoko bw’inguge (primates) mu gihe bazisura muri Pariki ya Nyungwe n’iy’Ibirunga.

Aya mabwiriza kandi agena ko “Umusoro ku mushahara uzakomeza kutishyurwa kugeza ku wa 31 Ukuboza 2020 ku bakozi bakora mu rwego rw’ubukerarugendo n’amahoteli bahembwa umushahara utahanwa utarenze amafaranga y’u Rwanda ibihumbi ijana na mirongo itanu (150 000 Frw).”

Abanyarwanda n’abanyamahanga batuye mu Rwanda barashishikarizwa kudacikwa n’aya mahirwe bashyiriweho yo gutembera, gusura ibyiza nyaburanga no gucumbika mu mahoteli ku biciro byagabanyijwe.

Igihe.com

Exit mobile version