Umujyanama Mukuru wa Perezida wa Repubulika mu bijyanye n’Igisirikare n’Umutekano, Gen James Kabarebe, yavuze ko ukwishyira hamwe kw’abagamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda byoroshya urugamba rwo kubarangiza, kurusha kuba bishyira ihurizo ku mutekano w’igihugu.
Muri iyi minsi hakomeje kuvugwa imikoranire ya FDLR na RNC iyoborwa na Kayumba Nyamwasa, yanagarutsweho cyane ko Uganda igira uruhare mu guhuza ibikorwa by’imitwe yombi. Ubu bufatanye bunaheruka kugarukwaho na RDC, yasabye Ingabo z’Umuryango w’Abibumbye zikorera muri icyo gihugu kugira icyo zikora.
Nyuma y’urugendo rwo Kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ku rwibutso rwa Commune Rouge ku wa 30 Mata, Gen Kabarebe yahamije ko ntawashyira imbere amacakubiri ngo agire icyo ageraho ahubwo ko umutima urwanira icyiza uhora utsinda.
Yavuze ko nyuma ya Jenoside hari abafite ipfunwe ry’uruhare bayigizemo cyangwa ko nta cyo bakoze ngo bayikumire, hakaba n’abacyumva ko batayikoze bihagije, bumva ko babonye icyuho bakongera n’abarokotse bakabamara.
Yavuze ko kuba hari abagira impungenge kubera Interahamwe zigihari nka FDLR iri mu mashyamba ya Congo, babona abantu bandika ku mbuga nkoranyambaga bakavuga bati ’turashize’, we asanga kuba iyo mitwe igihari ntacyo bitwaye.
Ati “Njye ku bwanjye numva ntakwifuza ko ako gatsiko kasigaye muri Congo gakora ubusa, sinakwifuza ko kavayo, sinakwifuza ko kanarangira. Impamvu ni uko kaguma katwibutsa, abahagaritse Jenoside n’abandi bose biteguye kuyirwanya. Iyo bumva ngo hari agatsiko gatekereza gutyo kari hariya, kadafite icyo kazageraho, kazapfana ibyo bitekerezo byako, bibaha kutirara no kutibagirwa, bakaguma bari maso.”
Kwishyira hamwe byashyira iherezo kuri FDLR na RNC
Gen Kabarebe yavuze ko muri Congo yaba FDLR, CNRD na RUD-Urunana cyangwa RNC, bibereyeho gusa kubwira Abanyarwanda ko hari abantu babi bagihari, ko nta mwanya wo kwirara, kuko iyo mitwe yose irangwa n’ivangura.
Ati “N’aho muri mu mashyamba mubundabunda murya ubusa, mudafite ejo hazaza, murivangura kuko ivangura niyo gahunda. Abo rero ntacyo bamarira u Rwanda, nta n’icyo u Rwanda rwabikekaho cyangwa ngo rubatinyeho kuko niko bateye. Haza kuvamo abitwa RUD-Urunana na bo bajya ku ruhande kuko ibyabo ni ivangura, niko biteye. Baza gusangwa n’ibindi bisambo byitwa RNC byo kwa Kayumba. Gufata abicanyi ukavanga n’ibisambo, ntacyo wakuramo, nta n’icyo bageraho, ntacyo Kayumba yabagezaho.”
“Kayumba mu 1994, imirambo ikiva amaraso, arimo gusahura no kwiba no kwigwizaho imitungo, uwo niwe wazana imbaraga mu Nterahamwe n’abajenosideri? Ni ukuvanga amaraso n’abajura byose hamwe, nta cyavamo. Bazabanza baryanire hamwe hakurya hariya, nibarangiza bagweyo kuko ntacyo bazigera bageraho.”
Gen Kabarebe yavuze ko hari igihe ibi abigarukaho hakagira abibaza ko wenda abagira inama ngo bishyire hamwe, nyamara ngo nabyo byabakururira ibibazo.
Yakomeje ati “Ahubwo nibyo byiza. Kuko igihe cyose bishyize hamwe, baba baduhaye umwanya wo kubarangiza. Igihe cyose bishyize hamwe twe ni byo dushaka nubwo mba mbivuga, bashatse kwishyira hamwe twe nibyo dushaka, kuko iyo bishyize hamwe biduha umwanya, tubegera neza tukabagabaganya, tukagabanya imbaraga zabo.”
“Ni nako byagenze kuko bacyambuka muri Congo bagiye ari RDR, iza kuvamo ALIR ya mbere na ALIR ya kabiri, bamwe bajya mu Majyepfo ya Congo abandi baguma hano muri Kivu, baza guhura. Umunsi bahuye bakajya hamwe niwo munsi twabamaze. […] N’ubu nubwo bakwishyira hamwe ni byo byadufasha. Igihe rero bishyize hamwe ni ho twabamariye, niho imbaraga zabo zashiriye, niko byagenze.”
Leta yatanze amahirwe bamwe bayapfusha ubusa
Gen Kabarebe yavuze Leta y’u Rwanda ntako itagize ngo ibahe amahirwe nk’abandi baturage, ahera ku munsi u Rwanda rwacyuraga impunzi muri Mugunga, mu bilometero 20 uvuye i Rubavu.
Ati “Twabwiye Nyakubahwa Perezida wa Repubulika ko mu mizigo bikoreye bikoreyemo imbunda kuko imbunda zabo barazihambiriye, aba Ex-Far n’Interahamwe, ati ’icya ngombwa ni uko bataha’, ati ‘izo mbunda se ntizije mu Rwanda?’ Ati ‘Ubwo bazizanye mu Rwanda ntacyo zizakora, icya ngombwa mubareke batahe.”
Icyo gihe ngo baratashye, mu minsi mike batangira imyitozo ya gisirikare muri Nyamutera, batangira kwigisha urubyiruko banatangira intambara y’igicengezi.
Gen Kabarebe ati “Kwirundanya kwabo, kwishyira hamwe, ni ko kwadufashije ngo tubarangize, bahita basubira muri Congo.”
“Icyo bibagirwa rero ni kimwe batajya bumva, mu myaka yose guhera mu 1990 kugeza uyu munsi ni imyaka hafi 30, icyo batumva ni kimwe ko mu gihe ufite ingengabitekerezo ya Jenoside, mu gihe uvangura abantu, urwanira kumara abantu, imbaraga zihagurukira kukurwanya no kukunesha ntizigira uko zingana.”
Gen Kabarebe yavuze ko iyo ugenda ugatekereza mu macakubiri gusa, na we ubwawe ugenda ukirya, imbaraga zawe ukazicamo kabiri.
Yasabye Abanyarwanda kwirinda abashaka kubacamo ibice kuko n’ababigambiriye bananiwe kubona ko intego bihaye ntaho zizabageza kuko zidashoboka.
Yanatanze urugero ku ngabo za Ex-FAR ubwo FPR yari mu rugamba rwo kubohora u Rwanda, Leta ya Habyarimana muri Nzeri 1991 yavuze ko Aabanyenduga bari muri FAR batarwanaga, niko kwigira inama yo kujya kuzana Abanyagisenyi.
Gen Kabarebe ati “Nibwo bazaga hano bakusanya abiswe Muvumba Mobile. Muzi icyayibayeho? Mu 1991 ntabwo yavuye mu Mutara, abacitse ku icumu mu Mutara nibo baje bakica abantu, inzirakarengane.”
U Rwanda rwasabye amahanga gukurikirana abashaka kuruhungabanyiriza umutekano
Mu gukomeza gukurikirana abashaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda bari hirya no hino, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Dr Richard Sezibera, aheruka gusaba ibihugu gukurikirana abayobozi b’imitwe yitwara gisirikare bamaze iminsi bigamba gutera u Rwanda n’ibindi bikorwa bihungabanya umutekano.
Abo barimo Rusesabagina Paul uri mu Bubiligi rimwe na rimwe akaba muri Amerika, hari Maj. Ntilikina Faustin uri mu Bufaransa, Kayumba Nyamwasa muri Afurika y’Epfo, Himbara David uba muri Canada n’abandi.
Ati “Twumva bidakwiriye ko umuntu yaba ari hanze aho yica Abanyarwanda cyangwa afatanya n’abica Abanyarwanda, afatanya na FDLR n’abandi, ntibimugireho ingaruka aho ari. Twumva ari inshingano z’ibyo bihugu kubakurikirana, batabakurikirana u Rwanda rukabikurikiranira.”
Mu minsi ishize u Rwanda rwemeje ko rwataye muri yombi Nsabimana Callixte wiyise Sankara, nyuma ya Nkaka Ignace alias La Forge Fils Bazeye na Nsekanabo Jean Pierre Alias Abega bari abayobozi bakuru mu Mutwe w’Abarwanyi wa FDLR ukorera muri RDC, bafashwe bavuye muri Uganda bakoherezwa mu Rwanda.