Site icon Rugali – Amakuru

Ubundi bwo hari icyo bajya bemera: Polisi yahakanye itabwa muri yombi ry’abayobozi ba RAB

Polisi yahakanye itabwa muri yombi ry’abayobozi ba RAB
Polisi y’u Rwanda yahakanye amakuru yavugaga ko Dr Louis Butare,Umuyobozi w’Ikigo Gishinzwe Ubuhinzi n’Ubworozi, RAB n’Ushinzwe Ubushakashatsi muri icyo kigo,Dr Patrick Karangwa batawe muri yombi.
Mu bibazo yakomeje abazwa, yabajijwe niba n’umuyobozi ushinzwe ubushakashatsi muri RAB yaba yatawe muri yombi, ACP Twahirwa yavuze ko nta makuru yari yamugeraho yemeza ko afunzwe.
Amakuru y’itabwa muri yombi ry’aba bayobozi babiri yavugaga ko ibyo bafungiwe bifitanye isano n’imitegurire itanoze y’inama y’abashakashatsi mu by’ubuhinzi muri Afurika iherutse guteranira i Kigali kuva ku ya 13 kugeza ku ya 16 Kamena 2016.
Iyo nama yaje kugaragaramo ikibazo cy’amafunguro adahagije aho bamwe mu bashyitsi bageraga kumeza bagasanga arabahamagara bagasubirayo amara masa.
Iki kibazo cyabaye nk’icyarakaje inzego zitandukanye z’ubuyobozi, dore ko benshi bavugaga ko iki kibazo cyahesheje urwanda isura mbi mu ruhando mpuzamahanga.
Jean Pierre
Imirasire.com

Exit mobile version