Site icon Rugali – Amakuru

UBUNDI BURYO BWO GUTABARA ABANYARWANDA: TUGURIRE URUBYIRUKO RURI MU RWANDA ”SMARTPHONE”.

Niba uri muri Scandinavia jya aho bajugumya imyanda, urahasanga amatelefone agezweho arikujugunywa n’abangavu…  kandi agikomeye, uyarundarunde. Nubona umuntu ujya mu Rwanda, umusabe kuyageza ku rubyiruko ruri mu Rwanda kuko rurayakeneye.

Iyi nyandiko turayicamo ibice bibiri: (I) ingufu za Leta n’uko zirutanwa, (II) akamaro ka ”smartphone” mu gutabara Abanyarwanda.

I.      INGUFU ZA LETA N’UKO ZIRUTANWA.

Abasesenguzi mu bya politiki bemeza ko ingufu, imbaraga, zigenga igihugu icyari cyo cyose zikurikirana ku buryo bukurikira:

1.      Ingengabitekerezo (= idéologie) n’icengezwa ryayo mu baturage bikorwa n’abanyapolitiki.

Iyo abaturage b’igihugu runaka bamaze gucengezwamo n’ingengabitekerezo runaka bahinduka uko abayicengejemo babyifuza. Gucengeza ingengabitekerezo bikorwa n’itangazamakuru rya Leta no mu ngando mu Rwanda rwa Kagame byitwa koza ubwonko. Itangazamakuru iryo ari ryo ryose rishobora guhindura abaturage, ubusanzwe bari  nk’intama nk’imbunda kirimbuzi. Bashobora kandi  kuba ibijibwe nk’uko bamwe mu batutsi b’abanyarwanda bameze ubu.

Ingero ni nyinshi: Abadage bamaze gucengezwamo n’Abanazi ko ari ubwoko buruta ubundi bwoko bwose bwo ku Isi, ko kubera iyo mpamvu bagomba gutegeka andi mako ku ngufu, ibyakurikiyeho birazwi. Intambara ya II y’Isi yose n’ingaruka zayo. Icyiswe ingengabitekerezo ya jenoside nyarwanda na cyo kirazwi: icengezwa mu Bahutu ko Abatutsi iyo bava bakagera bayobowe n’umukuru wabo Paul Kagame bâtangije intambara bagamije gutsembatsemba ubwoko bw’Abahutu no kugarura ingoma Kalinga n’ibibi byayo… Ibyakurikiyeho bibara umupfu.

Leta ya Paul Kagame yo ifite ingengabitekerezo yo kumvisha Abatutsi ko andi mako atuye akarere k’Ibiyaga bigari by’Afurika, “les bantous” ari abanyabwoba, kandi ko ubwoko bw’Abahutu ari ”abajenosideri” bafite mu maraso yabo “jene” yo kwica abatutsi, bityo ko kubica nawe no kubicisha inzara bikaba ari ukurengera ubwoko bwe bw’Abatutsi.

 Ibi sinjye ubivuze, byemezwa n’umututsi Theogene Rudasingwa wabaye umunyamabanga mukuru wa FPR n’umuyobozi mukuru w’ibiro bya Perezida Paul Kagame. Ibaze nawe: AGATSIKO K’ABATUTSI BATEGEKA FPR:DMI KABONA GATE ABAHUTU?    

Ingaruka z’iyo ngengabitekerezo ntawe utazibona: abatutsi benshi bacengewe n’iyo ngengabitekerezo banezezwa no kubona Kagame n’agatsiko ke bica abahutu, babirukana i Kigali, babanena, bakanabakenesha. Abatutsi hafi ya bose bafata Kagame n’agatsiko ke nk’ingabo (bouclier) ibakingira ”abajenosideri” b’abahutu. Bamwe mu batutsi, mu bugoryi bukabije bacengejwemo n’ingebitekerezo ya Paul Kagame, bemera n’umutima mwiza cyane ibibi byose (Kagame) abakorera: Wa mugani wa Tabita Gwiza, ngo ”ntacyo bitwaye iyo Kagame atwica kuko ari uwacu”! Abandi, bati “sinakwanga Kagame  muhora ko yica gusa…, kuko nta ngoma itica”. Aho ni ho nahereye nandika, nti ”aho bigeze aho kuba umututsi naba umutwa”.
 http://jkanya.free.fr/Texte14/kubumututsinabumutwa170214.pdf

2.      Amafaranga.

Ngo ”ukize baraza” ni umugani w’Abanyarwanda. Iyo ufite amafaranga nka Paul Kagame ushobora kugura abakuvugira (Bill Clinton, Tony Blair, Sarkozy, Macro, Buffet, …) bakanagufasha no gucengeza ingengabitekerezo yawe: ngo jenoside yabaye mu Rwanda yakorewe Abatutsi bonyine… na Kagame wayiteguye akanayitangiza akababarirwamo. Ariko ye! Amafaranga no gutsinda intambara ni byiza koko. Naho “uzakubwira nabi bikakubabaza azagutuke ngo uragatsindwa!”

Amafaranga ashobora kugufasha kugura abakurwanirira (= les mercenaires), imbunda n’amasasu ndetse n’abakurinda; amafaranga agura itangazamakuru risanzwe… Muri make, nta mafaranga nta ntambara n’ihinduramatwara bishoboka, kandi uyafite abafite hafi ya byose.

Ni muri urwo rwego, mu kwiharira umutungo wose w’igihugu no gukenesha rubanda, Paul Kagame n’agatsiko ke bababatekereza ko nibagira amafaranga atabarika n’abasirikari benshi cyane, ntakizabavana ku ngoma. Wa mugani we, ati “mu ntambara se, muri demokarasi se, mu mazi se… banyuze he, ryari, ryari se?”

Gusa aribeshya cyane: urubyiruko rw’u Rwanda nirugira smartphone, rukamenya kuzikoresha no gukurikira amakuru avugirwa hanze,… ibya Kagame n’agatsiko ke bizaba byashobotse. Azi ubwenge yatanga ubutegetsi inzira zikigendwa.

3.      Inzego z’umutekano.

Ahari demokarasi, inzego z’umutekano, (igisirikari, igipolisi na bamaneko) n’ibikoresho bya Leta byo kuyifasha kurinda imipaka y’igihugu, umutekano wa rubanda no gufata abagizibanabi ngo bashyikirizwe ubutebera. Naho mu butegetsi bw’igitugu nk’ubwa Leta ya Paul Kagame, inzego z’umutekano ni igikoresho cyo kurwanya demokarasi n’abanegihugu bayiharanira. Mu yandi magambo, inzego z’umutekano ni igikoresho cyo gukandamiza rubanda, gukandamiza abenegihugu, aho kubarinda no kubarengera. Ni akumiro: arega abaturage bagatanga umusoro wo kugura imbunda zo “kubarasa ku manywa y’ihangu!”

Gusa iyo inzego z’umutekano zacengejwemo ingengabitekerezo irwanya Leta, nta kamaro ziba zikiyimariye. Ahubwo zirayirwanya. Hari umuntu wambwiye inkuru y’umusirikari w’umunyenduga wigeze kubaza (mu 1992-1993) komanda we wa batayo, ati “ko uri umukiga, komanda wa kompanyi akaba ari umukiga, uwa peleto na we akaba umukiga… aho ibyo ababyeyi bacu batubwira ko iyi ntambara turwana ari iy’Abakiga na FPR si ukuri?”
Ibijibwe biragwira: uwo mukomanda wa batayo aho kumusobanurira ko abakiga bagiye mu gisoda kubera amaburakindi, ko Kayibanda na Minisitiri we w’uburezi bahaga za buruse zo kwiga muri Kaminuza abanyenduga gusa,  igisubizo cyahawe uwo musoda ni ukumufunga!

Nyamara kuva icyo gihe, Rukokoma, Disimasi na Agatha Uwiringiyimana bamaze gucengeza mu basoda b’Abanyenduga ingengabitekerezo ko intambara barwana atari iyabo, Habyarimana n’ingabo ze bari bamze gutsindwa, keraaaa! Nguko uko na Kagame n’ingabo ze bazatsindwa, igihe urubyiruko rw’u Rwanda n’ingabo za Kagame bazaba bafite smartphone zibagezaho kandi zikabacengezamo ukuri n’uburyo bagomba guhanira demokarasi.

4.      Itangazamakuru.

Itangazamakuru (za televisziyo, amaradiyo atangaza amakuru n’ibinyamakuru byanditse) ni ingufu zikomeye mu gihugu. Abasesenguzi bakunze kwemeza ko ari iza kane, nyuma y’iza politiki zicengeza ingengabitekerezo (idéologie), amafaranga n’inzego z’umutekano.

Gusa, njye siko mbibona. Njye mbona itangazamakuru rifite ingufu ziruta kure cyane iz’ingengabitekerezo, iz’amafaranga n’iz’inzego z’umutekano, cyane cyane muri za Leta zikandamiza abanyagihugu nk’iya Paul Kagame. Ni yo mpamvu abanyagitugu bose bakora ibishoboka byose bakarimburana n’imizi iryo tangazamakuru, kugira ngo ubutegetsi bwabo burambe, busugire busagambe. Kuko ahari itangazamakuru ryigenga, nta gitugu gishoboka. Kirazira. Itangazamakuru ryigenga n’ubutegetsi bw’igitugu ni nk’umuriro n’amazi, umwijima n’umucyo. Byanze bikunze kimwe kigomba “kwica” ikindi.

Ni gute ingufu z’itangazamakuru ziruta izindi zose?

Ni ukubera ko itangazamakuru ari ryo rikoreshwa mu gucengeza mu benegihugu ingengabitekerezo. Ni ryo rikoreshywa mu kubeshya abagiraneza n’abaterankunga mu kubonera Leta zikennye amafaranga. Iyo itangazamakuru rigeze mu nzego z’umutekano, izo nzego zigasobanukirwa n’ububi bwa Leta izikoresha…, (izo nzego ni zo) ziba izambere mu guhirika iyo Leta muri coup-d’ état cyangwa zikifatanya n’abaturage barengana… mu kuyihirika hakoreshejwe revolusiyo.

Muri make itangazamakuru ni nk’amaraso akwirakwiza umwuka (oxygène) mu ngingo zose z’umubiri. Nyuma y’amasogonda make, urugingo uru n’uru iyo rubuze amaraso, rurapfa. Na Leta iyo ari yo yose iyo yibasiwe n’itangazamakuru riyirwanya, byanze bikunze irahirima. N’abasirikari bari ku rugamba bararasana, bagatsindwa iyo itumanaho (itangazamakuru) ryabo ripfuye cyangwa rijemo kidobya.

Ibi bishaka kuvuga no kwemeza ko Abanyarwanda bose bumvise igihe kirekirekire kandi inshuro nyinshi zishoboka ibiganiro bya Radiyo itahuka, inyenyeri, amahoro,… Kagame n’agatsiko ke baba bagiye, nta kabuza. Ibi kandi byashoboka babonye, bakanamenya gukoresha smartphone ku buryo bwa gihanga! Ibi ni Noble Marara asaba, avuga, ati “Abanyarwanda bagomba kwigishwa ikoranabuhanga”.

Mbese mu Rwanda hari itangazamakuru ? Yes, rirahari.

Mu Rwanda hari itangazamakuru ry’ikinyoma, itangazamakuru rishinzwe guhindura injiji n’ibijibwe Abanyarwanda muri rusange n’Abatutsi by’umwihariko. Ni itangazamakuru rishinzwe gusa gucengeza ingengabitekerezo ya Leta ya Kagame, ingengabitekerezo yo kumvisha ubwako bw’Abatutsi ko ari Abayahudi benewabo wa Yezu, ko bazi kurwana, ko Paul Kagame ari ingabo (bouclier) ibakingira ”abajenosideri” b’abahutu.

None se Abatutsi ni Abayahudi koko? None se Natanyahu, “mucuti magara” wa Kagame, yakwemera ko Abatutsi n’ibara ry’uruhu rwabo bajya gutura muri Isirayeli? Basumbya iki abanyaeritreya, abanyasudani, … n’abasomaliya barikugurishwa na Natanyahu kuri Kagame nk’amatungo?

https://medium.com/@david.himbara_27884/kagames-human-trafficking-has-been-dealt-a-blow-by-israel-s-supreme-court-51debc80be46

Mumenye uku kuri: Leta ya Paul Kagame itinya itangazamakuru ry’ukuri, ryigenga, nk’uko umuriro utinya amazi. Abatutsi Kagame yifatiye bamenye ukuri nya kuri, ko ari we wateguye jenoside…, ibye n’agatsiko ke byaba byarangiye.

 None Gahuzamiryango ntiyahise ifungwa kubera ko yasohoye filimi imwe gusa, “Rwanda: BBC’s untold story”?

Iryo tangazamakuru ry’ukuri ryagera mu Rwanda gute? Tugurire urubyiruko ruri mu Rwanda ”smartphone”.

II.     SMARTPHONE: UBUNDI BURYO BWO GUHIRIKA AGATSIKO.

Hagezweho intêro (slogan) igira iti ”Igihe n’iki cyo guterura amakarito ngo dushyigikire umushinga wo kubwira Paul kagame ururimi yumva”. https://youtu.be/k9Oo8llsY1I.

Uyu mushinga w’ingirakamaro wo kubwira Paul Kagame mu rurimi yumva ni na wo Leta y’Amerika ishishyikariza Abanyarwanda ibibutsa ko: In Rwanda, “The most important human rights problems were government harassment, arrest, and abuse of political opponents, human rights advocates, and individuals perceived to pose a threat to government control and social order; security forces’ disregard for the rule of law; and restrictions on media freedom and civil liberties. Due to restrictions on the registration and operation of opposition parties, citizens did not have the ability to change their government through free and fair elections.”
https://www.state.gov/j/drl/rls/hrrpt/2016/af/265290.htm

Leta zunze ubumwe z’Amerika ziti, mu Rwanda “Ihonyorwa ndengakamere ry’Uburenganzira bwa muntu (rikorwa na Leta ya Paul Kagame) ni ugutesha umutwe, gufata no gufungira ubusa, kwica mu ibanga no kurasa ku manywa y’ihangu abanyapolitike batabona ibintu kimwe n’iyo Leta, abaharanira kurengera uburenganzira bw’ikiremwamuntu n’abandi bantu bose iyo Leta ibona ko bayibangamiye; inzego zishinzwe umutekano z’iyo Leta ntizubahiriza amategeko na mba; uburenganzira bw’itangazamakuru n’uburenganzira bwite bwa buri muntu buhungabanyawa ku buryo bukomeye n’izo nzego zishinzwe umutekano.

Bitewe n’uko iyo Leta ihiga bukware amashyaka n’abanyapolitiki bayivuguruza (mu bibi ikorera Abanyarwanda), abeneguhugu nta buryo na buto bafite bwo guhindura iyo guverinoma mu mahoro, binyuze mu matora akozwe mu kuri no mu mucyo”. Bayihindura bakoresheje intambara cyangwa imyigaragambyo simusiga, gusa.

Ibyo ni byo byitwa kubwiza umunyagitugu Paul Kagame ururimi yumva!

http://intabaza.com/?p=2512

Kubwiza Kagame ururimi yumva ni no kuguriria urubyiruko ruri mu Rwanda “smartphone”, kuko nyine Kagame yifuza ikoranabuhanga mu Rwanda. Ibyo bizihutisha ku buryo budasanzwe urugamba rwo kubohoza Abanyarwanda. Uti gute?

1.      Ni uburyo buziguye bwo kwereka Kagameko yibeshye afunga itangazamakuru mu Rwanda.

Paul Kagame n’abajyanama be nka Bill Clinton na Tony Blair bakoze kandi barakora ibishoboka byose kugira ngo Abanyarwanda muri rusange n’urubyiruko by’umwihariko batamenya ukuri. Kwigisha amateka (Histoire) mu wanda rwa Kagame byaraciwe. Higwa gusa ivanjiri ye ko “yagaritse jenoside yakorerwaga ubwoko bwe bw’Abatutsi”.

Mu myaka igera kuri 25 ishize bavanyeho, ku buryo budasubirwaho, itangazamakuru ryingenga maze bimakaza iry’ikinyoma mu Rwanda. Bakoresheje kandi baracyakoresha itangazamakuru ry’ikinyoma mu gucengeza ingangabitekerezo y’ikinyoma n’irondakoko mu rubyiruko, ku buryo benshi muri rwo bamaze gufata ikinyoma nk’ukuri; wa mugani wa Joseph Goebbels ko “ikinyoma gisubiwemo inshuro nyinshi mu gihe kirekire kigeraho kigafatwa nk’ukuri”.

Muri iryo cengezabinyoma harimo gahunda yo kwemeza urubyiruko ko jenoside yabaye mu Rwanda yokorewe Abatutsi yateguwe, ikanakorwa n’abahutu. Ikibabaje ni uko ari bo, (Paul Kagame, Bill Clinton… na Tony Blair) bayiteguye, bakanayitangiza bica Juvénal Habyarimana. http://intabaza.com/?p=2929.

Icengeza ngengabitekerezo y’irondakoko ni na gahunda ya “ndi umunyarwanda” yo kwemeza urubyiruko rw’Abahutu ko bagomba kwemera nta mananiza kuryozwa ibyaha by’ababyeyi barwo n’ubwoko bwarwo, bityo ipfunwe n’ikimwaro bikabakoresha amahano nk’ ay’umucukuzi w’imisarani Edouard Bamporiki watanze nyina umubyara ngo abambwe, kubera inama yamugiriye yo kwitondera Kagame n’agatsiko ke.

Vraiment, buri gihe nkunda kumva Bamporiki nk’umuhutu ntangarugero mu kugaragaza, ku buryo budasubirwaho, aho ubwoko bw’Abahutu bugeze mu kozwa ubwonko: https://youtu.be/-R8APpcOPJw

None “smartphone” izabohora Abanyarwanda gute?

Guha urubyiruko rw’u Rwanda smartphone ni ukugarura itangazamakuru ryigenga mu Rwanda. Kandi igishimishije kuruta ibindi byose ni uko Kagame n’agatsiko ke batazashobora na mba kurirwanya. Ntibishoboka.

Hejuru aha, twerekanye ko itangazamakuru ari nk’amaraso atwara umwuka (oxygen) mu ngingo zose z’umubiri. Guha “smartphone” urubyiriko ruri mu Rwanda rero ni nko guha amaraso (= amakuru y’ukuri) urwo rubyiruko rurwaye “anemi”. Na none nkuko twabivuze haraguru, iyo abaturage bamaze gucengerwa n’ingebitekerezo runaka bahinduka nk’imbunda kirimbuzi. Smartphone rero izadufasha guhindura Abanyarwanda nka “bombe atomique” tubabwira ukuri n’uko bashobora kwikiza umunyagitugu Paul Kagame n’agatsiko ke.

 Naho kubashigkiye umushinga wo kubwira Kagame ururimi yumva, nababwira iki: amategeko n’amayere yo kuvuga ururimi umunyagitugu yumva nanyuzwa kuri watsap…, ingabo zizaba zigishyigikiye umunyagitugu Paul Kagame ntizizasobanukirwa, nako “ntizizamenya ikizikubise”!

Nkuko Emerence Kayijuka abitwibutsa (umva ubuhamya bwe kuri linki ya youtube iri hejuru aha), Abanyarwanda bafite ubwoba ku buryo batinya no kumva radiyo zabo. Ukuri ni uko urubyiruko rwo, uwaruha smartphone, rutagira ubwoba bwo gusoma amakuru no kumva amaradiyo akorera hanze, amaradiyo nka itahuka, inyenyeri, amahoro, ijwi rya rubanda, inyabutatu …

Urubyiruko rwiga vuba ikoranabuhanga. Urubyiruko rw’u Rwanda nirugira smatphone, rukamenya youtube, watsap, facebook… n’amakuru ahavugirwa, byanze bikunze Kagame n’agatsiko ke bazaba bagiye.

2.      None amafaranga yo kugurira 4.000.000 z’urubyiruko rw’Abanyarwanda azavaha?

Mu mushinga wo kubwira umunyagitugu ururimi yumva, ni ngombwa rwose kuzirikana n’urubyiruko.

Ikindi kandi, ni ukuri ko abanyarwanda hafi ya bose bari mu Buraya, Ostraliya, … no muri Amerika bafite imiryango yabo mu Rwanda. Ngo “ijya kurisha ihera ku rugo”. Ndabasa abafite imiryango yabo mu Rwanda kugurira urubyiruko rw’iyo miryango yabo “smartphone”.

Ayo matelefoni ntazabafasha gusa kurwanya Kagame n’agatsiko ke. Azanabafasha cyane gutera imbera mu kumenya ikoranabuhanga, azabafasha mu mashuri no mubumenyi rusange (culture générale).

Hano mu Buraya no muri Amerika, smartphone zarasabagiye. Gurira abantu bawe za smartphone zitakigezweho hano mu Buraya n’izashaje. Zigura ubusa! Niba uri muri Scandinavia, jya aho bajugunya imyanda, urahasanga amatelefo agikomeye, uyarundarunde. Nubona umuntu ujya mu Rwanda, umusabe kuyageza ku rubyiruko, rurayakeneye.  Ruyakeneye ngo rumenye ikoranabunga, rukurikire amakuru rwabujijwe na Kagame kumenya.

Ayo matelefoni azarufasha mu mashuri kuko na yo ari za mudasobwa, (= computer, ordinateur).

TWANZURE.

“Agasimu”, abana n’urubyiruko baragakunze we, ku buryo buhebuje! Haba muri revolisiyo itavusha amaraso, haba mu kubwira Kagame ururimi yumva, … smartphone hose irahakenewe. Ariko igikomeye cyane kurusha ibindi ni uko Kagame n’agatsiko ke badashobora na mba kuyigenzura no gucecekesha itangazamakuru riyikoreweho.

Nkuko Leta zunze ubumwe z’Amerika zibyemeza, hari uburyo bumwe gusa Abanyarwanda dufite bwo guhindura ubutegetsi bw’igihugu cyacu. Ni ukubwira umunyagitugu mu rurimi yumva.
 Birashimishije kandi bigaragarira buri wese ko ubu abanyarwanda  bari hanze y’u Rwanda, bakurikirana ibivugwa ku gihugu cyacu, bamaze gutangiza uwo mushinga wo guterura amakarito ane, imwe muri yo ikagenerwa kugura amakayi n’amakaramu y’abanyeshuri bashaka kwiga ururimi rugomba kumvisha Kagame ko na nyina w’undi abyara umuhungu.

Umuntu wese ubabazwa n’ibikorerwa Abanyarwanda, urugero rw’umuryango wa Rwigara, ariko ntashigikire uriya mushinga si uwanjye.

Gusa birakwiye kandi biratunganye kumva no gusobanukirwa ko mu makaramu agomba kugurwa, smartphone ifite agaciro n’akamaro katagereranwa mugufasha abakiribato kwiga indimi, cyane cyane urwo umunyagitugu Paul Kagame yumva.

Byumvikane neza: singombwa kugura izihenze. N’izijugunywa muri pubele n’abangavu bo mu Buraya…, urubyiruko rw’u Rwanda rurazikeneye ngo rwitorezeho ururimi umunyagitugu yumva. Habwirwa benshi, akumvwa na bene yo.

Wowe ubyumva ute?

Mbaye mbashimiye.
Samuel Lyarahoze, tariki ya 15/03/2018.

Exit mobile version