Site icon Rugali – Amakuru

Ubukungu bwifashe nabi! Guest House ku Nkombo yatwaye miliyoni 200 zisaga ariko ntikora

Abaturage bo ku Nkombo baribaza icyo amafaranga yubatse Guest House yazize. 
Abaturage batuye mu Murenge wa Nkombo baribaza icyo amafaranga yubatse Guest House ya Nkombo yazize.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi buvuga ko bwatangiye gushakisha umuntu wese ufite ubushobozi bwo gukodesha Guest House ya Nkombo imaze imyaka 2 yuzuye.
Iyi Guest House yatwaye miliyoni 200 zisaga mu kuyubaka, igizwe n’inzu zitandukanye aho biteganyijwe ko izajya yakira abashyitsi batandukanye bazajya bajya mu Murenge wa Nkombo, ubu Akarere ka Rusizi kakaba karamaze gushyira hanze isoko ry’ushaka kuyikodesha.
Gusa abaturage batuye muri uyu murenge uherereye mu kirwa kiri mu Kiyaga cya Kivu bavuga ko Guest House bubakiwe ngo batumva impamvu idakora kandi bari bayitezeho kuzabateza imbere, none ikaba imaze imyaka ibiri yuzuye.
Abaganiriye n’Izubarirashe.rw bavuga ko bari bizeye ko iyi Guest House izabakura mu bwigunge none ngo amaso yaheze mu kirere.
Habiyambere Nathan avuga ko ngo iyi nyubako bayifata nk’igikorwa remezo gikomeye kuko yari kuzajya ibazanira ba mukerarugendo bakarushaho kumenya ibyiza nyaburanga byo muri icyo kirwa.
Yagize ati “ Ntabwo tuzi mu by’ukuri impamvu iyi hoteli idakora. Nonese amafaranga yayubatse yazize iki? Ntibari kuyubakisha ibindi bikorwa remezo. Ubundi iriya nyubako mbona yari kudufasha tukabasha kuzajya twakira abashyitsi batandukanye ndetse bakanaduhahira.”
Nyirabahire Esther avuga ko bari biteze ko iyi Guest House izabahera akazi abana barangije amashuri yisumbuye babuze icyo bakora none ngo barategereje barahebye.
Yagize ati “Abana bacu babaye abashomeri, wenda iyo iba ikora babona aho bakora ibiraka nabo bakabasha kugira icyo bigezaho.Nonese kuba inzu zimaze imyaka 2 zihagaze zaratwaye amafaranga byaba bimaze iki?”
Akarere kavuga ko impamvu yatumye itinda gukoreshwa ari uko rwiyemezamirimo wayubatse yatinze kuyibashyikiriza n’igihe ayibashyikirije by’agateganyo bagasanga hari ibindi bigikwiye kunozwa.
Mushimiyimana Ephrem, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Rusizi yabisobanuye agira ati “Twayakiriye byagateganyo (Guest House), ariko hari n’ubwato bwagombaga kugendana na yo, kuko uriya mushinga ntabwo ari inyubako gusa, n’ubwato, rwiyemezamirimo yaje kubidushyikiriza akererewe kuko yari yazanye ibinyuranye n’ibiri mu isoko yatsindiye, bamusaba guhindura ubwato, akazana uburi mu isoko, hanyuma arabizana nyuma, ariko hagati aho ikaba yari yari ifite utubazo (Guest House) tugomba gukosorwa, twabonaga bitakwegurirwa abantu bitameze neza, dusaba rwiyemezamirimo kuza kubikosora, ubu asa nk’aho yabirangije.”
Yunzemo ati “Ntabwo wari kubifata ngo uhite ubishyira ku isoko kandi ubona ari ibintu bitameze neza. Ubu twabishyize ku isoko kuko tubona ibintu byatunganye.”
Uyu muyubozi avuga kandi ko bari muri gahunda yo guteza cyamunara iyi Guest House ariko ngo bigomba guca mu nama njyanama ndetse no ku rwego rw’Intara.
Mushimiyimana yagize ati “Ikindi byari ugutekereza kuhagurisha, tukabyegurira abikorera ku giti cyabo ariko mu buryo bwa cyamunara, biba bigomba bigaca mu nama njyanama y’akarere, nyuma bikajya no ku Ntara bakaba ari bo babyemeza. Ubu turi muri izo nzira.Ubu twayishyize ku isoko kugira ngo haboneke uyicunga, mu gihe dutegereje umwanzuro wa nyuma uzafatwa wo kuyegurira abikorera ku gite cyabo.”
Iyi Guest House ngo yitezweho kuzahindura imibereho y’abaturage bo mu Murenge wa Nkombo, aho ibiribwa byinshi izakoresha bizaba bihingwa muri uwo murenge, guha akazi abaturage ndetse no kwinjiriza akarere imisoro.
Mushimiyimana yagize ati “Icya mbere tuyitegerejeho bwa mbere ni impinduka ku baturage uriya mushinga ukoreramo kuko byanze bikunze umuntu uzayifata azakenera abakozi baturutse mu Murenge wa Nkombo, ibyo bazakenera gukoresha, ibyo kurya byose byinshi bizava hariya.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere avuga ko nta mpungenge zo kubona abazayikodesha bafite ngo kuko aho iherereye ari ahantu nyaburanga buri muntu wese aba yifuza kuba yajya kuruhukira.
Izuba Rirashe

Exit mobile version