Site icon Rugali – Amakuru

Ubukene n’inzara biranuma kereka niba ari umusaruro mbumbe wa Kagame na FPR wazamutseho 11.9 kw’ijana!

TWASENYA DUTE IKINYOMA CYA FPR? KUGISENYA BYONYINE BIRAHAGIJE?

Umusaruro mbumbe w’u Rwanda wazamutseho 11.9 ku ijana mu gihembwe cya gatatu cya 2019. Ikigo cy’Igihugu y’Ibarurishamibare, NISR, cyatangaje ko mu gihembwe cya gatatu cya 2019, umusaruro mbumbe w’u Rwanda ubariye ku biciro ku isoko, wazamutseho 11.9 ku ijana ukagera kuri miliyari 2 358 Frw uvuye kuri miliyari 2 065 Frw, zabarurwaga mu gihembwe cya gatatu cya 2018.

Imibare yatangajwe kuri uyu wa Kane igaragaza ko urwego rwa serivisi rwari rugize 49 ku ijana by’umusaruro mbumbe, urwego rw’ubuhinzi rwari rugize 27%, urwego rw’inganda rwari rugize 17 ku ijana.

Muri icyo gihembwe kandi urwego rw’ubuhinzi rwazamutseho 8%, urw’inganda rwazamutseho 14%, urwa serivisi ruzamuka 13% ndetse ibikenerwa mu gihugu bizamukaho 17%.

Bimwe mu byazamuye cyane urwego rw’inganda harimo ibikorwa by’ubwubatsi byiyongereyeho 29% ndetse n’ibikorerwa mu nganda byazamutseho 13 ku ijana. Gusa bijyanye n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro nabyo byo byagabanutseho 16%.

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Ibarurishamibare mu Rwanda, NISR, Yusuf Murangwa, yavuze ko imanuka ry’iki gipimo ryatewe ahanini n’igabanuka ry’amabuye ya gasegereti, Coltan na wolfram byoherezwa mu mahanga, ahanini bitewe n’igabanuka ry’ibiciro mpuzamahanga.

Urwego rwa serivisi narwo rwazamutseho 13 ku ijana, ahanini bitewe n’ubucuruzi bw’ibikorerwa mu Rwanda bingana na 25%, ibijyanye n’ubwikorezi byazamutse 18% na serivisi z’imari zizamuka 9%, serivisi za hoteli na resitora zizamukaho 15 ku ijana.

Mu buhinzi, izamuka rya 8% ahanini ryatewe n’izamuka ry’ibihingwa ngandurarugo byazamutse 5% n’ibihingwa byoherezwa mu mahanga byazamutseho 22 nk’ikawa cyazamutse 22% mu gihe icyayi cyazamutse 29%.

Murangwa yagarutse ku izamuka ry’ibiciro rikomeje kugaragara muri iyi minsi, nubwo bigaragara ko umusaruro mbumbe w’igihugu ukomeje kwiyongera.

Yavuze ko ibiciro ku masoko bishobora kwiyongera bitewe ahanini n’uko ibikenewe byagabanutse, cyangwa se ko ababikeneye bamaze kuba benshi.

Yakomeje ati “Umusaruro wari mwiza mu kwezi kwa karindwi ariko abaturage bariyongera, hari umusaruro twohereza mu mahanga ibihugu nka RDC, ariko hari amatungo akoresha umusaruro dufite nko ku bigori. Iyo ibisaba umusaruro byiyongereye, ibiciro birazamuka.”

“Nidusarura neza muri uku kwezi kwa cumi na kabiri kurangira n’ukwa mbere, wenda ibiciro bizagabanuka. Turacyabikurikirana, imvura nigwa neza, niba hari n’kindi kibazo gihari kubera ko turimo turabikurikirana, tuzabibamenyesha.”

Ibiciro bibarirwaho mu kubara umusaruro mbumbe kugeza ubu ni ibyo mu 2014, ibintu Murangwa yavuze ko bigiterwa n’uburyo bukoreshwa mu kubibara ndetse ko ubusanzwe habarwa ko ibiciro bishobora kugenderwaho mu gihe cy’imyaka itanu, ariko u Rwanda rufata itatu ku buryo umwaka utaha ruzatangira kugendera ku biciro bishya.

 

Urwego rw’inganda rufite 17 ku ijana mu musaruro mbumbe w’u Rwanda

 


Exit mobile version