Rusizi:Batewe impungenge n’igiciro cy’ibigori cyazamutse cyane. Abacuruza ibigori n’ababihaha mu isoko rya Bugarama, mu karere ka Rusizi, baravuga ko igiciro bigezeho kitigeze kibaho mu mateka yabo, aho umufuka w’ibigori bibisi wari usanzwe ugura amafaranga 6 000 ugeze ku mafaranga 20 000 na bwo bikabona umugabo bigasiba undi.
Uyu murenge wafatwaga nk’ikigega cy’aka karere ku buhinzi, cyane cyane ubw’ibigori n’indi myaka nk’umuceri, wibasiwe n’amapfa yatewe n’izuba ryinshi ryavuye bagitera imyaka, ku buryo nk’ibigori byabaga biribwa mu nzira zose z’uyu murenge utapfa kubona umuntu urya ikigori gitetse cyangwa cyokeje.
Banavuga ko ikindi gitangaje ari uko ari bo babigurishaga abanyekongo, none abo banyekongo ni bo babazanira kuri duke na bo bejeje.
Ubwo Imvaho Nshya yageraga muri iri soko, abacuruzi n’abagura ibigori bose bavugaga ko bumiwe, aho n’ababihinze i Kamanyola muri Kongo nabo bemeza ko nta musaruro babonye, icyakora bagenzi babo b’abanyekongo babihinze hafi y’aho aba bahinga, bo ngo heze duke, hamwe n’utundi duke duturuka mu bishanga byo muri iki kibaya.
- Abacuruza ibigori bemeza ko igiciro cyabyo cyazamutse mu buryo budasanzwe.
Mukamusoni Mariane yagize ati “Iyo ugize Imana ukabona aho ukura umufuka wabyo ni amafaranga 20.000 atavaho na rimwe, umufungo wabyo waguraga amafaranga 200 ntushobora kuwubona munsi ya 500, kandi kubera ubukene turimo twatewe n’aya mapfa, umuntu yashoboraga gucuruza imifuka 2 cyangwa 3 ku munsi, ariko ubu umufuka ushobora kumara n’iminsi 2.”
Undi mugore waganiriye n’Imvaho Nshya aje kugura ibigori byo guteka na we yagize ati “Ibihe turimo muri uyu murenge ntitwigeze tubibona, kuko umufuka w’ibigori ugera kuri aya mafaranga nta kindi gihe nigeze mbibona.
Umufungo w’ibigori w’amafaranga 200 wabaga urimo byinshi rwose ariko ubu uwa 500 ni utugori tudafashe. Twumva dukwiye kugobokwa, kuko n’ibishyimbo n’imyumbati nta byo dufite, n’utu tugori duke tugiye gushira.”
Mu kiganiro n’abanyamakuru giherutse, umuyobozi w’aka karere Harelimana Frédéric na we yavuze ko iki kibazo gikomeye cyane, kuko amapfa yatumye abahinzi benshi batabona umusaruro bari biteze.
Uyu muyobozi yakomeje asaba abaturage gutegereza ihinga ritaha, bagahingira igihe kugira ngo barebe ko nibura babona umusaruro uziba icyuho cy’uwo bari biteze mu ihinga rishize.
Imvaho Nshya
http://imvahonshya.co.rw/amakuru/mu-ntara/intara/article/rusizi-batewe-impungenge-n-igiciro-cy-ibigori-cyazamutse-cyane