Site icon Rugali – Amakuru

UBUHANYA BW’ AMBASADERI MUKANKUSI CHARLOTTE WAHOZE AHAGARARIYE U RWANDA MURI INDIA

IBIMENYETSO BY’IBIHE 2/4/17. MUKANKUSI CHARLOTTE ATI KAGAME/FPR MUBIHE BYA NYUMA. MUKANKUSI Charlotte wahagaririye u Rwanda mubuhinde niwe mushyitsi turi buganire mukiganiro Ibimenyetso by’ Ibihe uyu munsi. Charlotte Mukankusi uretse kuba yarahagarariye u Rwanda mumahanga, yabaye Umunyamabanga uhoraho muri Ministeri y’ Abakozi n’ Umurimo.

Mukankusi akaba yarapfakajwe na Kagame Paul ubwo yicaga umugabo we Alphose Rutagarama, akamwica kumanywa y’ Ihangu nkuko yigeze kubisezeranira abanyarwanda bose. Charlotte waje kuva mu Rwanda ahunze, amaze umwaka 1 gusa ageze mubuhungiro. Abona ate ingoma ya Kagame muri iki gihe? Yaba abwira iki abandi banyamuryango ba FPR basigaye? Avagua iki kumagambo amwe ava mukanwa ka Kagame? Ese abapfalajwe na Kagame bo abagira iyihe nama?

Ibi bibaye mugihe Umuryango wa Rwigara Assinapol uzibuka kunshuro ya kabiri urupfu rwa Assinapol wishwe ahotowe na Leta ya Paul Kagame. Amakuru agera ku Itahuka nuko hari undi mucikacumu w’ Umucuruzi ugiye kwicwa. Kagame azaruhuka ari uko abamaze.

Radiyo Itahuka

Exit mobile version