Site icon Rugali – Amakuru

UBUHANUZI NI BWO BWENGE

Mu minsi micye ishize naganiraga na Mubarak Kalisa, hano kuri facebook, mubwira aya magambo akurikira;

“Imana ni nziza! Tujye tuyizera izadukoresha n’ibyo amatwi atigeze kumva. Reka nguhe urugero. Kuriya Kagame yirirwa azerera ikirere uko ashatse, tubishatse twabihagarika kdi ubu bigiye guhagarara. Ibyo ni ibyo amatwi atigeze yumva, ntubifate ukundi.”

Jyewe nabivuze kuko narinzi ko Imana igiye kumuhagarika kuguruka, ariko sinarinzi ko ari isi yose igiye guhura n’iyo sanganya. Narinzi ko uyu mwaka ari umwaka wo kwicisha bugufi, tukirinda agasuzuguro nkuko nabikoze mo note hano, ariko sinarinzi ko ari isi yose igiye gucishwa bugufi.
Igihe naburaniraga Rwema Gendarme, nabwiye Kagame ko namuteze ahantu hose, ahasigaye ari mu kirere, kandi mu kirere ni ho mfite ingabo zizewe nyinshi, aho we nta na rushati ahafite.

Cyera mw'”Ijwi ry’umuvurungano” navuze ko: “intwaro zabo zizacanwa, tugasahura abadusahuye.” Na Kagame narabimubwiye ko kurunda ingabo akagura intwaro z’akataraboneka (nubwo numva ngo ni ibisekeni), ntacyo bizamumarira. Navuze ko n’imishinga yabo vision2020, igereranywa n’imisarane, bazavaho batayujuje.
Ibi byo gucana intwaro, murabona ko ariho twerekera. Gusahura ho byatangiwe na Kagame, kuko iriya myenda ari gufata nta na rimwe tuzishyura. Iby’abapfu biribwa n’abapfumu!

Navuze ko igihugu kidashobora gutera imbere ndetse n’ubutaka butakwera Kagame ari kubutegetsi. Ejobundi ndavuma ndarangiza, kubera Nsabimana na Nsengimana. Kubwa Mihigo, namwe mushyira ho akanyu, muravuma muhomesha ubushishi. None kuki mumusaba ngo nagaburire abaturage? Muragirango abahe iki? Ikivume kiba ari ikivume n’ibyo gifite byose biba bivumye.

Navuze ko ubwo Kigeli atashye, hazaca uwambaye. Twemeranya ko igihe ari icyo kwigera ingoma, uko amazu y’ibwami agenda akurikirana mu bwubahane nta muvundo duhereye kwa Musinga tuzamuka, n’abo kwa Rwogera dore turihanganye. Nkuko Kigeli nawe yari yarahawe ayo mahirwe yo kwigera ingoma kugirango hatazagira n’umwe uvugwa ko yaryamiwe.

Naramuvuze mw'”Ijwi ry’umuvurungano”, ananiwe kuzuza ibisabwa mukuramo ndanabivuga ariko kuko nta muhanuzi iwabo kandi ntazi guhanura ibishimisha cg ibihabanye na bibiliya nk'”abahanuzi” bakurikiyeho, byabaye ngombwa ko dutegereza urupfu rwe (umuntu atanga ingoma afite, na Rudahigwa yarapfuye kuko yari yaratanze ingoma cyera). Ariko n’abatari abanyiginya nabonye bigera ingoma, tutaramanika amaboko. Iyo nayo ni iyindi indiscipline, muyikora murenzeho ko nababwiye cyera ko Kagame “azabatsinda yitwaje amacumu n’amacondo, akabajugutira imijugujugu ibajugunya inyuma y’ijuru ngo ndebe aho bazahurira n’Iyo hejuru.”

Nababwiye ko ari ubwami butahiwe, nuko abarepubulika baturusha amashagaga, kandi bagana ku rupfu. Kubera ko bize cyane kandi bakaba babona ko n’ahandi ariko bimeze, bati ibyo by’ubwami ni ukwikirigita ugaseka. None se mbabwire iki? Mbaye umugome navuga nti: “ukorora acira aba agabanya ya ndwara.”
Nababwiye ko umutware w’isezerano ry’u Rwanda ari umusirikare mu baruhiye imbere ya Kagame muri APR. Ntangazwa n’abasivile bumva bakiyobora, kuko n’iyo utarebesha amaso y’umwuka, n’ay’umubiri akwereka ko nta n’umwe ufite ayo mahirwe.

Narase cyane abacitse kw’icumu ko aribo buzuye imbaraga z’umwuka kurusha abandi, kubera ko uko ugenda wegera Umutware w’isezerano ariko imbaraga zirushaho kuba nyinshi. Ariko igikunze kunsetsa ni uko abacitse kw’icumu bayoborwa n’abo barusha imbaraga. Nigeze kubagereranya n’ishyo ry’imbogo, ribona intare 1 rikiruka nyamara imbogo 1 iyo itinyutse, isiribanga intare 5.

Navuze ko hagomba kuba impinduka mu Barundi natwe tukabona amahoro mu Rwanda. Ntangazwa nuko opposition nyarwanda nta mpinduka ishaka mu Burundi. Nababwiye ko ibyo biringira muri Congo ntabiriyo, n’izo ndagu za Magayane biringira bamubeshyera, bakabishakiye kuri Uganda ahahoze ubwami bwa Rugara, ubwami bw’abacyaba. Kagame yihutira gufunga umupaka na uganda, asenya East Africa nka Idi Amin tuba turatangaye! Ubwenge buragwira!

Nababwiye ko hazaba ikintu gisa n’inzibacyuho, mbabaza niba mwiteguye kwirinda ingoma ya Sindikubwabo. Umwaka wa 2019 nabasabye kujijuka, ariko umwaka warangiye ntacyo abantu bibwiye. Uyu mwaka 2020 nabasabye kwicisha bugufi no kwirinda agasuzuguro, nti kuko usuzugura umusumba apfana ubworo. Niba mwanze kujijuka ngo mukire agasuzuguro, Kagame we yamaze kuzinga akarago, n’Ubwami bubaguye gitumo. Icyo umunyabyaha atinya kimugezeho.

Nababwiye ko u Rwanda ari igihugu cy’amasezerano bucya “abavugabutumwa” babyamamaza babageza mw’ijuru mudapfuye! Hagomba kubaho impinduka mu ubukungu mpuzamahanga, Capitalism ikavaho,(nkuko najyaga mbiganira n’uwitwa Ntiyamira Martin akiba hano) biriya bitwaro byabo byageze no mw’isanzure bikagaragara ko ntacyo bimaze. Bazabyicanira, babishyira ku cyocyezo, bikongoke.

Impinduka yo mu Rwanda ni yo mpinduka y’isi. Bigomba kujyanirwa icyarimwe kuko bikorwa n’Imana imwe. Nabasobanuriye ko niba mwumvise umuntu ahanuye, mutagomba guhita mumucira ho iteka, byose biba bifite ubusobanuro, nkuko nabibasobanuriye ubushize, igihe mbabwira zimwe mu mpamvu Kagame afite zituma naravuze ko azajya abatsinda. Nti ni uko nta nyeshyamba ikura ku butegetsi Leta y’inyeshyamba. N’amasezerano y’i Rwanda rero, agira inzira akurikiza kuko ni ibizahindura isi, si u Rwanda gusa.

Amasezerano rero y’u Rwanda, n’abazungu barayazi, narayabamenyesheje. Ni bwo mwabonye nyuma yaho muri wikileaks ngo Abanyamerika barashatse gupima DNA mu Rwanda. Ni muri cya gihe Obama akijya ku butegetsi, bajyaga gushaka uko bacyemura ikibazo cya Israel na Palestina, nari nabarahiye ko icyo kibazo batakibasha, ko kizakemurwa na twe Abanyarwanda. Bariyemeye cyane, mwarababonye ukuntu boherezaga aba envoys hato na hato muri Israel, Imana ikanyereka bagiye bakubita agatoki ku kandi ngo nibagaruka babishoboye bazamfunga. Nanjye nti ntabyo muzashobora kuko byavuzwe n’Imana. Nisanze mfite abanzi benshi muri Kampala, Imana imbwira guhungira Dar es salaam, za ntumwa zabo zimaze kunanirwa, nigarukira i Kampala.

Erega ndetse n’ikibazo cya Kenya, ni twe tuzagikemura. Buriya mubireba, ibyabo ni ivu rihoze. Ni nayo mpamvu Abanyakenya batangiye kwinjira mu bibazo byacu, ni amasezerano aba ari kubegeranya natwe kuko tuzabafasha kwikura mu makimbirane yabo. Nabo bazatugirira iriya neza navuze mu muvugo umwe. Erega mumenye ineza Imana ifitiye u Rwanda, mwarukumbura!

Biriya mubona abazungu bakora mukayoberwa ibyo aribyo, nka biriya bya ba Sarkozy na Macron, ni ukubera amakuru bayafite, buriya baba bari kureba ukuntu bakwiyorohereza. Ibintu byose bikorwa kubera amasezerano, ni yo mpamvu mubona bajya gukora ikintu mukibaza ukuntu byagenze kandi mwarabahaye ibyo mwita “amakuru afatika” ariko mukabona bakoze ibindi. Muribuka mbabwira ibyo indege ya Habyarimana ko nta kizavamo murakomeza kdi muri 1997 narabashwishurije, bucyeye n’abatari bahari bajya gutanga ubuhamya none ubu ngo hari gushakwa abari bahari kdi byose abazungu babizi yemwe na nyuma ya Habyarimana, haguye indege nyinshi zarimo n’abantu beza benshi mu bice bitandukanye by’isi. Ubwenge buragwira!

Mujya mubona n’abandi b’anyamahanga baba bazi ko ngo bakoze iby’ubwenge, bakagura ibyo Kagame abagurishije ho byose. Mumenye ko ikibazo kiri hagati y’umugurisha n’umuguzi. Ntakuvuga byabindi musoma mu bitabo ngo Leta y’u Rwanda yagurishije aha n’aha. Hoya ni Kagame wagurishije, n’abaguze bari bazi ibyo bakora. Bose ni abayayi, bazikemurire ibibazo byabo kandi ni vuba barabikemura.

Ikibazo cy’umutungo giteye ubwoba, abantu bica abandi ari cyo bakurikiranye. N’ibi birwara by’ibikorano ni cyo kibigenza, ni uko Imana atari umuntu, barabikora bikabakoraho nabo. Mu Rwanda iyo umuntu yishwe baraceceka, ariko iyo ubakoreye ku umutungo, induru ziravuga kandi bafite bicye. Abo bazungu rero nibajya gupfa imitungo na Kagame, bamenye ko yabagurishije imbeho, abazi ubwenge muzigireyo, bishyurane.

Ntabwo rero impinduka izabaho kubera ko Kagame yica abantu, gupfa kw’abantu ntawe ubyitayeho, ariko Imana yo izatabara abantu bayo. Nkuko byanditswe ngo “Itegera abanyabwenge mu buriganya bwabo”, izabafatira mu kibazo cy’imitungo.

Za lisiti z’abapfuye muzigabanye,ubu ntanaho batari, ahubwo mushake ba Joseph Ngarambe b’abahanga mu by’ubukungu, bakore akazi abantu basobanukirwe.

H.T Sankara

Exit mobile version