Site icon Rugali – Amakuru

UBUHAMYA KU GITERO SIMUSIGA ABAFPR/DMI INTERNET AGENTS BAGABYE KURI SYLVIE MUKANKIKO.

Sylvie Mukankiko atubere urugero twese dutinyuke tuvuge
Ibya post ya #Sylvie#Mukankiko yatangaje uyu munsi kuri wall ye abatekerereza iby’ibitero yagabweho n’intore-inkotanyi za DMI mu 2019 ziri kw’isiri no ku mugambi wo kumumenera mw’igi ngo nizirangiza zivuge ziti “pfa pfa uwapfuye ntazuka”, byabaye mpari ku buryo n’abamukozeho attaques bose bagenda bamuhererekanya kiriya gihe, nafashe/naditse amazina yabo(kubera ko wabonaga ari attaques ziri coordinated, bashyize imbere abagore cg abakobwa, abagabo bakabunganira): Gisabo Kiiza watukaga Sylvie Mukankiko ngo ni ingagi, ngo ni igisimba, ngo ni Nyakibi; Matameza Mata (uyu ni we wari ukaze cyane) wamutukaga ngo ni umununko, ingurube, amashyira, ngo asa n’icyaha; Suzan Bwimbabazi wamutukaga ngo asa n’ibitera byo mw’ishyamba rya Nyungwe; Anna Karabo wamutukaga ngo ni ingagi; Keza Nancy Mignone wamutukaga ngo ni umwaku, ibirutsi; etc… noneho abagabo nabo bakikiriza bamwakuranwa nk’uwitwa Juru Abdul (ni we wari ukaze cyane ku ruhande rw’abagabo) wamututse ngo ni imbwakazi, ikimonyo, imbaragasa, ikibyindi, impereryi; Valens Lizinde Baziga wamututse ngo ni impyisikazi, igishwamwinyo; Petero Rwaje wamubwiye ko bo inkotanyi bazamuca amabere(we yayise impenebere) ngo bakazumutsa bakazambika ingoma ya Cyami Kalinga yabo ngo maze nyirakururza wabo Kanjogera akanezerwa akizihirwa.
N’uyu munsi yabisubiyemo yabyanditse hano kuri fcbk akora comments kuri post yanjye; n’abandi n’abandi, bose nababaze abo nabashije gukoraho documentation ku byo banditse n’amataliki babyandikiyeho nsanga ari 43 barimo n’uwitwa Damien Nkaka. Nahise nkora interventions zikakaye ndabamagana nsubizanya nabo nsubizanya nabo, ubwo mba mpaye Sylvie Mukankiko uruhumekero maze sinzi ahantu yihinnye gato hirya akora mu nganzo ye maze aragaruka agarutse ubudasubira inyuma maze azamuka rimwe nka kagoma (elle est monte d’un cran) abarusha niveau de langue abamanukiraho bose icyarimwe bakwirwa imishwaro barahunga. Amazina yabo yose ndayafite kuva ubwo ntawongeye kumuvuga nta n’uwagarutse kuri facebook, hafi ya bose barahacitse hasigaye abatageze no kuri batanu nabo njya mbacunga ntawe muri bo wari muri icyo gitero utinyuka gukora post cg comment kuri Sylvie Mukankiko.
Mu bushakashatsi nkora muri political science nifashishishe row material zo kuri facebook n’ahandi, naje kumenya ko abakora DMI agents deployment kuri facebook babwiye ziriya ntore/agents babo bose ko bagomba kwirinda gukora attacks kuri Sylvie Mukankiko na Vestina Umugwaneza bitewe nuko bazikora zikababana conterproductive bakazivamo ari bo bahataye ibara. Ubu rero bongeye kubyutsa umutwe ariko bashaka indi nzira yo kugaba ibitero kuri Sylvie Mukankiko bakoreshe abahutu noneho intore tutsi zikabajya inyuma cg zikabivangamo zikenyegeza. Amazina y’abamugabyeho ibitero muri iyi minsi yose nayo ndayafite, usangamo intore-inkotanyi, n’interahamwe, na in-between, bose bamuhurijeho mu kumwatacka, bamuviriyeho indimwe.
FPR/DMI-EXTERNAL INTELLIGENCE yamugize target ahanini kubera igitabo cye aherutse gusohora kuko abaFPR Inkotanyi banga umuntu wese wandika igitabo ashyira hanze amabi n’ubwicanyi bwabo bakoreye abanyarwanda muri rusange, abanyarwanda bo mu bwoko bw’abahutu by’mwihariko; bakanamuziza Guverimo yo mu buhungiro arimo kuko bazi ko kuyibamo bishora kumufasha gusobanura iby’igitabo cye no kurushaho gukomeza kuba umuvugizi w’abacikacumu rya FPR Inkotanyi.
Yanditswe na Anastase Gasana
Exit mobile version