Nimuhorane Imana! Hari umuntu warokotse gereza y’i Kami duherutse kuganira, ni uko amaze gukebaguzwa arambwira ati : « Ugeze i Kami nta kindi ubona usibye ikigo cya gisilikare cyiza… Icyitwa gereza ya Kami kiri inyuma y’ikigo cya gisilikare : hari akaryango winjiramo ukisanga mu cyumba gito kirimo abarinzi bakakugenzura, wamara gufatwa ibikumwe ukumwa umushefu abwiye abarinzi nimero y’icyumba ujyanwamo iyo epfo. »
« Gereza ya Kami ntigaragara hejuru, yose iri ikuzimu, kwa kundi mu ntambara ya Vietnam ibigo bya gisilikare n’ibitaro by’aba Viet-cong byari bitabye mu butaka. Gereza ya Kami ni inyubakwa nini cyane iri ikuzimu, ugashyirwa muli etaje ya mbere ikuzimu cyangwa muli etaje zo hasi bitewe n’icyaha wakoze.
Benshi baburiwe irengero bari ku ngoyi i Kami, kuko abahafungiye ari abatagomba kuburana. Abakozi ba gereza ya Kami ari abarinzi, abanyagikoni, intasi n’abakemba, abenshi baba mu macumbi ari i Nyarutarama, imodoka z’abaGP zibazana mu gitondo zikabacyura nimugoroba, benshi muri abo bakozi batewe imiti ibagira ibimashini bagakora ibyo bategetswe badatekereza kandi badashobora kumena ibanga, uwibeshye akagira icyo avuga aricwa.
Muli gereza ya Kami baguha uturyo da ! Aliko ntukaraba kandi ntubona urumuli rw’amanywa, ntumenya niba ari nijoro cyangwa ku manywa. Ikikubwira ko ugeze muli gereza ya Kami ni umunuko, iminiho n’imiborogo ».
Ngayo nguko ! Gufungirwa i Kami ni ukwicwa ubugira kabiri. U Rwanda nk’igihugu cyitwa ko cyemera amahame arengera ikiremwa-muntu nk’uko bigaragara mu itegekonshinga, u Rwanda nk’igihugu cyasinye amasezerano abuza iyicarubozo, u Rwanda nk’igihugu giharanira kugira isura nzima mu ruhando rw’amahanga, u Rwanda rw’Abanyarwanda rwagombye gufunga gereza ya Kami, abayirimo bagihumeka bakarekurwa, bakondorwa.
Dr Biruka, 05/08/2019