Umwe mu bakunzi b’Adeline yagize ati: ni Imana yahagaze kuri Adeline kuko ubusanzwe guhangana ufunzwe bingana kwicwa. Ntihazagire ubigerageza atizeye Imana. Naho kubabazwa byo ndumva hari icyo azi gitoya kuko Imana itemeye ko akorerwa ibitavugwa nko kugendeshwa kumishyo, kumanikwa amaguru kurukuta, kuzirikwa amapingu ku maguru ukihutishwa, gukoresha ibice by’ibibido nkubwiherero mu cyumba ufungiyemo, kujombwa ibyuma n’ibikwasi, kuzirikwa kumabuye aremereye n’ibindi bibi cyane. Komera mubyeyi