Abanyarwanda baca umugani ngo “Agati kateretswe n’Imana ntigahungabanywa n’umuyaga”, iyi mvugo yabaye impamo kuri Uwizirerera Sibo Ange, warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 nubwo nyina bamwishe amaze umunsi umwe amubyaye.
Uwizirerera uri mu mwaka wa nyuma wa Kaminuza afite amateka yihariye ashingiye kuri Jenoside yarokotse ndetse n’uburyo yakuze atazi ko ababyeyi be bishwe.
Uwizirerera Sibo Ange ni amazina yahawe n’ababyeyi bamureze aribo Bicamumpaka Jean Baptiste na Adela Mujawabera. Bamutoye akiri uruhinja baramwonsa, baramurera kugeza ubu afite imyaka 23 y’amavuko, ni inkumi yiga muri kaminuza.
Umuryango wa Bicamumpaka utuye mu Mudugudu wa Ruhondo, Akagari ka Nyabugogo, Umurenge wa Kigali mu Karere ka Nyarugenge.
Bicamumpaka avuga ko mu 1993 yari atuye mu Murenge wa Murambi, Akarere ka Karongi, akaba yari umwarimu; aza gufata icyemezo cyo kwitandukanya n’amashyaka ahitamo kwinjira mu bihe byo gusenga Imana, dore ko ngo yabonaga hari ayakoraga ibikorwa bibi byiganjemo ivanguramoko.
Ubwo Jenoside yatangiraga, umubyeyi wa Uwizirerera yafashwe n’ibise ajya kubyarira ku bitaro by’i Kilinda muri Karongi, maze umuryango wa Bicamumpaka uza kubimenya, niko kubwira umugore we ngo aze kujya kumusura maze bafate umwana baze mu rugo.
Ati “ Ubwo yajyaga kumureba, nibwo yahuye n’abana bafite agahinja, arababaza ati ako gahinja ni akande, baramubwira bati ni ak’umubyeyi wari uri mu bitaro nyina bamujyanye. Arababwira ati ngaho rero nimugende turahurira munsi y’urugo hanyuma nze mfate uwo mwana.”
Abana baragiye umwana bamushyira hasi mu mbuga, umugore w’umuturanyi akabwira abantu ko nibibeshya bagafata uwo mwana bizabakoraho. Ngo si uwo gusa wabateraga ubwoba kuko n’abandi baturanyi ariko byagendaga.
Gusa wa mubyeyi yagize ubutwari bwo gufata uwo mwana, interahamwe ziza kumenya ko haba umwana byavugwaga ko ari umututsi, bakaza kumuhiga ariko bakagenda batamwishe bavuga ngo n’ubundi azapfa, ntazabona aho amurerera.
Mujawabera yonkeje wa mwana, akajya amuha amata, aramurera ndetse na wa muforomo wabyaje nyina yaboherereje ibikombe bibiri by’amata y’ifu bakajya bayamuha.
Umufasha wa Bicamumpaka, avuga ko nubwo Ange yavutse mu bihe bigoye ariko ngo yaramureze ndetse aramukuza.
Ati “Yahuye n’ibibazo byo kubura umubyeyi, imvura yaramunyagiye, ariko Imana iramurinda. Yatangiye kunywa amata y’ifu mbere y’ibyumweru bibiri ntaratangira kubona amashereka, nagezeho mbona amashereka araje, ndamwonsa, mukorera ibintu byose nk’abandi bana.”
Uwizirerera yageze mu mashuri makuru ataramenya ko ababyeyi be bishwe
Uwizirerera avuga ko atigeze amenya ko nta babyeyi agira kuko ngo bamufashe neza ndetse ngo usibye ko babimubwiye naho ubundi ngo we yari azi ko avuka aho, cyane ko ngo yabonaga asa na Mujawabera.
Yagize ati “ Aba nibo mfata nk’ababyeyi, nibo bandeze kuva mvutse kugeza ubu. Nabimenye maze gukura nabitekerejeho ndetse birambabaza kuko cyari ikintu gishya nari nakiriye, ariko nyuma nza kubyakira ariko kuko kuva na kera bamfata nk’umwana wabo nta kibazo nigeze ngira.”
Yongeyeho ko abona abo babyeyi nk’abadasanzwe kuko usibye we bareze n’abandi bose hamwe bagera kuri 25 barimo batandatu barokotse n’abandi babaga badafite kivurira.
Ati “Bafite umwihariko, ni ababyeyi batagira uko basa kuko icyo bahaye umwana wabo ni cyo baha n’abandi, baratandukanye cyane kuko biragoye ko wabona umubyeyi uteye utyo, ukonsa atarakubyaye.”
Uwizirerera yifuza ko ibikorwa Bicamumpaka afata nka se yakoze byakwibukwa ku rwego rw’igihugu, akanashimirwa.