Site icon Rugali – Amakuru

Ubuhamya bwa Jean Bosco Ngarama k’ubugome bwa Kagame na FPR Inkotanyi.

Burya ibyiza biriho ni ngombwa kubivuga ariko n’ IBIBI nabyo tugomba kubivuga kandi tukabyamagana. Ikibabaje nuko Kagame na FPR Inkotanyi bo baba bashaka ko tuvuga ibyiza gusa, uburyo Kigali isa neza, uburyo Kigali bubatsemo imitamenwa isa neza n’ibindi ntarondoye. Iyo tuvuze ibibi bakora barya karungu ariko igihe kirageze ngo abanyarwanda dutinyuke maze dufatanyirize hamwe kuvuga ubugome bwa Kagame na FPR Inkotanyi.

Sinabura gushimira uyu mugabo Jean Bosco Ngarama wahisemo kudaceceka akaba yariyemeje kuvuga iyicwarubozo yakorewe n’abicanyi ba Kagame na FPR Inkotanyi. Gusa ikibazo nibaza kandi nabaza intore ziri muri FPR Inkotanyi: IYO WUMVISE IBI BINTU BYAKOREWE JEAN BOSCO NGARAMA HARI UWAWE YABA UMWANA WAWE UMUGORE WAWE UMUGABO WAWE NUNDI MUVANDIMWE MU MURYANGO WAWE WAKWIFURIZA KO BIKORERWA?

Niba igisubizo ari OYA, reba icyo ukora iri yicwarubozo rikorerwa abavandimwe bacu rihagarare ntihazagire undi munyarwanda bikorerwa. Turabizi ko kwitandukanya niyo ngoma rimwe na rimwe bitoroshye kandi singombwa ko utangaza ku mugaragaro ko witandukanije naka gatsiko k’abicanyi ariko bikore bucece maze ukore ibishoboka byose ubugome bakorera abanyarwanda bujye hanze nkuko Jean Bosco Ngarama yagize ubutwari bwo kurenga ubumuga yatewe ariko akavuga ibyamubayeho.

Exit mobile version