Site icon Rugali – Amakuru

Ubuhamya bwa Gasarasi Edmond ku bwicanyi FPR Inkotanyi yakoreye bariya bantu bari gutaburura za Kabuga.

Ubu buhamya nshakaga kukugezaho kubirebana na bariya bantu barigutabururwa za Kabuga. Ndi umuturage ukomoka muri kariya karere kaza Kabuga akaba ariho navukiye ndanahakurira. Ibyo ngiye kubabwira n’ibyo nihagarariyeho kandi nkaba ndi umwe mubarokotse ubwicanyi ndengakamere bwabereye hariya i Kabuga.

Icya mbere nababwira ni uko bariya bantu bose barimo batabururwa bishwe n’inkotanyi.

Byatangiye bite rero? Ahagana mu matariki ya 11 Mata 1994 abaturage benshi batangiye guhungira za Kabuga kuko inkotanyi zari zakwiriye mu misozi myinshi ikikije ako gace ka Kabuga aho zanyuraga hose zigenda zica, zidatoronyije abo zihuye nabo bose.

Aba baturage bahungiye aho bari baturutse mu makomine yari ahakikije muri za Gikoro, Bicumbi, Kanombe na Rubungo. Hari ndetse n’impunzi nyinshi zahabaga zari zaravuye za Byumba zihunga ubwicanyi bw’inkotanyi.

Mbere yo gukomeza ariko reka mbabwire Kabuga aho iherereye:

Kabuga iherereye k’umuhanda wa Kigali – Rwamagana mu birometero bigera nko kuri 60 cg 70 uvuye I Kigali m’umujyi, Kabuga yahoze iri muri Segiteri Rusororo komine ya Rubungo, Perefegitura ya Kigali ngari, Kabuga ni isanteri y’ubucuruzi ikomeye.

Ibindi nabibutsa ni uko Kabuga iri bugufi yahitwa Musha, aho Musha akaba ariho Kagame yari afite icyicaro gikuru, bikaba ari nayo mpamvu inkotanyi zasakaye muri ariya makomine vuba.

Ubwicanyi bw’i Kabuga bwatangiye ari mu ijoro ryo kuwa 13 Mata 94 nibwo zabashije kugera muri Kabuga maze zitangira kubaga abantu, iryo joro ntitwigeze turyama, ubwo kandi zarimo zohereza n’ibibombe byaturukaga ahitwa ku Muyumbu muri Bicumbi.

Ubwo kandi les FAR barimo bagerageza kurwanaho abo baturage bari bahungiye muri iyo santeri.

Bwarakeye abaturage twibaza uko bitugendekera turayoberwa kuko Kabuga yose yari yagoswe n’inkotanyi. Kandi n’imirambo myinshi inyanyagiye hirya no hino.

Ahagana mu ma saa tatu za mu gitondo nibwo inkotanyi zageze ku gasozi ka Hara ahubatse kiliziya ya Paruwasi Masaka.

Ubwo ibisasu bikomeye bitangira koherezwa muri Kabuga biturutse aho ku I Hara na Muyumbu ari nako inkotanyi ziri kwica abantu aho Kabuga (Rusororo Gahoromani, Rugende, Gako na Gasogi).

Abantu bari bahungiye aho I Kabuga bari benshi barenga nk’ibihumbi 120 (120.000) bari benshi cyane.

Inkotanyi zahishe abantu benshi cyane batagira ingano, n’iriya mibare barigutangaza ngo baba bageze ku bihumbi birindwi; njye nkurikije imirambo nabonye abiciwe i Kabuga bakubye 7000 nka gatanu cg icumi.

Mwakwibaza muti njye ubabwira ubu buhamya narokotse nte ubwo ubwicanyi?

Ubwo kuri uwo munsi (kuri 14 Mata 1994) ubwicanyi bwarakataje, inkotanyi zifunga amayira yose yinjira akanasohoka muri Kabuga, abasirikare (FAR) barimo barwana kubaturage nkeka ko nabo ntabikoresho bari basigaranye kuko twabonaga nabo ukuntu inkotanyi zabicaga urubozo.

Ahagana mu ma saa saba z’amanywa nibwo ibintu byari bikomeye Kabuga ari imvura y’amasasu n’amabombe.

Abaturage uruvunganzoka twitura m’umuhanda wa Kaburimbo twiruka twerekeza za Kigali.

Uwo muhanda nawo, waguyemo abantu benshi kuko inkotanyi zari hepfo no haruguru yawo, ariko FAR bagendaga bashakira abaturage inzira. Uwo muhanda wari wafunzwe n’inkotanyi aho bita mu Ryarubaga (hagati ya Kabuga no kuri 19), aho habereye imirwano ikaze y’igihe gito cyane les FAR ifungura inzira, dukomeza za Mulindi ya Kanombe.

Ubu buhamya mbutanze ngirango nshimangire ko bariya bantu bazize Jenoside. Leta y’u Rwanda rero nireke kuduhuma amaso iha bamwe mu banyarwanda kuririra abishwe bose babitirira ngo ni ababo kandi banyiri imirambo biboneye n’amaso yabo bicwa bakabuzwa kubaririra no kubashyingura mu cyubahiro.

Mugire amahoro y’immana.
Gasarasi Edmond
Umusomyi wa Rugali

Exit mobile version