Site icon Rugali – Amakuru

Ubuhamya bwa Charlotte Mukankusi buri munyarwanda wese yagobye kumva waba ukunda Kagame cyangwa umwanga!

Njye ntabwo nzi umugabo witwa Alphonse Rutagarama wahotowe na DMI ya Kagame nta nubwo nari narigeze numva uyu mufasha wa Rutagarama ariwe Charlotte Mukankusi. Maze kumva ikiganiro Charlotte Mukankusi yagiranye n’umunyamakuru Jean Paul wo kuri Radiyo Itahuka nakubiswe n’inkuba pe! Kubera ubuhamya buremereye buri muri iki kiganiro, ubu maze kucyumva inshuro zirenze eshatu kuburyo ibyo numvisemo nubwo atari bishya byanyeretse ko ya ngoma ya Paul Kagame n’agatsiko ke iri mu marembera cyane cyane kubera amaraso y’abanyarwanda Kagame amaze kwisiga ku ntoki ze.

Ntabwo ndibuvuge ibyo Mukankusi yavuze muri iki kiganiro kubera ko nifuza ko buri munyarwanda aho ari hose yiyumvira ibyavuzwe na Mukankusi Charlote wagizwe umupfakazi na Kagame akiri muto. Nkuko umwe mubahamagaye muri iki kiganiro amaze kumva ibyo Mukankusi yavuze, yagize ati: “Umwanzi w’abanyarwanda ntabwo ari Umuhutu si Umututsi si Umutwa ahubwo ni Kagame n’agatsiko ke bakomeje kwica abanyarwanda batarobanuye.

Niba ukunda Kagame hari byinshi uribwigire muri iki kiganiro kandi niba umwanga nawe hari ibyo uri bumenye utari uzi niwumva ubuhamya bwa Mukankusi Charlotte. Hasi aha uri bwumve ikiganiro cyose Charlotte yagiranye na Radiyo Itahuka:

Yvette Mukamulisa
Kibagaba, Kigali
Rwanda

Exit mobile version