Site icon Rugali – Amakuru

Ubuhamya bwa Abdul Ruzibiza kw’iyicwa rya Perezida Habyarimana ku taliki ya 6 Mata 1994

Ruzibiza Abdul

Bakunzi ba Bamenya turabasuhuje kuri iyi taliki ya 6 Mutarama umwaka w’2020. Muri uyu mwanya rero ndagira ngo tuvuge ku iyicwa rya Perezida Habyarima nkuko Abdul Ruzibiza abivuga

Abdul Ruzibiza aragira ati: FPR yica Perezida Habyarimana – Hano ntabwo mvuga FPR twese tuzi mpora mvuga, imwe ivugwa mu binyamakuru, nta nubwo mvuga FPR ya Kanyarengwe, imwe ikorera mu mbere, ahubwo ndavuga FPR ya Kagame yibwiraga ko ibi bintu 5 bizakurikira:

Habyarimana amaze gupfa FPR yumvaga ko nta wundi muntu wayobora igihugu afite intego yo kurwanya no gutsinda FPR nka Habyarimana. Ntabwo byari byoroshye kubona umusimbura wumvwa n’abantu benshi kandi ufite ubushobozi bwo kuyobora gisirikare. Nta muntu bari kubona washoboraga kwumvwa n’amahanga nka Perezida Habyarimana wari ufitanye ubucuti n’abaperezida benshi. Ariko njyewe ibyo byose ntabwo nabyemeraga. Nibyo koko Habyarimana yari agikunzwe n’abaturage, ibi bikaba byaragaragaye umunsi yicwa. Muri make ntabwo byari koroha kubona umusimbura cyane cyane ko igihugu cyari mu mirwano ahantu hose harimo na Kigali.

Iyicwa rya Habyarimana ryagombaga gukurura imvururu zari kuviramo urupfu abantu benshi. Ibyo byari byaratanzwemo raporo ko nihagira uwongera kwicwa mu bayobozi ba guverinoma y’u Rwanda ko bizagira ingaruka ku batutsi. Urugero rwa hafi twatanga n’iyicwa ry’uwari interahamwe yo mu Gakinjiro waruzwi kw’izina rya Katumba ryakurikiwe n’iyicwa ry’abatutsi batagira uko bangana. Kagame yumvaga ko iyicwa ry’umuntu nka Habyarimana Ikinani rizakurikirwa n’iki?

Ruzibiza akomeza avuga ati: “buri gihe cyose twateraga duturutse i Muvumba kugera mu majyaruguru hose, abatutsi benshi uhereye mu Bugesera ukagera mu Burasirazuba barishwe. Kagame yabonaga ko ikizakurikira ari iki nyuma y’iyicwa ry’”Ikinani? Ninde utarabonye ibishashi byahise igihe FPR Inkotanyi yicaga Gatabazi bikaba byarakuruye imvururu zahitanye Bucyana hakameneka amaraso umunsi ukurikiyeho? Tuvuge ukuri, Kagame yari yiteguye ibizakurikira iyicwa rya Habyarimana gusa yarebaga inyungu ze. Yari abizi neza ko hazapfa abatutsi benshi kuko guverinoma yari igizwe n’abasirikare, gendarumori, interahamwe, CDR n’abari bafatanyije nabo. Kagame yari yateguye ko mugihe bari bahugiye mu kwica, gufata kungufu abatutsi no kwigarurira imitungo yabo, ko yagombaga gucaho agakomeza i Kigali agafata ubutegetsi. Kwica Habyarimana rero yari inzira yihuse yo gufata ubutegetsi. Kubera ko yari yarenze ku masezerano y’amahoro ya Arusha, no kuba nta wundi washoboraga gusimbura perezida wapfuye yahise afata ubutegetsi ako kanya.

Ruzibiza ati: byinshi byaravuzwe, hatanzwe ubuhamya bwinshi bwavuye mu mbere ya FPR harimo n’ubwanjye, biba inkuru ishyushye mu binyamakuru kw’iyicwa rya Habyarimana. Ariko ntabwo byumvikana uburyo ibinyamakuru byabonye ayo makuru n’ubwo byayahinduyeho gato. Ariko ibyo ntibindeba, abagenzacyaha, abarega, n’abaregwa muri ubu bwicanyi bazabishyirahanze igihe urubanza ruzaba rwatangiye. Kubyerekeye ubundi bwicanyi bwakozwe na FPR, nzakora inyandiko ibikubira hamwe byose mu byo nibuka ndetse nzavuga n’ababukoze mu magambo arambuye kuko nari mu mubare wabarwanye iyo ntambara kuva itangiye kugera irangiye. Wenda nshobora kudatanga amakuru ku duce tumwe na tumwe kuko ntari mpibereye, ariko nshobora kuba narahawe amakuru n’umusirikare mugenzi wanjye. Icyangombwa mu iyicwa rya Habyarimana n’uko Kagame n’abambari be bazumirwa kuko muri abo batakekaga hari abafashe iya mbere mu gutanga ubuhamya. Mbega ukuntu Kagame azumirwa igihe azabona abakamarades be, abo yitaga ngo n’inkoramutima ze, abo bafatanyije nawe mu bwicanyi, bamuvuyemo!

Kubyerekeye n’abashyize mu bikorwa amategeko ya Kagame yo guhanura indege ya Habyarimana cyangwa abajyanye imbunda zayihanuye i Masaka aho bagombaga kuyishyira, ku bwanjye imiryango mpuzamahanga yagombye kumenya aho baherereye hose bakabarindira umutekano kuko ari abatangabuhamya bashobora kwicwa isaha iyo ariyo yose kugira ngo bazimangatanye ibimenyetso.

Majoro RUZAHAZA wari capiteni icyo gihe yayoboraga agatsiko k’abasirikare 6 bagombaga gutwara missile kuri konvoyi kuva ku Mulindi kugera i Kigali. Iyo modoka yari iherekejwe n’abasirikare ba UNAMIR bakomoka mu gihugu cya Ghana ariko ntibari bazi ko iyo modoka baherekeje yikoreye missiles. Ofisiye Eugene Safari bitaga KARAKONJE kubera yakundaga byeri ikonje niwe wari utwaye iyo modoka yari yikoreye missile 2 zari zifunze mu bisanduku 2 hejuru yabyo hageretseho inkwi. Serigent Moses NSENGA wari kaporali icyo gihe akaba ava inda imwe na Charles Kayonga yahungiye muri Uganda. Niwe wenyine usigaye ukiriho mu bapakiye izo misile mu kamyo hamwe na sergent Tumushukuru. N’aho Stanley Rwamukwisi wari Kaporali yishwe mu mwaka w’1998, Seromba wari kaporali nawe yishwe mu mwaka w’1997. Mu bari bahari igihe bapakira izo misile hari private Joseph Nzabamwita ubu ufite ipeti ya lt Col niba ntibeshye, Majoro Birasa wari kapiteni waje nawe kwicwa na Kagame. Sergent Didier Mazimpaka ushobora kuba afite ipeti rya 2nd lt ubu, niwe watwaye Toyota Staout 2002 yari yikoreye misile 2 azijyana aho bagombaga kurasira indege ya Habyarimana. Kandi yatwaye abazirashishije abajyana aho bayirasiye aza no kubasubiza muri CND bamaze kurangiza misiyo bari babahaye. Bamwigeze inshuro nyinshi arusimbuka kuberako bamuburiye cyangwa kubera ko igihe ke kitaragera.

Kapiteni Frank NZIZA wari 2nd Lt icyo gihe, mbere y’uko bohereza abasirikare bandi 3 mu mahugurwa yo kurashisha izo misile, Frank nziza niwe wenyine wari uzi kuzirashisha. Ninawe warashe misile ya 2 yahanuye indege ya Habyarimana. Yari yabanje kuraswa na misile ya mbere yafashe ku baba ry’iburyo bikaba bitari kuyibuza kugwa bisanzwe. Iyo misile ya mbere yarashwe na kaporali Eric Hakizimana ubu ufite ipeti rya Lt. Abo bandi bagiye mu mahugurwa yo kurashisha misile ni Sergent Andrew NYAMVUMBA, Sergent Steven TWAGIRA na Kaporali Eric HAKIZIMANA, bakaba bose bari mu gatsiko gakomeye gashinzwe kurinda Kagame by’umwihariko. Sergent Pontiano NTAMBARA ubu ufite ipeti rya Lt. yari muri Toyota yatwaye izo misile mu rwego rwo kurinda umutekano.

Sergent Aloys RUYENZI ubu ufite ipeti rya Lt yahungiye Uganda. Yari yasimbuye by’agateganyo Lt Silas Udahemuka wari uhagarariye iperereza rya Kagame. Ruyenzi yari mu cyumba cyabereyemo inama yafatiwemo umwanzuro wo guhanura indege ya Habyarimana. Iyo nama yari iyobowe na Maj Gen Paul Kagame ubwe, iyo nama yarimo Col Kayumba Nyamwasa, Lt Col James Kabarebe, Col Theoneste Lizinde, maj Jacob Tumwine, Kapiteni Charles Karamba. Icyo gihe hari ku taliki ya 31 z’ukwezi kwa 3 1994. Aba bose baracyariho uretse Lizinde wasohoye ibanga ry’iyo nama akaza guhungira mu gihugu cya Kenya aho baje kumwicira. Uwitwa Sergent Paul KARABAYINGA ubu ufite ipeti rya Lt, niwe wari urinze icyo cyumba cyabereyemo inama hamwe na sergent Peter Sempa ariko waje gupfira i Bukavu mu buryo bw’amayobera mu mwaka w’1996.

Urutonde ni rurerure kuko ibyari ibanga ntibikiri ibanga kandi uwari we wese wamennye ibanga Kagame azamwivugana niba adahawe uburinzi. Uburyo yategetse iyicwa rya kapiteni Hubert KAMUGISHA nta banga ririmo. Hubert Kamugisha yayoboye ibikorwa by’iperereza muri Kigali no mu nterahamwe. Yarasiwe i Bugesera ariko abamurindaga bategetswe kwemeza ko ari we wirashe. Uwari we wese utavuga rumwe na Kagame cyangwa wamennye ibanga ry’uwahanuye indege yarishwe kandi n’utarishwe n’icyo kimutegereje. Mu rugendo natangiye rwo guha abanyarwanda amakuru nzatangaza urutonde rw’abatekinisiye naba nibuka bakoze akazi muri Kigali ndetse no mu Rwanda hose.

Abdul Ruzibiza akomeza avuga ati: FPR yaba yari yiteguye ibizakurikira iyicwa rya Perezida Habyarimana n’umugambi wo kurokora abatutsi?

Iyi n’ingingo ikomeye, iramutse yumviswe n’abanyarwanda ishobora gutuma bajya mu muhanda bagasaba Kagame kwegura ku buyobozi, maze agashyikirizwa urukiko nk’abandi bicanyi bose. Ingero zimwe na zimwe zirahagije kugirango zerekane ko RPA yari ifite ubushobozi bwo kurokora abatutsi ariko icyo ntabwo aricyo Kagame yaragamije. Nta nubwo ari cyo cyari kimushishikaje.

Abasirikare ba FPR Inkotanyi bashoboraga kugenda hagati y’ibirometero 30 na 80 ku munsi kandi bagera iyo bajya bakarwana urugamba. Ku taliki ya 6 z’ukwezi kwa 4 1994, batayo ya 59 yahagurutse i Butaro igera i Kigali kuri CND ku taliki ya 10 ku gicamunsi. Izindi batayo nazo byazitwaye iminsi 2 kugera i Kigali. Abakaporali n’abaprivate buri wese yatwaye ibikoresho bya gisirikare by’ibiro 30 hejuru y’ibikoresho byabo ku giti cyabo babigeza i Kigali mbere y’uko umuhanda wa Byumba kigali wongera kuba nyabagendwa. Ibi birerekana uburyo n’imbaraga abasirikare b’Inkotanyi bari bafite mu gukora ibirometero 100 uva i Butaro mu minsi 3 kandi ariko banarwana n’umwanzi wabo.

Nkuko intambara yakomeje urubyiruko rw’abatutsi n’arwo niko rwinjiraga mu ngabo z’Inkotanyi n’ubwo abaganda bavugaga ko atari abatutsi ko ntabatutsi bari mu Rwanda ngo ko niba ari n’abatutsi ko bafite imitekerereze nk’iy’abahutu, twe twari dufite umutima wo kurokora abavandimwe bacu b’abatutsi. Icyari kibabaje cyane n’uko bari batubujije kugira uwo turokora, abo bavandimwe bicirwa mu maso yacu bigera aho bamwe muri bagenzi bacu birasa kubera agahinda bavuga ko bakoze amakosa igihe binjiraga igisirikare k’inkotanyi. Kuri jye ntabwo byari ikosa ahubwo ariko kuba bataratumye turokora abavandimwe bacu birababaje cyane.

Nyuma y’imimsi mike twari tumaze kumenya Kigali yose tubifashijwemo n’abo bavandimwe b’abatutsi bari baturutse mu Rwanda binjiraga igisirikare cy’Inkotanyi. Twari tuzi inguni zose, twari tuzi aho abaturage bakeneye ubufasha bari, ntabwo byari muri kigali gusa ahubwo twari tumaze kumenya inguni zose z’u Rwanda. Abo bagenzi bacu bari bazi inzira ya bugufi igera ku baturage.

Mu Rwanda uduce twari dutuwe n’abatutsi twari duke kandi tuzwi. Utwo duce twari: Bugesera, Kibuye, Butare, Rwamagana. Byari byoroshye kurokora abatutsi mu gace kamwe tugakomeza ku kandi gace byegeranye.

Abdul Ruzibiza ati: reka turebere hamwe impamvu Kagame atashatse kurokora abatutsi n‘ubwo yari azi ibizababaho:

Muri Kigali

Kuba FPR yarashoboraga kohereza abasirikare mu ntera ndende, kandi bagerayo bagahita barwana, ni gute byari kubananira kohereza abasirikare mu duce tunyuranye twa Kigali cyangwa two hanze ya Kigali kurokora abatutsi barimo bicwa? Kuva CND ujya muri ETO Kicukoro hari ibirometero bingahe? Ni gute bitabashobokeye kurokora abatutsi bari muri ETO. Nta n’ubwo byari kubatwara isaha kugira ngo bazenguruke Kigali. Rebero ntiyari kure, n’aho Rwamagana? Ni gute kuri bariyeri yari Nyabugogo hiciwe abatutsi benshi kandi abasirikare ba FPR bari bakambitse ku musozi wa Mont Kigali aho birengeye bareba ibyarimo bibera Nyabugogo? Ni gute ibihumbi by’abatutsi byishwe ku Gisozi, i Kagugu n’i Kinyinya kandi RPA yari mu birometero 2 gusa? CND iri kure kungana iki kugirango bantu bicwe muri Kacyiru, Kimicanga cg Sainte Famille?
Ni gute abantu benshi muri Nyamata mu Bugesera bishwe RPA yari muri Kigali mu birometero 35 gusa? Ntabwo yari intambara ikomeye nk’iyo twadwanye mu Ruhengeri tubanje gukoresha andi mayeri kandi tukayitsinda.

Hanze y’umujyi wa Kigali

Reka tureke kuvuga Bugesera. N’aho se Kabuga na Rwamagana, kuki tutagiye gutabara muri utwo duce? Twari uduce se turi kure? Ntabwo se tweretse isi yose ko twashoboye kugera i Kinshasa iri ku birometero 4000 utabariyemo imigezi, ibishanga, amashyamba n’ibindi byatumye urugendo ruba rurerure? Byadutwaye iminsi itagera ku 150 kugirango tugere i Kinshasa. Bivuga ngo twakoraga urugendo rw’ibirometero 27 buri munsi. Uru rugendo ntacyo rwari ruvuze ugereranije n’ibirometero 80 twakoreshaga igihe twafashe Kigali.

Kubera iki koko abatutsi bagombye gupfa mu karere ka Butare aho ubwicanyi bwabaye nyuma y’ukwezi kumwe? N’inde wafashije abanyakibuye babanje kwirwanaho bakarwanya abari baje kubica bikarangira bishwe nk’inyamaswa?

Ese kuki tujya kure dusize ibyabaye muri metero 20 uturutse CND? Niba koko RPA yari ifite umugambi wo kurokora abatutsi ni gute Col Kayonga wari uziko umugambi wo guhanura indege wari bugufi yasohoye abasivile bose bari muri CND yarangiza agafunga imiryango yayo yose kugirango batazavuga ko bahishe abatutsi kubera bari bazi ibigiye kuba? Imibiri ingahe yanyuzweho n’imodoka Kimihurura abatutsi bamaze kwirukanwa muri CND? Hari kubaho ibitambo bingana kuriya by’abatutsi? Nkuko nabivuze kare, ndabisubiramo: KAGAME YATUBUJIJE GUTABARA ABAVANDIMWE BACU KANDI TWARI TUBIFITIYE UBUSHAKE N’UBUSHOBOZI.

Hari uburyo 3 twashoboye kurokora abantu:

Umuntu wese twabonaga ko ashobora kudufasha muri administration tumaze gufata ubutegetsi twaramurokoye.

Umututsi wese wari ku nzira ya FPR igihe yajyaga gufata ubutegetsi yararokowe ariko Kagame ntiyagombaga kubimenya kuko bitari muri gahunda ze.
Abasirikre bari bafite umutima mwiza wa kimuntu bafashe iyambere batabara bamwe mu batutsi ariko babikora rwihishwa kuburyo Kagame atagombaga kubimenya.

Ni uwuhe mwuka wari muri FPR i Kigali mu gihe cya Jenoside? Nk’umuntu warwanye intambara, guha ikiruhuko abasirikare byari gombwa kuko basimbura abandi cg bagafasha aho bakenewe. Ariko reka mbabwire nta mugambi wo gufasha wari uhari rwose. Mu mujyi wa Kigali hari batayo nyinshi za RPA, hari Alpha, Bravo, 59th, 7th, 3rd, military police, Air Defense, 5th n’iya 21. Uretse batayo ya 3 na military police buri batayo yari igizwe na kompanyi 10, buri kompanyi yari ifite abasirikare 170. Batayo nini zari zifite abasirikare bagera ku 2000. Tutabariyemo umubare munini w’abatekinisiye bari barinjiye rwihishwa mbere muri Kigali. Ntabwo twaba dukabije turamutse tuvuze ko izo ngabo zashoboraga kwica abantu barenga 12000.

Igihe bateraga Magerwa abavandimwe bacu bapfuye tubareba. Abasirikare b’inkotanyi bo bari bahugiye mu gusahura stock za Magerwa aho gutabara abaturage barimo bicwa. Ibyo ntabwo byari mu mabwiriza yatanzwe na Kagame. Umusirikare wihaga kujya aho atoherejwe ngo agiye gutabara yahanishwaga igihano cyo gufungwa.

Byari bimeze nkaho aba basirikare Kaka, Dodo, Ngoga, Bagire na Kayonga bari mu
mw’irushanwa. Ninde utwaye Land cruiser nziza? Izo modoka babaga bamaze gusahura zahitaga zinjira muri escort ibaherekeje mu gihe abasirikare babo bataye umutwe bakora nk’interahamwe. Abo bagabo n’ubwo bari bazi kurwana ariko ntabwo bari bazi kuyobora. Ni kimwe na Kaddafi, Nyamurangwa, Kwikiriza, Kalisa, Rwigamba, Nkubito. twarabubahaga ariko nta bayobozi bari babarimo. Aho kugirango batabare bahugiye mu kwishimisha, gusahura amata ya NIDO no kunywa byeri (Mutzig na Primus) na Whisky.

Ubwo hakurikiye kubohoza amazu Interahamwe zasahuye zihunga, icyo gihe abasirikare ba RPA barimo bizihiza insinzi muri Magerwa no mu ruganda rw’isukari rwa Kabuye. Nyuma FPR yaje gusubira i Byumva kurangiza uwaba yararokotse ubwicanyi babakoreye. Ubwo bahise batangira gushakira amasoko muri Uganda ibyo bari basahuye. Ibi nzabyandikaho birambuye nyuma.

Ni gute Kagame atinyuka kuvuga ko we ubwe yatabaye abatutsi?

Iki n’igisasu Kagame yiteze igihe kizaturikira niwe wambere uzahakomerekera. Naberetse uburyo impande zombi zakoze amarorerwa. Uburyo interahamwe zihimuriye ku batutsi zimaze kubura umuyobozi wazo, zimaze no kubona ko byazirangiranye.

Ku batutsi Kagame yabaye intwari kuko yitwa ko yahagaritse Jenoside nyuma y’ubwicanyi yakoreye abahutu busa n’ubwo interahamwe zakoreye abatutsi. Ugize wese icyo avuga ahinduka umwicanyi. Kagame avuga ko amahanga ntacyo yakoze yarebereye ubwicanyi bwakorewe abatutsi ko ariwe wabarokoye. Ubwo rero ntacyo amahanga agomba kuvuga. Yiyise ko ariwe wahagaritse intambara kandi mu by’ukuri ariwe watangije uwo muriro. Mu kinyarwanda baca umugani ngo “akamasa kazamara inka kazivukamo”. Ng’uyu umujenerari w’umututsi watangije Jenoside y’abatutsi benewabo yarangiza akabura igihe bari batangiye kwicwa.

Uruhare amahanga yagize mu ntambara y’u Rwanda

Mu ntambara iyo ariyo yose amahanga abigiramo uruhare. Rero mu ntambara ya FPR hari byinshi byabaye ariko bagerageza kubizimangatanya kugirango barangaze abaturage.

Icya mbere intambara yateye iturutse Uganda, muri FPR harimo abatutsi benshi baturutse Uganda, Tanzaniya, Zayire, Burundi, Rwanda, Kenya n’abandi bake bavuye mu bindi bihugu. Uhereye hano uruhare buri gihugu cyagize ruragaragara. Dukuyemo u Rwanda, buri gihugu cyari kizi iby’intambara yari igiye kuba mu Rwanda kuko kemereye abo batutsi kunyura muri ibyo bihugu bajya ku rugamba. Bimwe muri ibyo bihugu byanemeye guherekeza abo bana b’abatutsi bari bagiye ku rugamba. Abatari munsi y’ibihumbi mirongo itatu banyuze i Burundi mbere y’uko bakomeza Uganda. Uganda niyo yohereje abatutsi benshi kuko niho intambara yari butangirire.

Yaba guverinoma y’u Rwanda, yaba FPR nta numwe wari ufite ubushobozi bwo gukora intwaro bagombaga kuzigura mu bindi bihugu. Guverinoma y’u Rwanda yaguraga intwaro bikitwa infashanyo cg inguzanyo kuva mu Bubirigi, u Bufaransa, u Bushinwa, Afurika y’epfo, Misiri, u Burusiya n’ibindi. Nta nuwahakana ko nta ngabo z’abafaransa n’ababirigi zari mu Rwanda mu rwego rwo guhugura abasirikare b’u Rwanda. Kandi ntanuwahakana ko ntabasirikare ba Uganda bari muri FPR mu rwego rwo guhugura ingabo za FPR. Ndetse ingabo nyinshi za FPR zabonye amahugurwa hanze mu bihugu bitari bike.

Mu byakunzwe kuvuga n’uko ngo u Bufaransa bwahaye amahugurwa interahamwe. Ikibazo nfite hano ese n’ayahe mahugurwa yahawe interahamwe n’abafaransa yo gukoresha imihoro, za grenades, cg kurashisha imbunda ntoya zisanzwe? Byonyine na burugumetsre yashoboraga gutanga ayo mahugurwa yo gukoresha imihoro, grenades n’imbunda zinsanzwe. Abafaransa se nibo bigishije interahamwe kwangana no kwicana? Koko byari ngombwa ko abafaransa bigisha interahamwe kwica umuturage w’umututsi?

Niba twararwanyaga Habyarimana ubwo nabo bari abanzi bacu. Ariko se ibi binyoma bigomba gukomeza? Nababwiye ubwicanyi bwose twakoreye inzira karengane z’abaturage. Ubu se bivuga ko ibihugu byose byadufashije n’abyo bigomba kujya mu rukiko ku kibazo cya Jenoside? Hari n’ibindi, mbere y’uko dutangiza intambara muri Congo abasirikare bacu bahawe amahugurwa n’Abanyamerika, abanyaisraheri, koreya ya ruguru, Afurika y’epfo, Etiyopia, Eritreya, U Burusiya, Kenya n’ibindi. None ibi bivuga ko ibi bihugu byose bizisobanura ku bwicanyi twakoreye abakongomani benshi n’impunzi z’abahutu zishwe mu ntambara ya Congo? Mu ntambara twarwanye hari mo abasirikare ba Uganda badufashije kandi badufasha kugeza i Kigali intwaro za rutura zakoreshejwe mu ntamabara no muhanurwa ry’indege ya Habyarimana. Ubu tuvuge ko nabo bazajyanwa imbere y’urukiko ku kibazo cya Jenoside y’abanyarwanda?

ABANYARWANDA BAGOMBA KWIBOHORA MU BITEKEREZO BO UBWABO GAGASUZUMA IBIBAZO BYABO. HABYARIMANA YATEGUYE UMUGAMBI MUBI KAGAME AWUSHYIRA MU BIKORWA. KUVA KINANI AGIYE DUKENEYE KO KAGAME NAWE AJYANWA VUBA MU RUKIKO AHO BAZAMUCIRA URWO GUPFA, IGIHE AZABA ATAKIRIHO ABASIGAYE TUZABA MU MAHORO.

Inshuti za Habyarimana zagendaga mu Rwanda kubera inyungu zabo. Ubucuti bwa Habyarimana na Miterrand ntakindi bwari bushingiyeho uretse ubuhinzi bw’urumogi mu shyamba rya Nyungwe. FPR yagize indirimbo ubu bucuti ariko byari mu buryo bwo guhisha amabi FPR nayo ikora.

N’iki cyakorwa ubu?

Umuryango w’abibumbye wagombye gufata ibyemezo ukikuramo kumva ko watsinzwe kuko utashoboye gufasha abanyarwanda. Ntabwo ariwo wategetse abahutu n’abatutsi kwicana. Twese twibuka neza uburyo Kagame yabujije UN gutabara ababwira ko we kubwe ariwe uzahagarika Jenoside. Iyo abasirikare ba UN baza kwitambika n’amafirimbi bagatuma tubarasa ikosa ryari kuba ari iryande? Ese ubundi ni bande bagize UN? Ko igihugu kimwe aricyo gitungwa agatoki? Ese yo yonyine yashoboraga kubuza Jenoside kuba n’ubwo yari ifite ubushobozi buhambaye?

IPEREREZA KU MPAMVU JENOSIDE YABAYE RYARATANGIYE KANDI URUHARE RWA BURI RUHANDE YABA GUVERINOMA N’URWABIGOMETSE RUZASHYIRWA AHAGARAGARA.

IBISOBANURO: Nubwo afite uruhare mu byabaye byose, General Nyamwasa yabwiye BBC ko azatanga ubuhamya “ko icyangombwa aruko ukuri kujya ahagaragara akaba aribyo bizakiza abanyarwanda”

Bakunzi rero ba Bamenya mbere yo gusoza reka tubasabe mu kande kuri Subscribe cyangwa ku nzogera iri uruhande maze inkuru zose dutangaje zijye zibageraho ako kanya. Ngaho mugire umunsi mwiza abari ku mwanywa , n’ijoro ryiza abari n’ijoro. Igitondo kiza ababyutse ubwo n’ah’ubutaha.

Exit mobile version