Site icon Rugali – Amakuru

Ubuhamya bw’ abantu banyujijwe kwa Gacinya, i Kami cyangwa cg abumvise amateka yibihakorerwa.

Numvise imwe muri Radio zihitisha abo kwa Rwigara batanga ubuhamya kuri BBC na VOA uburyo umugabo wabo n’ umubyeyi yishwe bahibereye babireba akicwa n’abantu ngo barimo bisekera ntacyo bibabwiye numvise uRwanda rugifite ibibazo bikomeye.

Kimwe mubibazo cyahise kiza mumutwe nibajije uburyo abamwishe ubu barikumwe nabandi banyarwanda bagendana basangira agatama wenda batahana amakwe bahurira mumabanki bakabona ari abantu basanzwe nyamara ari interahamwe z’ubundi bwoko!

Nahise nkubita agatima kubuhamya maze igihe numva bwabantu banyujijwe kwa Gacinya cg Kami cg abumvise amateka yibihakorerwa.
Bimwe muribyo numvise bikorwa nabantu duhurira munsengero nahandi henshi nsanga umunyarwanda akwiye gutinya undi kuko bifite ishingiro:
1- Numvise ko bafata umuntu bagafata inyundo bagahonda ubugabo bwe bakabujanjagura kugeza avuze ibyo bifuza kumva (Ibi ngo byaba byarakorewe Joel Mutabazi afungwa bwa mbere);

2- Numvise ko bafata umusatsi w’umuntu bagasukamo ibitoro bagatwika ukagurumana ( Ibi ngo byaba byarakorewe Niyomugabo);

3- Gufata inshinge bakajomba kuri twadusabo 2 tw’intanga twabagabo kugeza umuntu avuze ibyo bashaka kumva;

4- Gukubita umuntu muzima agafuni mugahanga areba kugeza apfuye;

5- Kuguhambira akandonyi bakakuzingira mu igunira ukiri muzima bakaroha muri Rweru;

Uwaba yarakorewe ubundi bugome butari ubu yatumenyesha ubwaribwo cg uwaba yarumvise ukundi bakora yabyandika muri commentaire byadufasha kumenya uburyo Interahamwe z’ubundi bwoko zikora!

Nuwaba afite amazina y’aya mashetani acyekwa gukora ibyo bikorwa byabunyamaswa tubwire izina ry’iyo uzi naho iherereye yidegembya mubantu kandi ari inyamaswa byafasha! Ari Satani idakwiye kuba igenda mubantu!

Umunsi mwiza

Christophe Kanuma

Exit mobile version