Site icon Rugali – Amakuru

UBUGOME N’UBWICANYI NDENGAKAMERE BIKOMEJE GUKORERWA ABATURAGE MU BITARO N’AMAVURIRO BYO MU RWANDA.

Muri iki cyumweru, abagore babiri biciwe mu bitaro bya Muhima/Kigali.
Abagore bishwe ni:

1. MUTUYIMANA Magdalène
2. BARAKAGWIRA Béatrice

Ubu bwicanyi bukaba bukorwa n’abaganga bafite ubutumwa bwa FPR bwo kwica abatavuga rumwe na yo igihe baje bagana ibitaro n’amavuriro. Birababaje kubona umuntu w’umuganga atanga urupfu mu cyimbo cyo gutanga ubuzima kandi ariyo ndahiro aba yarakoze mu rwego rw’umwuga we. (Hippocratic Oath).

Ku maradiyo atandukanye yo mu Rwanda ndetse no ku rubuga rwe rwa Twitter, Minisitiri w’Ubuzima Dr Diane Gashumba yamaganye abashyize hanze ukuri ku rupfu rw’aba bagore. Minisitiri Gashumba asanga abantu bakwiye guceceka ntibavuge ibibi bikorerwa muri minisiteri ayobora, nyamara akirengagiza ko ntawe utwika inzu ngo ahishe umwotsi.

Naho abafungiye mu bitaro hirya no hino mu guhugu kubera kubura “Mutuelle de Santé” bitewe n’ubukene bubugarije ntiwababara.

Ngibyo ibyo muri Singapour ya Semuhanuka !

Jean Rukika

Exit mobile version