Rugali.com

Amakuru ashyushye yo mu karere

Ubugome n’itoteza by’ umwicanyi Kagame muri ruriya Rwanda burangeje. Kuki mana?

Umukobwa wa Musenyeri Deo Nyirigira, abuzukuru be babiri ku mafoto muri bobone hasi, ndetse n’abakozi bo mu rugo bose barafashwe barafungwa taliki ya 7 Werurwe 2019 babakuye mu nzu yabo iri Kacyiru, Kigali.

Liliane Nyirigira, Axelle Umutese, Jackie Umuhoza, abana bato babiri hamwe n’abakozi babiri bo mu rugo ubu bafungiwe muri y’amazu Kagame yicirimo abantu urubozo.

Aba bana b’abakobwa binzirakarengane n’abuzukuru ba Musenyeri Deo Nyirigira bakaba bazira urwango rwihariye umurozi IGP Dan Munyuza afitiye ise ubabyara, urwango uyu IGP Dan Munyuza yahereyeho ahimbira uyu muryango noneho ibyari ibibazo hagati ye Musenyeri Deo Nyirigira ibihindura ibya politiki mu rwego rwo kugirango abone uko yitwaza umwanya afite uwukoreshe mu kwihimura no kumvisha uyu Musenyeri.

Munsi aho muri bosome inyandiko 2 mperutse kwandika nerekana uburyo uyu muryango wa Musenyeri Deo Nyirigira wibasiwe n’umurozi mukuru IGB Dan Munyuza:

1) https://m.facebook.com/story.php?story_fbid=2271803883102809&id=100008196575303

2) https://m.facebook.com/story.php?story_fbid=2280302602252937&id=100008196575303

Amakuru yizewe dukura mu gatsiko k’abicanyi ya polisi ya Kagame, aba bana b’inzirakarengane barimo guhatwa ibibazo n’ikegera cya IGP Dan Munyuza, CP Egide Ruzigamanzi, umwe mu bicanyi ruharwa uzwi muri kariya gatsiko ka polisi y’u Rwanda.

Mu gihe narimo nandiko iyi nyandiko, abana babiri ba Liliane Nyirigira bafunganywe na nyina ubu bararwaye bikomeye kandi nta buvuzi buzwi barimo guhabwa.

Mu byukuri, niki abana b’imyaka 3 n’imyaka 2 bahuriyeho n’ibibazo bwite hagati ya sekuru wabo Musenyeri Nyirigira na IGP Dan Munyuza? Bariya bakobwa b’abakozi mu rugo bahuriye n’ibi byose?

Mu nyandiko 2 nanditse mu minsi ishize nashyize hejuru, nababwiye abantu 2 muri iriya leta y’abicanyi buri muntu wese agomba kwirinda kugirana ibibazo, abo ni IGP Dan Munyuza na Gen Jack Nziza (Ubu uri ku gatebe wabaye ikigarasha/ibicupuri).

Urwango IGP Dan Munyuza afitiye Musenyeri Deo Nyirigira rwafashe indi ntera, abuzukuru be n’abakozi bo mu rugo nabo babiguyemo. IGP Dan Munyuza amaze kubona ko adashobora gukoza imitwe y’intoki kuri Musenyeri Deo Nyirigira; ubu yiyemeje kwibasira abana be, abuzukuru be ndetse n’abakozi bo mu rugo.

Mwibuke ko uku guhohoterwa kw’abana binzirakarengane ba Musenyeri Deo Nyirigira kwatangiye muri 2017 kugeza ubu (Nkaba nzabibagezaho ubutaha).

Gakwerere Rpf