Site icon Rugali – Amakuru

Ubugome n’ishyari byabaye indangaciro y’ubutegetsi bw’igitugu Kagame yimakaje mu Rwanda

Kagame akomoka mu nzu y’Abega b’umwakagara bafite amateka adasanzwe. Abega bafite amateka yihariye kuva muri 1896 kugeza kuri uyi saha tubagezaho iki kiganiro.

 

Kuva muri 1896, nukuvuga ko hari hashize umwaka umwe gusa Rwabugiri Kgeri IV amaze gutanga (gupfa) yishwe n’umwambi w’ingobe yarashwe n’umushi w’iBunyabungo, aho yari yagiye gushoza urugamba ashaka kuhigarurira. Bamuzanye mu bwato muri “Lac Kivu”, bamugejeje iNyamasheke ashiramo umwuka, aratanga, ajyanwa iRutare, aho yashyinguwe. Nkuko yari yarasize abibwiye abiru, yasimbuwe ku ngoma n’umuhugu we, Rutalindwa , izina ry’ubwami akaba Mibambwe IV. Akaba yarimye atagira nyina. Nyina yitabye Imana mbere yuko Rwabugiri atanga muri 1895. Amaze gutanga haje kuba amakimbirane atewe n’Abega batishimiye na busa ko Rutalindwa yaba umwami, kandi nyina umubyara ari uwo mu bwoko bw’Abakono (umukonokazi). Kubera ibyo kutagira nyina, ise, Rwabugiri mbere yuko atanga yasize avuze ko umwamikazi Kanjogera nyina wa Musinga ari we uzamubera umugabekazi. 

 

Ibi rero ntabwo Abega babyemeye nabusa ko mushiki wabo, Kanjogera, aba umugabekazi w’umwana utari uwe, kandi yarafite umwana w’umuhungu ariwe Musinga. Rwabugiri amaze gutanga mu 1895, nyuma y’umwaka mu 1896, niho ingoma zahinduye imirishyo. Nibwo Kabare, Ruhinanko, Kigenza (nubwo atavugwa), bose bakaba bene Rwakagara wa Gaga, hamwe na mushiki wabo Kajongera bafashe umugambi wo kwica umwami Rutalindwa Mibambwe IV kugira ngo bimike Musinga. Kugira ngo babigereho bateje intamabara, maze haba imirwano ikomeye cyane, aho bita ku Rucunshu aho ingoro y’umwami yari yubatse icyo gihe. Ni hariya hafi yahitwaga iGitarama ubu haje kwitwa Muhanga. Rutarindwa yabonye ko agiye gutsindwa na bene Rwakagagara, agafatwa mpiri n’abamuhigaga, yahisemo kwitwikira mu nzu n’umuryango we wose ndetse n’ingoma y’ingabe yitwa Kalinga ihira muri iyo nzu. Abo barikumwe nabo bahiriye muri iyo nzu. Abandi bari baje kumutabara ari benshi, ariko kandi abenshi muri bo bari abo mu bwoko bw’Abanyiginya. Abenshi cyane biciwe hamwe n’ingabo zabo. Abarokotse kandi bari benshi bahunze berekeza iyo muri Ankole. 

 

Koko Ntakabura imvano

 

Isomo tuvana muri iyi intamabara yo ku Rucunshu n’uko yari intambara y’abanyiginya n’abenga, dore ko burya ari nabo batutsi, abandi baza bashamikiraho, barangwaga n’ishyari rikurura ubugome budasanzwe, burimo no kwica. Ariko byagera ku Bega bigafata intera yo “mu rwego rwo hejuru”. Abazi Perezida Kagame, umwega w’umwakagara kabuhariwe, ubwo bugome bushingiye kw’ishyari bufite imvano kandi buramuhama, yabugize indangaciro y’ubutegetsi bw’igitugu yimakaje mu RWANDA. Ndetse kuri we yumva ko Abega aribo bagenewe “ubuyobozi”. Kubera ko abandi basa naho batagira inkomoko , akabivuga agira ati: “they “come from no where”. Nawe kimwe n’abo akomokaho iyo bigeze ku butegetsi, bose barwana inkudura ituma bagera kucyo bashaka, ariko bakakigeraho bishe imbaga mubo bahanganye nabo. Kuri ibi bya Rutalindwa, Kabare na bene se, cyane Ruhinakiko na mushiki wabo Kanjogera, icyo bamwiciye nuko nyina atari umwegakazi!! Ibyo gusa. Kajongera kuberako yari umwegakazi akaba yari yarabyaranye na Rwabugiri umuhungu umwe rukumbi, ari we Musinga, yumvaga ari uburenganzira bwe bwo kuba umugabekazi w’umwana we. Basaza be nabo bumvaga ko bagomba kwica Rutalindwa, Kajongera akaba umugabekazi w’umwanawe yibyariye, ariwe Musinga. Bityo uwo Rutalindwa bakamukanira urumukwiye, mbese bakamwica! Rwabugiri yitabye Imana, Musinga afite imyaka umunani. 

 

Bamaze gukora ibara ku Runshunshu, ndore ko yari amahano, n’ukuvuga Rutalindwa amaze gupfana n’umuryango we, Musinga yimitswe na ba “Nyirarume” na nyina Kanjogera, izina ry’ubwami riba Yuhi V. Kubera ko yarakiri muto, abo barwanye intambara yo gutsembatsemba yo ku Rucunshu bakomeje kumutegekera. Kajongera, Rwabugiri yari yaragize umugabekazi wa Rutalindwa Mibambwe IV utaragiraga nyina, ubwo noneho aba umugabekazi w’umuhungu we bwite, Musinga Yuhi V. Bityo, Kanjogera na basazabe baba bakoze “coup d’Etat” yambere mu Rwanda. Niyo Abanyarwanda bise ngo: “BYACIKIYE KU RUNCUNSHU”. Iyi coup d’Etat y’ubwicanyi buvanze n’intambara, n’ubugome bwo gushaka kurimbura abanyiginya, yatewe no gushaka kuyobora u Rwanda ku ngufu. Iri ni ryoryabaye isomo ryambere rikomeye umwakagara Paul Kagame yize neza. Kandi yarishyize mu bikorwa, yica bo twita abahutu n’abatutsi igihe yafataga igihugu cy’u Rwanda yagize akarima ke kugeza ubu. Ndetse we, yashyizeho n’akarusho. Ubu Kagame yigize “ikibasumba” , ntabwo yishe umwami umwe, yishe abaperezida babiri, abica abarashe bari mu ndege, akoresheje “imyambi ya kizungu yaka umuliro” indege igwa mu nkike z’urugo kwa Perezida Habayrimana. Nuko arapfa Habyarimana, Perezida w’u Rwanda, arapfa Perezida Ntaryamira w’uBurundi, igihugu gicura imivu y’amaraso nkuko yabiteguye. Ariko kandi ashaka gukabya, asa naho ashaka kuyobora u Burundi yibereye i Kigali. None nguwo aramuhitanye Perezida Petero Nkurunziza. 

 

Akandi karusho Kagame yongereye ku mahano ya “Rucunshu ” nuko yakurikiye abamuhunze akabatsinda muri Kongo, akavanaho n’ubutegetsi bwabo yita abahutu, abo avuga ko ari ba” they come from nowhere”, avanaho n’ubwa Mobutu wari inshuti yabo. Kandi akabikora ashyigikiwe n’Abanyamahanga bamwe bamwita: “Our Kind-of-Guy”. Nawe ntatinya kubyirata agira ati: “they call me Adolf Hitler”, akabikeneka cyane yirata agira ati: “I don’t give a damn!”; bivuze ko ntasoni, nta ni pfunwe bimuteye!! Abanyarwanda baca umugani bati: “ISUKU IGIRA ISOKO. Nibyo: ubutwari, ubugwaneza, cyangwa ubugome byose bigira isoko. Tel père, tel fils. Nibyo: NTAKABURIMVANO

 

INGOMA KALINGA NKOTANYI ntizavaho hatamenetse indi mivu y’amaraso ndetse inarenze iya 1994. Kandi twese turabibona, n’uko twicecekera, gusa birababaje. Hari ABANTU bamenyereye kurya No kwikubira ibya rubanda, nta nkomanga ku mutima, kuva ku ngoma ya CYAMI, baka amaturo Kugeza ubu, ubu bisigaye byitwa (ICYA CUMI) cyangwa Umusanzu w’icyama. Abanyarwanda bose Kagame yarabanduje nta numwe ukigira ubumuntu, niyo umuntu yishwe buri wese ahita abona ko yari akwiriye kwicwa niyo yakwicwa ari kubavuganira baravuga ngo yabivugaga ashaka iki ngo niwe wiyishe nta n’umuntu numwe ubona ko yarenganye

 

Aliko  rero, ku  bwa  HABYARIMANA  Juvénal, nta  mpamvu  nimwe  yashoboraga  gutuma  hatekerezwa  kumuhirika : Reka  tuvugishe  ukuri, HABYARIMANA, ntabwo  yali  malayika…aliko  ibyiza  yakoze  ni  byinshi  cyane  kurusha  yenda  ibibi  yaba  yarakoze…Yewe, kugira  ngo  u  Rwanda  ruzongere  kubona  umuperezida  mwiza  nka  HABYARIMANA…sinzi  igihe  azaboneka…HABYARIMANA  yakoze  ibintu  byinshi  byiza…Twibukiranya  ko  HABYARIMANA  atabayeho  mu  bwoba  bwo  guhirikwa  cyangwa  bwo  kwicwa : Yagendaga  mu  Rwanda  ntacyo  yishisha…yagendaga  mu  banyarwanda, baba  abasivili, baba  abasirikari, ali  ntacyo  yishisha…Kandi  twibuke  ko  HABYARIMANA, yakundwaga  n’abahutu ( yego  si  bose), ndetse  hari  n’abatutsi  bamukundaga…Twibuke  yuko  hafi  mirongo  icyenda  kwijana ( 90 %)  y’abasirikari  b’u  RWANDA  bakundaga  HABYARIMANA…Muri  make, HABYARIMANA  YUVENALI  YARI  UMUBYEYI  W’U  RWANDA  N’ABANYARWANDA. ( gusa, ntawe  uneza  bose…)

Exit mobile version