Inzego z’ibanze zaburiye abasenyewe n’imvura mu mpera z’icyumweru gishize kudasana inzu zabo, ahubwo ko bagomba kwimukira ahandi hantu hadashobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga.
Ubutumwa bwo kudasana ku bari mu mangeka bwagarutsweho kuwa Kabiri tariki ya 24 Mutarama 2017, ubwo Minisiteri Ishinzwe Impunzi n’Imicungire y’Ibiza (MIDIMAR) yashyikirizaga inkunga y’ibikoresho by’ibanze abaturage 70 bo mu Murenge wa Nyarugenge, Akarere ka Nyarugenge.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyarugenge, Vuguziga Charles, we avuga ko nta muturage n’umwe wasenyewe n’imvura utuye mu manegeka wemerewe gusana inzu ye mu buryo burambye.
Yagize ati “ Nimubyumve ntawe tuzemerera gusana kandi inzu ye yarashyizweho ikimenyetso kigaragaza ko atuye mu manegeka, ndetse nta n’uwo tuzaha amabati atuye aho hantu, ahubwo inama nagira abatuye mu manegeka bakwiye kuba bari gushakisha ahandi hantu heza bimukira hadashobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga, kuko n’ubundi biteganyijwe ko bagomba kwimuka vuba aha.”
Ubu butumwa yabutanze mu gihe hari abaturage bivugwa ko bari bagiye gufatirana, inzu zasakambutse zigashyirwaho ibisenge bigezweho, bagaragaza ko barimo gusana ahasakambutse.
Abagerageza gusana ku nzu zasakambutse, nta muturage wemerewe kuyihindura igisenge. Ibi bigafatwa ko byaba ari ugupfusha ubusa umutungo.
N’abatishoboye batuye mu manegeka MIDIMAR nta bufasha yabageneye bwo gusana inzu.
Umuyobozi w’Ishami rishinzwe ubutabazi no gusana ibyangijwe n’ibiza muri MIDIMAR, Philippe Habinshuti, yababwiye ko abazafashwa gusana inzu ari abadatuye mu manegeka.
Yagize ati “Byumvikane ko abazafashwa hazabanza hakarebwa niba aho batuye hemerewe guturwa batari mu manegeka cyane cyane ko MINALOC n’uturere ndetse n’Ikigo cy’Igihugu cy’imiturire byamaze gukora urutonde rw’abaturage batuye aho hantu.”
Ibi ariko ntibanyunze abari baje gufata ubufasha, bagasanga bagiye guhabwa ibikombe n’ibiringiti, umwe mu batuye mu Kagari ka Rwampara waganiriye na IGIHE, yagize ati “Ariko nigute abantu basenyerwa n’imvura bajya guterwa inkunga bakabaha ibyombo, ibyombo se nibyo twararaho cyangwa nibyo byatuma imvura iramutse yongeye kugwa itatunyagira?”
Naho umukecuru witwa Mukantagara Anastasia w’imyaka 80, we ati “Ndishimye cyane kuko mpawe ibikoresho by’ibanze ariko rero nagiraga ngo nsabe ubuyobozi n’amabati kuko n’ubundi nubwo baduhaye ibi, twese twaje tuzi ko bagiye kuduha amabati kuko ariyo dukeneye cyane.
Mu ntangiriro z’iki cyumweru, MIDIMAR yatangaje ko imvura y’umurindi yaguye kuwa Gatandatu yahitanye abantu batatu mu Mujyi wa Kigali, yangiza n’ibikorwaremezo birimo inzu zo guturamo n’imihanda.
Mu Karere ka Nyarugenge habaruwe inzu zangiritse 742 n’amashuri ane yo mu Kigo cya Kabusunzu; muri Kicukiro hangiritse inzu 72, mu gihe muri Kamonyi hangiritse 29.
Abasenyewe n’imvura bari mu mangeka ntibemerewe guhindura ibisenge by’inzu zabo
Rwampara ni hamwe mu hatuye abantu benshi basenyewe n’imvura kandi bari mu manegeka
igihe.com