Site icon Rugali – Amakuru

Ubugome bwa leta ya Kagame burakomeje -> Abacuruzi barataka igihombo nyuma yo gufungirwa ubucuruzi ibintu byabo bikivanga

Iri hohoterwa ryabanjirijwe n’abanyakiyovu cy’abakene. Iibyakorewe abaturage bari batuye mu Kiyovu cy’abakene mwese murabizi. Muzi uko byabagendekeye, uburyo birukanwe ngo kugirango hubakwe amazu ajyanye n’igihe. Ubu se hubatswe angahe? N’ibyatsi bihibereye gusa. None bivuye kubazunguzayi, bijya kubakomvuwayeri, bigera ku bacuruzi b’ibirayi none ni munyumvire ngo n’abacurizi bo ku Giti cy’inyoni byabagezeho.

Ikigusetsa abo bacuruzi benshi ntabwo ari bo banyiri amazu. None se kubaha igihe kugirango babe bashaka ahandi bimukira bisaba iki koko? Ntabwo abaturage banze iterambere? Kuko nabo bazi ubwiza bw’iterambere, ariko iterambere rikozwe mu mucyo no mukudahohotera bamwe. Iyo niyo bita leta y’igitugu, leta ya Kagame aho nta mbabazi, “there is no negociation” bivuga ngo ntabwumvikane buhaba. Niba avuze ntakindi mwongeraho uretse gushyira mu bikorwa

Niba abaturage barubatse basatira ibishanga, bubatse ubuyobozi bubishinjwe burihe? Ko buri Kagali gafite ushinzwe imyubakire mu mujyi?

Niba ibyo byose byari muri gahunda, kuki badateguza abaturage ngo babahe igihe kandi babafashe kubona ahandi bakorera? Tekereza nawe kuba wifitiye isahani yawe iriho amafunguro aguteretse imbere kandi ari amasaha yo gufungura, inzara ni yose maze umuntu akaza akagutwara iyo sahani yawe kandi nta nibisigaye mu nkono ngo byibura urarura ibindi?

Ntibibatangaze Kagame niko akora, nta mpuhwe agira, ngo ibicuruzwa by’abo birononekara kubera babifungiranye? Bimubwiye iki? Ko nta mwana we urimo. Mumureke akomeze yicukurire urwobo. Umunsi ni umwe akayoboka icyo cyobo arimo acukura.

Ange Uwera

Exit mobile version