Mbonyumutwa Ruhumuza
« Victoire Ingabire yagakwiye nawe kwicwa nkuko nawe akomeza gutegura ibikorwa byo kwica abanyarwanda muri rusange »
Ese turagana he koko iyo mu gihugu cyacu hakomeje kuba ibintu nkibi tukareba nkabareba umukino w’umupira, natwe twitwa ko ngo turi mumahanga tukibera nka za ngujye zitabona, zitumva, zitavuga, 🙈🙉🙊kandi imiryango ikomeza guhekurwa Umunsi k’uwundi mu gihugu cyacu.
Nyuma yuko bagerageje kwivugana Ntirutwa Theophile bakibeshya bakica Theoneste Bapfakurera, urupfu rwa nyakwigendera bari kugegerageza (très maladroitement) kurugereka kuri Theophile umaze icyumweru afunze.
Ntibahagarariye aho, n’a Victoire Ingabire Umuhoza wabaye uwambere mukumutabariza bari kugerageza kumugerekaho urwo rupfu ndetse bakanahamagarira mu ruhame ko yakwicwa.
Ndumva nta munyarwanda muzima uyu munsi utamagana amagambo yatambutswaga kuri RTLM hagati y’a mata na nyakanga 1994.
Nifuzaga kubabaza, ese ubwo twaba twarakoze uruhe rugendo niba uyu munsi muri 2020 hari abantu bagihamagirira kwica abandi ku ma radiyo, tukumva ari ibisanzwe? Ese hari cohérence kwamagana ayo magambo yasize ibara igihugu cyacu, akagisigira umusaraba cy’izahora cy’ikoreye, ariko bene ayo magambo yasubira tukicecera, tugakomeza ubuzima nkaho bitatureba ?
Lien complet iri hano:
Ejo satatu, umukuru Wishyaka Dalfa, agomba kuzitaba ubutimirwa bwa RIB.