Aho Paul Kagame na Ngirente batandukaniye mu kubona umwanya w’abanyamakuru mu Rwanda. Ariko Paul Kagame n’agatsiko ke bakomeje kubeshya abanyarwanda n’amahanga. Iyo bavuga ngo batanze ubufasha bw’ibanze ku bahuye n’ibiza byatewe n’imvura ikabije yaguye mu duce dutandukanye tw’u Rrwanda, uwavuga ko ari ibinyoma ntiyaba abeshye kuko abo bahuye n’ibyo biza bakomeje gutakamba bavuga ko nta bufasha na buke bari babona.
Aho kugira ngo leta ya Kagame ikomeze ivuge ahubwo yashyira mu bikorwa noneho ikavuga nyuma. Nta mashusho yaba yaragaragaye yerekana ko koko leta ya Paul Kagame yaba yaratanze ubufasha ku bavanwe mu byabo n’ibiza.
Minisitiri w’intebe Ngirente ati iyo bimura abantu baba babagirira neza. Ibyo n’igihe bimura umuntu bamushyira muyindi nzu bamuteganyirije. Naho iyo bamwimura se bakamubwira ngo yirwarize ngo afite ubushobozi bwo kubaka murumva koko baba batamutabye mu nama. Nawe ubwe ntekereza ko ntabushobozi bwo kubaka bimutunguye afite ngo ahite azamura inzu atabanje kwegera banki.
Kuvana abaturage mu manegeka babajyana muyandi manegeka nk’abaturage ba Kimisagara bimuwe kungufu babakura mu mazu yabo babajyana mu rusengero narwo ruri mu manegeka kandi babashyiramo babacucitse. Abaturage bagera kuri 200 bashyize mu rusengero rumwe bagakoresha ubwiherero bumwe, ibi nabyo bishobora gushyira ubuzima bwabo mu kandi kaga. Umunyamakuru ati kwimura abaturage babavana mu manegeka ni byo ariko kubimura babashyira aho ubuzima bwabo buri mu kaga nabyo sibyo ntacyo baba bakemuye.
Ibiza ntabwo ari imyuzure gusa yica ariko n’ibyorezo by’uburwayi buva ku bucucike bw’abantu nabyo birica. Bariya baturage bakusanyirijwe mu rusengero niba badafite ubwihorero buhagije mukeka ko bo bataterwa n’ibyorezo bya macinya na korera? Ntabwo aribyo tubifurije, ariko ikizwi n’uko iyo abantu bari ahantu ari benshi bakaba badafite ubwiherero buhagije ibyorezo bya macinya na korera bishobora kubatera.
Ku kibazo cyo gufasha hakurikijwe ubushobozi abaturage barabyamaganye kuko ntawe uterwa y’iteguye. Kugirango umuturage ahite abona amafaranga yo kujya mu bukode cyangwa kwubaka indi nzu bisaba igihe kirekire cyo kwitegura. Leta y’u Rwanda yakagombye kubanza kubafasha ku rwego rumwe wenda nyuma y’igihe buri muturage akihitiramo aho kuba akurikije nyine amikoro. Hano biterwa n’icyo leta ihaye agaciro, kuba haboneka ubushobozi bwo kubaka inzu nka Convention Center ariko hakabura ubwo kubakira abaturage basenyewe n’ibiza birababaje biteye n’isoni. Singapore y’Afurika!!!!!!