Abacururiza mu isoko mpuzamipaka rifatanye n’umupaka muto uhuza imijyi ya Rubavu ku ruhande rw’u Rwanda na Goma ku ruhande rwa Repubulika iharanira demokarasi ya Kongo uzwi nka petite barrière babangamiwe n’abacururiza ku mihanda batangira abakiliya bakabaguriye.
Iyo urigezemo usanga bimwe mu bibanza byambaye ubusa ahandi na ho hakaba hari ibicuruzwa bikeya.
Baganira n’Ijwi ry’Amerika abaricururizamo bavuga ko ubucuruzi butagenda kuko nta baguzi babona.
Umwe muri abo bacuruzi yagize ati “Bamwe bacururizaga aha impande yacu bacitse intege barigendera. Natwe dusigayemo ariko bikomeje bitya natwe twazahava.”
Ahaboneka abagicuruza benshi ni ahacururizwa imyambaro. Bo bavuga ko impamvu bo bagicuruza ari uko imyambaro itabora naho ubundi ngo nta baguzi baboneka.
Umwe muri bo yagize ati “nkanjye mu kwezi n’igice maze nacuruje ibifite agaciro ka 20,000 y’amafranga gusa.”
Ku rundi ruhande ariko hari bamwe mu bafashe ibibanza byo gucururizamo ariko bacitse intege babivamo. Ni abiganjemo abacuruza ibiribwa byangirika vuba cyangwa bibora.
None ko iri soko riri neza neza ku mupaka unyurwaho n’abagera ku 60,000 buri munsi kandi umubare utari muto wabo ari abacuruzi; ni iki gitum iri soko rititabirwa uko bikwiye? Bamwe mu bacuruzi bavuga ko biterwa n’ibibazo byinshi birimo ko iri soko ritaramenyerwa, kutagira ibicuruzwa bihagije, kuba abaguzi bagura n’abacururiza ku mihanda ntibirirwe bagera mu isoko n’ibindi.
Ubuyobozi bw’akarere ka Rubavu buvuga ko imyanya yo muri iri soko yongeye gutangwa binyuze muri tombola kandi ko abayihawe basabwe guhita batangira kuyikoresha. Bwana Gilbert Habyalimana uyobora aka karere avuga ko bakomeje gukangurira abantu kwitabira iri soko. Ati “ni inshingano zacu twese gufatanya guca ubucuruzi bw’akajagari turwanya abacururiza mu muhanda ahubwo tukitabira amasoko twubakiwe.
Ukwezi gushize minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Anastase Shyaka yari yahaye akarere Ka Rubavu icyumweru kimwe ngo kabe kakemuye ibi bibazo bituma iri soko ridakorerwamo uko bikwiye. Abarikoreramo ariko basanga kuryitabira bizakomeza kugorana mu gihe abacururiza mu muhanda bakomeza gukora bidegembya; ikibazo na cyo kitoroshye gukemuzwa ingamba zanditse neza ku mpapuro gusa.