Umutegetsi wo mu bucamanza bw’Afurika y’epfo ku wa kane yabwiye ibiro ntaramakuru AFP ko ubucamanza bw’iki gihugu buzatangira gukora iperereza ku rupfu rwa Patrick Karegeya. Iryo perereza ku rupfu rw’uwahoze akuriye ubutasi bw’u Rwanda, ngo rizaba mu kwezi kwa mbere k’umwaka utaha wa 2019.
Bwana Karegeya wahoze ari Koloneli mu gisirikare cy’u Rwanda, yishwe anizwe muri hoteli yo ku rwego rwo hejuru ya Michelangelo Towers y’i Johannesburg, ku munsi wa nyuma usoza umwaka wa 2013. Uyu mutegetsi wo mu bucamanza bw’Afurika y’epfo utatangajwe amazina kubera ko ubusanzwe atemerewe kuvugana n’itangazamakuru, yagize ati:
“Ntabwo ari urubanza, ni iperereza ry’ubucamanza, kandi rizatangira ku itariki ya 16 y’ukwezi kwa mbere”.
- Afrika yepfo: Karegeya yiciwe muri Hotel
- Col Patrick Karegeya yandikiye ONU
- Nyamwasa na bagenziwe bakatiwe
“Kuri iki cyiciro, tugiye gukora iperereza rigamije kumenya uwamwishe”.
Bwana Karegeya yayoboye urwego rw’iperereza ryo hanze y’u Rwanda mu gihe kigera hafi ku myaka 10, mbere yuko ubushyamirane hagati ye na Perezida Paul Kagame w’u Rwanda butangira.
Mu mwaka wa 2007, yahunze u Rwanda ajya kuba muri Afurika y’epfo aho yanengaga bikomeye ubutegetsi bw’u Rwanda.
Leta y’u Rwanda irahakana
Bwana Karegeya wavutse mu mwaka wa 1960, yigeze kuvuga ko Perezida Kagame ari “umunyagitugu” ndetse atangaza ibirego by’uko afite ibimenyetso ko leta y’u Rwanda yishe abatavuga rumwe nayo babaga mu mahanga; leta y’u Rwanda ihakana ibyo birego.
Abashyigikiye Bwana Karegeya bashinje leta y’u Rwanda ko ari yo yamwishe, ikirego leta y’u Rwanda ihakana.
Kayumba Nyamwasa, wahoze ari Jenerali mu ngabo z’u Rwanda na we akaba ari umwe mu banenga bikomeye ubutegetsi bw’u Rwanda, mu mwaka wa 2010 yarokotse ibitero bibiri byatangajwe ko byari bigamije kumwivugana.
Afurika y’epfo yatangaje ko byari ibitero by’inzego z’umutekano zo mu mahanga.
Mu mwaka wa 2014, urukiko rwo muri Afurika y’epfo rwakatiye abagabo bane imyaka 8 y’igifungo kubera kugerageza kwivugana Bwana Nyamwasa. Rwanzuye ko icyo gitero “cyakozwe mu nyungu za politiki”.