Site icon Rugali – Amakuru

Ububirigi bwashyize hanze amabanga ya Kagame!

Iyirukanwa ry’ababirigi 2 mu Rwanda rihishe byinshi

Ububirigi bwashyize hanze amabanga ya Kagame none afite umujinya awutuye bamwe mu bakozi b’Ambassade y’u Bubirigi i Kigali. Kagame afite ubwoba bwa raporo ya ONU igiye gusohoka mu minsi iri imbere. Iyo raporo irashinja u Rwanda kuba zifite bikorwa bya gisirkare muri Congo. Ko zohereza abasirikare barwo muri Congo bambaye imyenda ya gisirikare ya Congo kugira ngo bahige abasirikare b’umutwe wa FDRL. Umwe muri abo bakozi birukanwe na Leta y’u Rwanda buvugwa ko yatanze amakuru muri ONU kuri icyo kibazo ko leta y’u Rwanda ifite ibikorwa bya gisirikare muri Congo. Umunyamakuru Collette Backman we avuga  ko niba n’iyo raporo yarayitanzwe uwo mukozi yarimo akora akazi ke. Ariko Kagame we ibyo ntabikozwa. Ati vuga uvuye aha! 

Kagame ararushywa n’ubusa, Kereka nanjya gukorera mu nsi y’ubutaka ariko n’aho azabonwa n’abo yohereje yo  kuko nabo ntabwo ari bake. Nta kintu na kimwe akora ngo kitarara kimenyekanye kandi byitwaga ko ari ibanga. Ibi bikaba bivuga ko akikijwe n’abantu batamukunda na mba. Akikijwe n’abantu bamaze kumenya ububi bwe. Akikijwe n’abantu barambiwe imitegekere ye y’igitugu. Akikijwe n’abantu barakaye. Abanyarwanda bamze kumenya ibyo byose. Niyo mpamvu n’ibikorerwa byose bibera mu mbere muri Village Urugwiro birara bimenyekanye. Ikoranabuhanga yimirije imbere niryo rizamukoraho. 

Leta y’u Bubiligi yemeje ko yahamagaje abadiplomate bayo babiri bari i Kigali ibisabwe na Leta y’u Rwanda. Leta y’u Rwanda imaze kugaragaza ko itishimiye ko bakoresheje umuhango wo kwibuka ku itariki ya gatandatu z’ukwezi kwa kane, abasirikare b’ababiligi baguye mu Rwanda muri 1994.

Amakuru avugwa ko kuri uyu wa gatatu, umuvugizi w’igihugu cy’ububirigi yavuze ati”: “Turemera rwose ko habaye ikosa ryo kudashishoza neza ryakozwe mu guhitamo itariki ya 6 kugirango hakoreshwe umuhango wo kwibuka abasirikare bacu 10 bari mu gabo za ONU bishwe ku itariki ya 7 z’ukwezi kwa kane 1994”.

Akomeza agira ati : “ Twabonye rwose ko uwo muhango wakoreshejwe kuri iyo itariki utishimiwe”. Ati “ariko muri iki gihe hubahizwa hagunda ya guma mu rugo, guhitamo iriya tariki byatewe no gushaka ibitubankugiye, nubwo bwose bitakiriwe neza, nta mugambi twari dufite wo kugira uwo tubangamira”. Twahisemo kubungabunga ubucuti hagati y’ibihugu byombi

Ministeri y’Ububanyi n’amahanga y’u Bubiligi ivuga kandi yagiranye ibiganiro inshuro nyinshi na Leta y’U Rwanda kugira ngo bumvikane ariko ntibigire icyo bigeraho, bigatuma Ministiri Philippe Goffin, ushinzwe ububanyi n’amahanga, “afata icyemezo cyo gushyira ibintu mu buryo agamije kubungabunga ubucuti hagati y’ibihugu byombi”. Icyemero cyabaye rero icyo guhamagaza umunyabanga wa mbere n’ushinzwe ibikorwa bya gisirikare.

Ububirigi buti “ Nubwo bwose twemeye ikifuzo cya Leta y’u Rwanda cyo guhamagaza bariya bakozi bombi, icyo cyifuzo turasanga kidahwanye n’ikosa ryakozwe ritangambiriwe”. Iri kosa ni urwitwazo kuko n’ubundi abo basirikare b’u Bubirigi bibukwaga ku taliki ya 8 Kamena kuba rero baributswe ku taliki ya 6 Kamena iyo ntabwo yaba impamvu yo kubirukana.

Ministeri y’ububanyi n’amahanga y’u Bubiligi yarangije yibutsa ko Ububiligi bwiyemeje kurwanya uburyo ubwo aribwo bwose buhakana cyangwa se bupfobya genocide yakorewe Abatutsi muri 1994.

U Bubiligi buravuga ko bwifuza gukomeza kugirana umubano mwiza ushingiye ku butwererane na Leta y’u Rwanda.

Exit mobile version