Site icon Rugali – Amakuru

Ubu uyu nawe DMI ya KAGAME yamwishe! Nibo bica ntibafatwe -> Gasabo: Umurambo W’umugabo Wasanzwe Mu Ivatiri Itazwi Muri Ako Gace

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere ahitwa Rukingu, Akagari ka Kagugu mu Murenge wa Kinyinya mu Karere ka Gasabo abaturage basanze umuntu wapfuye ari mu modoka ifunze imiryango kandi na we apfutse n’ibitambaro.

Iyi vatiri ngo bayisanzemo umuntu wapfuye kandi ntizwi muri ‘quartier’

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Kagugu, Daniel Mugabo yatangarije Umuseke ko uwo basanze mu modoka ari umugabo, avuga ko abaturage bamuhuruje muri iki gitondo bamubwira ko babonye umurambo mu modoka ariko batazi uwo ari we.

Ati “Abaturage ni bo babitubwiye. Bavuga ko iriya modoka batari basanzwe bayizi muri kariya gace.”

Ubwo Umuseke wamuvugishaga yavuze ko abakozi b’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) bahageze baje kureba ibyo ari byo, ibindi bikaza kumenyekana nyuma.

Mugabo avuga ko bigoye kumenya imyirondoro y’uriya muntu wapfuye.

Turacyakurikirana iyi nkuru…

Abaturage bazindutse bibaza icyabaye kuko ari inkuru idasanzwe mu gace kabo

 

Iriya vatiri bayisanze mu mudugudu wa Rukingu, Akagari ka Kagugu mu murenge wa Kinyinya muri Gasabo

Jean Pierre NIZEYIMANA
UMUSEKE.RW

Exit mobile version