Umuryango wa Me Muhikira Jean Claude watangaje ko umaze ibyumweru bibiri utamuca iryera, nyuma y’uko baherukana kuvugana akababwira ko atashye ariko uramutegereza baraheba.
Uyu mugabo w’imyaka 55 asanzwe atuye ahazwi nko ku Ntaraga mu Murenge wa Kimisagara mu Mujyi wa Kigali, aho afite umugore n’abana batatu.
Murumuna w’uyu munyamategeko wabuze, Mporebucye Phillippe, yabwiye IGIHE ko ku wa Kabiri tariki ya 20 Werurwe 2018 hafi saa kumi n’ebyiri z’umugoroba, yahamagaye Me Muhikira amubwira ko ashaka kujya gusuhuza mama wabo uri iwe kuko yaje kwivuza, amubaza niba ahamusanga ngo nawe amusuhuze mbere yo gutaha i Masaka.
Undi ngo yamubwiye ko adahari ari mu mujyi ariko mu kanya gato aba ahageze kuko yari agiye gufata moto ariko yatinze kuhagera, bigeze nka saa moya aramuhamagara ngo amubaze uko byamugendekeye telefoni ntiyayifata.
Yagize ati “Namuhamagaye nka gatatu telefoni ntiyayifata, mwandikira ubutumwa bugufi ntiyasubiza, mba nganira na mukecuru. Bigeze nka saa mbiri n’igice ndataha. Ntabwo nongeye kumuhamagara.”
Yakomeje agira ati “Bigeze kuwa Gatatu nka saa tatu hafi saa yine z’ijoro nibwo batubwiye ko atigeze ataha. Ku wa Kane umudamu we yagiye kuri CID kubabwira uko bimeze, barandika, bati ‘tugiye kubafasha gushaka amakuru tuzababwira’.”
Kuva ubwo Me Muhikira ntaraboneka ndetse umuryango we uvuga ko wazengurutse kuri sitasiyo za polisi uramubura, na telefoni ze zavuyeho no kuri WhatsApp ngo ntibamubona.
Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, SSP, Emmanuel Hitayezu, yabwiye IGIHE ko bagikurikirana iki kibazo ariko ari « nta makuru yandi turabona. »