Site icon Rugali – Amakuru

Ubu se yibagiwe ibyo yakoreye Violette Uwamahoro –> “Guteza abagore b’u Rwanda imbere ntabwo ari ineza tubagirira, ni inshingano” – Kagame

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yavuze ko guteza abagore b’u Rwanda imbere atari ineza babagirira ahubwo ko ari inshingano z’ubuyobozi bw’igihugu by’umwihariko umuryango wa FPR-Inkotanyi cyane ko byashyizwe mu ntego zawo igihugu kikimara kubohorwa.

Ibi Perezida yabitangaje kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 22 Mata, mu nama nkuru y’urugaga rw’abagore bibumbiye mu muryango wa FPR- Inkotanyi ibaye ku nshuro yayo ya 3 yabereye mu cyuma cy’inama cya Kigali Convetion Center, ikaba iterana buri myaka 2 aho baba barebera hamwe ibyagezweho ndetse bakaniyemeza byo bagomba kuzaba bagezeko mu yindi myaka 2 iri imbere.

Perezida Kagame yavuze ko guteza imbere umugore ari uguteza igihugu imbere cyane ko iyo mutima w’urugo yateye imbere igihugu cyose kiba cyateye imbere.

Yagize ati “[…]Guteza imbere umugore ni uguteza igihugu imbere kuko iyo duteza umugore imbere tuba duteza buri wese imbere.”

Perezida Kagame yakomeje avuga ko guteza imbere umugore biri mu mahame y’umuryango wa FPR-Inkotanyi kuva igihugu cyabohorwa kuko mu ntego z’umuryango hatarimo guteza mbere igice kimwe cy’abantu ko ahubwo ari uguteza imbere buri munyarwanda wese bityo umugore akaza ku isonga.

Perezida Paul Kagame yakomeje avuga ko guteza imbere umugore bitabaho hakiriho ibikorwa by’ihohoterwa bikorerwa umugore, avuga ko ibikorwa nk’ibyo bidakwiye kwihanganirwa.

Yagize ati “Ntabwo ihohoterwa rikwiye kwihanganirwa. Ikibi gikwiye kurwanywa. Sinumva ukuntu umuntu yihanganira gukubitwa buri munsi.”

Muri iyi nama kandi abanyamuryango b’uru rugaga bagaragaje ibyo bagezeho mu myaka ibiri ishize ndetse banagaragaza ibyo bifuza kuzaba bagezeho mu myaka 2 iri imbere.

Perezidante w’urugaga rw’abagore bibumbiye mu muryango wa FPR Inkotanyi Madamu, Mukantabana Marie, yavuze ko ibyo bamaze kugeraho ari byinshi kandi bikubiye mu nkingi 4 u Rwanda rwubakiyeho ari zo Imiyoborere myiza, Ubutabera, Ubukungu ndetse n’imibereho myiza.

Aha yagaragaje ko abagore bakanguriwe kugira uruhare mu matora ndetse banashishikarizwa gutinyuka bakajya mu nzego zose z’ubuyobozi, bagize uruhare mu ishyirwaho ry’amategeko mashya ndetse banakangurirwa kwibumbira mu makoperative bubakirwa amasoko banashakirwa igishoro.

Uretse kureba ibyagezweho muri iyi myaka 2 ishize, aba ba mutima w’urugo biyemeje ko mu myaka 2 iri imbere bazaharanira kugera ku ihame ry’uburinganire, kunoza serivisi, guhashya ihohoterwa ndetse n’icuruzwa ry’abantu.

JPEG - 253.1 kb

Madamu Jeannette Kagame na Oda Gasinzigwa

Madamu Mukantabana Marie, Perezidente w’urugaga rw’abagore bibumbiye mu muryango wa FPR

Morale yari yose kuri ba mutima w’urugo bagize urugaga rw’abagore bibumbiye mu muryango wa FPR

Ukwezi.com

 

Exit mobile version