Site icon Rugali – Amakuru

Ubu se nibwo bamenya ITEKINIKA? -> Abadepite baguye mu kantu bavumbuye ko babeshywe n’Akarere ka Nyaruguru

Abadepite bagize Komisiyo y’inteko Ishinga Amategeko ishinzwe gukurikirana ikoreshwa ry’umutungo wa Leta (PAC) barakariye ubuyobozi bw’Akarere ka Nyaruguru nyuma yo kuvumbura ko babeshywe ko hari Ishami ry’Ikigo nderabuzima rikora kandi ridakora.

Raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’imari ya Leta ya 2016/2017 yagaragaje ko ivuriro rya ‘Poste de santé’ ya Yanze ryubatse mu Murenge wa Ruheru muri ako karere, ryuzuye ritwaye 27, 235, 771 Frw nyamara Umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta yasanze izo nyubako zimaze igihe kirenze iminsi 223 zidakoreshwa.

Ubwo ubuyobozi bw’aka karere bwitabaga PAC kuri uyu wa Kabiri, bwongeye gushimangira ko iryo vuriro rikora ariko abadepite bavuze ko ubwo bajyagayo beretswe ko rikora kandi ridakora.

N’agahinda, Depite Murumunawabo Cecile yahise avuga ko ababajwe no kuba ubuyobozi bwa Nyaruguru bwemeza ko ivuriro ryakoraga ubwo barisuraga kandi abaturage barivugiye ko ridakora.

Yagize ati “Ikintu cyo gutekinika ni amahano ariko iyo utekinika mu buzima, mumfashe kubishakira igisubizo. Tujya kuhasura twaje mutubwira ngo rirakora, muragenda muraritwereka. Burya njye navuyeyo nzi ko ari abatekinisiye badutekinitse none na mwe niko mutubwiye? Twagezeyo dusanga bazanye niba ari umuforomo, niba ari iki? Hari agatebe kariho uduti duke, noneho turikanga turabaza tuti abaje kwivuza bicara he? Abaturage bavugira rimwe inyuma ngo ‘aha ntihigeze hakora turacyakora rwa rugendo’.”

Depite Munyengeyo Théogene yahise abaza abayobozi ba Nyaruguru icyizere abaturage babagirira mu gihe bajya kubeshya inzego za Leta na bo bahibereye.

Ati “Ubwo umuturage icyizere yakugirira ni ikihe? Uraje ukinnye ikinamico ku bantu baje kureba ibibazo by’igihugu, Ikinamico mu baturage? Umunsi wa mbere muti ‘bahageze’ murishushanya. Za raporo mwirirwa mutanga muri Minaloc no mu gihugu cyose none mugiye no gushuka urwego ruhagarariye abaturage? Aho kugira ngo mugishe inama mutangiye kubizambya gutyo?”

Meya wa Nyaruguru, Habitegeko Francois, yavuze ko ubu ivuriro rikora, gusa agaragaza ko ashobora kuba na we yarabeshywe.

Ati “Iyi poste de santé ubu irakora. Ikibazo cyari cyarabaye ni abakozi kubera ko ikigo nderabuzima cya Ruheru cyagombaga kuyireberera cyari gifite abakozi bake ariko ubu irakora nta kibazo […]Mu by’ukuri nshobora kubeshywa nkabeshya ariko ntabwo nabeshya abadepite mbigambiriye. Iriya centre de santé bagaragaje ko idakora kandi niko byari bimeze.”

Depite Karenzi Théoneste yavuze ko badashobora kwemera ko amakosa nk’ayo agenda gutyo gusa. Yavuze ko ababigizemo uruhare bagomba kumenyekana kandi bikabagiraho ingaruka.

Yagize ati “Aya makosa yose hari abayakoze, hari abayagizemo uruhare. Muzaduhe raporo mutugaragarize uwabigizemo uruhare n’ingamba yafatiwe. Abagize uruhare mu gutekinika ibi bintu, muzadukorere raporo yanditse muyiduhe. Ibi bintu ntabwo bishobora kwemerwa na gato, ni icyaha.”

Akarere ka Nyaruguru kahawe kugeza kuri uyu wa Gatanu kuba katanze raporo igaragaza abagize uruhare mu kubeshya abadepite.

Mu bindi bibazo byagaragajwe mu Karere ka Nyaruguru harimo imishinga yagiye ikorwa nta nyigo, isoko ryatanzwe ku muntu washyizwe ku rutonde rw’abatemerewe gupiganira amasoko ya Leta, kwishyura rwiyemezamirimo ataramurika ibyo yakoze n’ibindi.

Depite Munyengeyo Théogene abaza abayobozi b’Akarere ka Nyaruguru ku mikorere y’ivuriro abadepite babeshywe ko rikora

 

 

Abadepite bumuwe bavumbuye ko babeshyewe mu Karere ka Nyaruguru bagasuye

 

Abagize PAC bumva ibisobanuro by’Akarere ka Nyaruguru

 

Exit mobile version