Site icon Rugali – Amakuru

Ubu Kagame niwe udasinzira yibaza ku myaka agomba gufunga Diane na Adeline Rwigara

Ubu se ko Kigali yahiye kandi ko Imana ikora ibitangaza, buriya Diane na nyina bagizwe abere Kigali bamera bate? Amatariki y’ingenzi kuri Diane Rwigara utegereje umwanzuro ku gifungo cy’imyaka 22. Hasigaye iminsi itatu ngo Urukiko Rukuru rutangaze umwanzuro ku rubanza ruregwamo Diane Rwigara n’umubyeyi we Mukangemanyi Adeline.

Ni urubanza ruzaba rumaze iminsi 439, ihwanye n’umwaka umwe, amezi abiri n’iminsi 13, kuko Diane Rwigara, murumuna we Anne n’umubyeyi wabo Mukangemanyi Adeline, bafashwe ku mugoroba wo ku wa 23 Nzeli 2017.

Diane ashinjwa gukora no gukoresha inyandiko mpimbano ubwo yashakaga kwiyamamariza kuyobora igihugu mu 2017. Ahuriye na nyina Mukangemanyi ku cyaha bakekwaho cyo kugambirira guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda; nyina akiharira icy’ivangura no gukurura amacakubiri.

Diane Rwigara yavukiye mu Mujyi wa Kigali mu 1981.

Ku wa 3 Gicurasi 2017, mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru, Diane yatangaje ko ashaka kuyobora u Rwanda, anakoresha imvugo nyinshi ubushinjacyaha bwagaragaje ko zigize icyaha akekwaho cyo kugambirira guteza imvururu.

Nyuma y’iminsi ibiri, hacicikanye amafoto ye yambaye ubusa, biza kuvugwa ko Umunyamakuru Robert Mugabe ubu ufunzwe akekwaho ibyaha birimo gusambanya umwana, ari inyuma y’itangazwa ryayo, ariko abihakana avuga ko ari amahimbano.

Kimwe n’abandi bifuzaga kuyobora u Rwanda binyuze mu matora nk’abakandida bigenga, Diane Rwigara yatangiye gukusanya imikono 600 isabwa y’abamushyigikiye.

Ku wa 22 Gicurasi 2017, Diane Rwigara yatunzwe agatoki na Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, NEC, mu bashakishaga imikono mu buryo bunyuranyije n’amategeko, bafatira abantu mu tubari n’amasoko ndetse abandi bagaha abaturage amafaranga kugira ngo babasinyire.

Ku wa 20 Kamena 2017 Diane yashyikirije NEC kandidatire ye, mu gutangaza abakandida b’agateganyo bigaragazwa ko atujuje ibisabwa.

Ku mugoroba wo ku wa 7 Nyakanga ubwo NEC yemezaga abakandida ntakuka, Diane Rwigara ntiyajemo.

Iyi komisiyo ahubwo yahishuye ko Diane Rwigara yasinyiwe n’abantu bapfuye na bamwe mu barwanashyaka bakuwe ku rutonde rw’abanyamuryango ba PS Imberakuri, inavuga ko ibyo bimenyetso izabishyikiriza inzego zibishinzwe nizibisaba.

Ku wa 4 Nzeri 2017, Diane Rwigara, murumuna we Anne na nyina Mukangemanyi, bakuwe mu rugo ku ngufu kugira ngo bitabe Ubugenzacyaha, baza kuhagarurwa. Hari nyuma yo guhamagazwa inshuro zirenze eshatu batitaba, nk’uko polisi yabitangaje.

Uko ari batatu, byemejwe ko batawe muri yombi ku wa 23 Nzeri 2017, bafungirwa kuri Sitasiyo ya Polisi ya Remera.

Ku wa 25 Nzeri 2017, hagiye hanze amajwi bagiye bohererezanya kuri WhatsApp n’abo mu muryango wabo baba hanze y’igihugu, yashibutsemo ibimenyetso ku byaha byo kugambirira guteza imvururu n’icyaha cy’ivangura kuri Mukangemanyi.

Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge, ku wa 23 Ukwakira 2017, rwategetse ko Diane Rwigara na nyina bafungwa by’agateganyo, murumuna we Anne arafungurwa.

Diane yaburanye ubujurire ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo, ariko ku wa 21 Ugushyingo 2017, Urukiko Rukuru rushimangira ko aburana afunzwe ngo atabangamira iperereza.

Urubanza rwabanje kugenda rusubikwa ku mpamvu zajemo n’ihamagazwa ry’abo baregwa icyaha kimwe ariko bari mu mahanga, imbogamizi zose ziza kujya ku ruhande, iburanisha mu mizi riranzika.

Ku wa 5 Ukwakira 2018, Urukiko Rukuru rwemeje ko arekurwa by’agateganyo kuko iperereza ryarangiye.

Ku wa 7 Ugushyingo 2018, Diane Rwigara na nyina Mukangemanyi basabiwe n’Ubushinjacyaha gufungwa imyaka 22. Urubanza ruzasomwa ku wa 6 Ukuboza.

 

IGIHE

 

Exit mobile version