Site icon Rugali – Amakuru

Ubu se Bwana Martin Fayulu nibwo akibona imigambi mibisha ya Paul Kagame yo gusenya Congo?

RDC: Bwana Martin Fayulu asanga u Rwanda rufite umugambi mubisha wo gushwanyaguza Congo! Bwana Martin Fayulu, Umukandida w’amashyaka atavuga rumwe na Kabila. Bwana Martin Fayulu ni umudepite mu nteko ishingamategeko y’igihugu cya Congo, akaba ari umunyepolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Joséph Kabila.

Mu biganiro byahuje abanyepolitiki b’amashyaka 7 akomeye muri Congo mu mujyi wa Genève mu gihugu cy’Ubusuwisi, Martin Fayulu niwe watoranyijwe nk’umukandida umwe rukumbi w’amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Kabila, mu matora ateganyijwe taliki ya 23/12/2018.

Kimwe mu bintu byatumye Martin Fayulu atorerwa uwo mwanya ni uko adahindagurika mu bitekerezo bye! Bwana Félix Tshisekedi na Vital Kamerhe bitandukanyije n’amasezerano yashyizeho Martin Fayulu nk’umukandida rukumbi, nta kizere abakongomani babafitiye cyo kuba bafite ubushobozi bwo kuyobora igihugu!

Veritasinfo

Exit mobile version