Nyuma y’iminsi ine Minisitiri w’Ingabo Gen Major Murasira Albert agiranye inama n’abaturage bo mu mirenge ya Bugeshi na Mudende agategeka ko hagomba kubahirizwa ibiciro by’ibirayi nk’uko byagenwe na Ministeri y’ubucuruzi n’inganda, abagabo babiri bo Mu murenge wa Mudende bafunzwe bakekwaho uburiganya mu bucuruzi bw’ibirayi.
Abafunzwe ni umuyobozi wa koperative Coodemirwa n’umugabo usanzwe ari goronome wayo, bafashwe bakurikiranyweho guhindura ibiciro by’ibirayi bagaha umuhinzi 100Frw ku kilo aho kuba 120Frw yagenwe.
Nyuma y’uko bafashwe, Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Rubavu ushinzwe iterambere ry’ubukungu Murenzi Janvier, ari kumwe n’umuyobozi wa Brigade ya 301 ikorera mu turere twa Nyabihu na Rubavu Colonel Muhizi Pascal, basuye abahinzi bo mu murenge wa Mudende, bababwira ko ubu nta kubabarira abahenda umuhinzi.
Col Muhizi yavuze ko urugamba rw’ibirayi rugomba kurangira ku nyungu z’umuhinzi, kandi ko ruzatsindwa nk’uko abacengezi batsinzwe.
Ati ’’Amabwiriza mwarayabonye ubu nta mikino ikirimo, abanyamakosa bagomba guhanwa ntabwo tuzemera ko umuturage ababara kubera ibifu bya bamwe muri twebwe, ubu turareba inyungu rusange ntabwo tureba inda y’umuntu ku giti cye.”
“Kano kajagari muzana ntabwo tuzakemera, turashaka umucyo kandi uru ni urugamba twinjiyemo kandi nta rugamba rutagira inkomere, kugirango abamamyi babicikeho ni uko inzego inzego zose dushyira hamwe tukabirwanya nk’uko twarwanyije abacengezi hano muri 97/98 tukabyumva kimwe ariko umuturage agakomeza guhinga ibirayi abikunze.”
Murenzi we yabwiye abaturage ba Mudende ko akajagari karangiye, uzajya abifatirwamo agomba kubihanirwa.
Ati “Nta muntu hagati y’umuhinzi na koperative, abo bantu bazamo ntabwo byemewe kujya mu murima ukagura n’umuhinzi hari ahemewe kugurira kandi ku giciro cyemewe. Nimubiteshukaho mugaca mu zindi nzira amande arahari ni ibihumbi 50Frw kugeza ku bihumbi 500Frw kuko aka kajagari kagomba gucika.”
Minisitiri w’Ingabo Gen Major Murasira Albert aheruka gusura utwo duce ku wa 15 Ugushyingo 2018.
Yabwiye abaturage abahinzi b’ibirayi ko ibiciro byagenwe bigomba kubahirizwa, abizeza ko akajagari k’abamamyi bungukira mu mitsi yabo kagomba gucika.
Inkuru wasoma:
olivier@igihe.rw