Ntabwo wakwirirwa wigisha ubuhahirane ngo aho umunyarwanda agiye bamuhige – Kagame. Perezida Paul Kagame yavuze ko bitumvikana kubana n’umuturanyi, wirirwa yigisha ibyiza byo kwishyira hamwe kw’ibihugu nyamara abanyarwanda bagera mu gihugu cye bagafungwa cyangwa bakaburirwa irengero.
Yabitangaje kuri uyu wa Kane ubwo yatangizaga ku mugaragaro inama ya 16 y’Umushyikirano, ari nabwo yatangazaga uko igihugu gihagaze. Perezida Kagame yabanje kuvuga ko muri rusange umubano w’u Rwanda n’ibindi bihugu umeze neza, gusa avuga ko mu karere hakiri ikibazo.
Yagarutse ku byiza byo kwihuza kw’ibihugu, gusa avuga ko ikibazo ari ababyumva bakanabyigisha ariko byagera mu kubishyira mu bikorwa, bagakora ibitandukanye.
Ati “Ntabwo wavuga kubana, guhahirana, ibyo ngo nibirangira aho umunyarwanda agiye bamuhige kubera ko ari umunyarwanda, ntabwo ari byo si imibanire myiza kandi n’ababikora birirwa bigisha kwihuza kw’akarere. Babifitemo ubumenyi ariko iyo bigeze mu bikorwa biba ibindi.”
“Ikibazo ni uko biri no mu baturanyi kurusha. Tuzakomeza gushaka uko twakorana n’abo bigisha kwishyira hamwe, ntibabishyire mu bikorwa.”
Guhera umwaka ushize, hagiye humvikana abanyarwanda bafungirwa muri Uganda bakagarurwa ari intere ndetse abandi bakaburirwa irengero. Igikorwa nk’icyo cyanabaye ku Burundi cyane cyane guhera mu 2015.
Perezida Kagame yabwiye abitabiriye Umushyikirano ko ubuhahirane bugoye mu gihe abaje iwawe ubabangamira.
Ati “Ntabwo wavuga ngo ubuhahirane, imigenderanire ariko uje iwawe umutere ikibazo. Abantu bazahahirana bate batagenderana? Bazahahirana bate uwambutse umupaka afatwa agafungwa cyangwa akazimira ntibamenye aho yagiye? Abantu bahahirana bate mu kwihuza kw’ibihugu uko bamwe babyumva bigomba kuba bibabereye bikagarukira aho?”
IGIHE