Kuva Diane Shima Rwigara yagirwa umwere muri 2018 usanga atakivuga cyangwa ngo agaragare kenshi mu ruhame. Abantu benshi rero bakomeje kutubaza niba twaba tuzi impamvu Diane Rwigara atakivuga cyangwa ngo agaragare kenshi.
Bamwe mwabajije uko rwa rugaga rwitwa “People Salvation Movement” mu cyongereza, “Mouvement pour le Salut du Peuple” mu gifaransa, “Urugaga rw’Agakiza ka Rubanda” mu kinyarwanda yigeze kumurikira abanyarwanda niba yarahisemo kubihagarika cyangwa rugikomeje dore ko abenshi mwemeje ko ubu aribwo rukenewe cyane.
Ubwo twizere ko Diane Rwigara niyumva ibyifuzo byanyu azagira icyo abivugaho ndetse akaba yagira icyo abwira abanyarwanda benshi bamukunda cyangwa bakunze ubutwari yagaragaje yiyemeza guhanga niriya ngoma ya Kagame na FPR niba yararetse urugendo yari yiyemeje rwo kurwanira impinduka cyangwa niba akirukomeje.