Site icon Rugali – Amakuru

Ubu ngubu baduhaye uburozi, buruzuye  mu Bubiligi, ariko twabuze n’abo tubuha kubera ko abo batubwiye ngo tubuhe baririnda

Rwanda: “Umwanzi arakabwirwa ibanga na FPR-KAGAME”! [Ubu ngubu baduhaye uburozi, buruzuye  mu Bubiligi, ariko twabuze n’abo tubuha kubera ko abo batubwiye ngo tubuhe baririnda”. Ubwo ni ubuhamya Kalisa Moubarak yatanze mu kiganiro cyanyuze kuri radiyo “Ubumwe” (kiri hasi y’iyi nyandiko)].

Muri iki gihe intore za Kagame zoherejwe mu mahanga kimwe n’izasigaye imbere mu gihugu zifite ubwoba bwinshi cyane kurusha ubwoba bufitwe n’abo zahaweho ubutumwa bwo kujya  kwica! Ubwoba bufitwe n’izo ntore ziri mu mahanga bwarushijeho kwiyongera kuva aho itangazamakuru ryo mu gihugu cya Ostraliya (Australie) rimenyesheje isi yose amakuru y’intore za Kagame zihishe muri icyo gihugu, zikaba zifite umugambi wo kugirira nabi impunzi z’abanyarwanda zahungiyeyo. Ayo makuru yo muri Ostraliya yakurikiwe n’iyicwa ry’umunyarwanda witwa Louis Baziga warasiwe mu gihugu cya Mozambike ku manywa yihanyu, uwo Baziga akaba yari akuriye diaspora nyarwanda (intore za Kagame) ziba muri icyo gihugu; urupfu rwe rukaba rurimo urujijo rwinshi.

Amakuru yakomeje kuba mabi ku ntore za Kagame, kuko mu kwezi kwa Kanama uyu mwaka  hari intore zigera kw’icumi zafatiwe mu gihugu cy’Ubuholandi, ubu zikaba zifungiye mu magereza y’icyo gihugu zitegereje kugezwa imbere y’ubutabera; izo ntore zafatiwe mu cyuho ziri mu mugambi wo kugirira nabi bamwe mu banyarwanda b’impunzi bari ku mugabane w’uburayi batavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Kagame (twirinze kuvuga amazina yabo kugirango tutabangamira iperereza ry’ubutabera). Izo ntore zatawe muri yombi zikaba zaranyuze mu gihugu cy’Ubudage zitwaje  ubutumwa bwo gutegura “rwanda day “ iteganyijwe kubera muri icyo gihugu; ibyo bikaba byaratumye leta y’Ubudage isubika italiki iyo “rwanda day” yagombaga kuberaho.

Inzego zishinzwe umutekano mu bihugu byinshi byo ku mugabane w’Uburayi, Amerika na Oseyaniya zikaba zifite amakuru y’uko leta ya Kagame yohereje muri ibyo bihugu abanyarwanda b’abagizi ba nabi bihinduye impunzi za politiki babifashijwemo na leta ya Kagame kugirango bajye guhiga impunzi z’abanyarwanda ziba muri ibyo bihugu zitavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Kagame. Inzego zishinzwe umutekano za : Uganda, Afurika y’epfo, Mozambike, Uburundi, Ostraliya, Ubwongereza, Ubufaransa, Ububiligi, Ubudage, Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Kenya na Zambiya; zifite amakuru y’intasi za Kagame zinjiye muri ibyo bihugu zikihindura impunzi zifite umugambi wo kugirira nabi impunzi z’abanyarwanda ziba muri ibyo bihugu.

Uko ibyiciro by’intore zoherejwe mu mahanga guhiga impunzi z’abanyarwanda biteye:

1.Icyiciro cya mbere kigizwe n’intore z’abasilikare b’inkotanyi za Kagame (DMI). Icyo cyiciro kigizwe n’abasilikare b’inkotanyi bakora mu rwego rw’iperereza (NISS). Mu kiganiro yagiranye na Radiyo “Ubumwe”, Kalisa Moubarak asobanura neza uburyo izo ntore zikora, akaba yaragaragaje n’uburyo ndetse n’amayeri zikoresha kugirango zigere mu mahanga ya kure cyane cyane mu bihugu byo ku mugabane w’Uburayi n’Amerika. Kalisa asobanura ko izo nkotanyi arizo zari mu gikorwa cyo kwica Kayumba Nyamwasa, Patrick Karegeya ndetse zikaba zari zifite n’umugambi wo kwica Pasteri Munonoka; uko ari 3 bakaba barahungiye mu gihugu cy’Afurika y’epfo. Kalisa asobanura uburyo yamenye ibyo bikorwa by’abicanyi ba Kagame boherejwe muri Afurika y’epfo ndetse akavuga n’uruhare yagize mu kuburira abantu bahigwaga.

Kalisa asobanura ko bamwe muri abo basilikari b’inkotanyi bagiye bagera ku mugabane w’uburayi n’Amerika banyuze mu gihugu cya Uganda na Etiyopiya, bakaba baragiye biyita impunzi z’abakongomani n’abarundi kugirango nibaramuka babonye ibyangombwa by’ubuhunzi mu bihugu by’Uburayi n’Amerika bizaborohere kujya batemberera mu Rwanda kuko bazaba bavuga ko atari igihugu cyabo; ubusanzwe amategeko mpuzamahanga agenga impunzi ntiyemera ko impunzi isubira mu gihugu yahunze kiretse itahutse! Maneko nyinshi za Kagame zagombaga kuza ku mugabane w’Uburayi n’Amerika zinyuze mu gihugu cya Uganda inyinshi zafatiwe muri Uganda guhera mu mwaka w’2018, zimwe zikaba zifunze izindi zikaba zarasubijwe mu Rwanda.

Maneko za Kagame zimaze kugera muri Uganda zihinduye impunzi ariko zikomeza n’akazi zatumwe ko guhiga impunzi z’abanyarwanda ziba muri Uganda. Imiryango mpuzamahanga ishinzwe uburenganzira bw’ikiremwamuntu, ikaba yarashyize igitutu kuri leta ya Uganda kugirango ifate abo bagizi ba nabi bahiga impunzi kandi ibashyikirize ubutabera. Icyo gikorwa cyo gufata maneko za Kagame muri Uganda kikaba cyarateye umwuka mubi hagati ya Kagame na Museveni na n’ubu uwo mwuka mubi ukaba ugikomeje! Kagame akaba yaratewe ishavu no kuba Museveni yarataye muri yombi impunzi zamuhunze! Kagame akaba yarishinje icyaha cyo kohereza maneko muri Uganda ubwo yavugiraga ku mugaragaro ko ababajwe n’ifungwa rya RUTAGUNGIRA!

Igitangaje ni uko uyu Rutagungira yahawe ubuhungiro muri Uganda nk’impunzi y’umunyarwanda yahunze ubutegetsi bubi bwa Kagame ndetse akaba afite n’ikarita y’ubuhunzi yahawe na UNHCR yo muri Uganda!  Isi yose yaratangaye yumvise Kagame ari kuburanira impunzi zamuhunze zafatiwe mu bikorwa by’ubugizi bwa nabi muri Uganda! Bwana Kalisa yasobanuye ko Rutagungira yari yarahawe ubutumwa bwo kujya kumwica amusanze muri Ostraliya! Kugirango Rutagungira ashobore kumugeraho akaba yarabanje kwigira impunzi muri Uganda nyuma akazasaba umuryango wa UNHCR kumujyana mu gihugu cya Ostraliya! Uyu Kalisa akaba yarafashije inzego zishinzwe umutekano za Ostraliya mu gikorwa cyo gutahura maneko za Kagame zihishe muri icyo gihugu, zifite umugambi wo kugirira nabi impunzi z’abanyarwanda zibayo!

2.Icyiciro cya kabiri cy’intore za Kagame kigizwe n’impunzi z’abanyarwanda ziba mu mahanga FPR ishukisha guha imitungo yazo zasize mu Rwanda. Izo mpunzi kandi zihabwa uburenganzira bwo kujya mu Rwanda gukorerayo ibikorwa binyuranye, iyo zemeye kurahira muri FPR (Inkuru ya échos d’Afrique). Ni muri icyo cyiciro cy’intore dusangamo impunzi z’abanyarwanda zimeze nka nyakwigendera Louis Baziga warasiwe muri Mozambike. Icyo kiciro k’intore gihabwa ubutumwa bwo gutanga amakuru ku mpunzi zitavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Kagame ndetse zigahabwa n’ibanga ryo kwica cyangwa gufasha intasi za Kagame kwica impunzi ziri mu mashyaka ya politiki ari hanze y’igihugu! Icyo kiciro kirimo abahutu n’abatutsi b’impunzi bahora muri z’ambasade z’u Rwanda ziri hirya no hino ku isi bagiye gutanga amakuru ku mpunzi z’abahutu n’abatutsi zitavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Kagame.

3.Icyiciro cya gatatu kigizwe n’impunzi z’abahutu FPR ishinja gukora jenoside y’abatutsi yo mu mwaka w’1994. FPR yegera abahutu bayihunze kandi yakatiye mu nkiko za gacaca ikabashyira mu cyiciro cya mbere cy’uko bakoze jenoside y’abatutsi. Abo bahutu FPR yita ba Ruharwa irabegera ikabizeza ko ntacyo izabatwara niba bemeye kwinjira muri FPR bakarahira ko bazicwaniba batubahirije ibyo basabwa gukora!  Kalisa Moubarak avuga ko izo ntore z’abahutu zishinjwa gukora jenoside  ziri muri Ostraliya FPR izita “ba Rwarakabije bayo“! Izo ntore z’abahutu zikaba zigwiriye mu gihugu cy’Ububiligi, zikaba zihabwa ubutumwa bwo kujya kuroga abavandimwe babo b’abahutu b’impunzi batavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Kagame.  Kalisa asobanura ko afite amazina y’intore z’abahutu n’abatutsi zahawe uburozi na FPR bwo kujya kuroga bene wabo baba ku mugabane w’Uburayi.

Intore z’abahutu zihabwa ubutumwa bwo kuroga abahutu kuko badashobora kuzishisha n’intore z’abatutsi zikaroga bene wabo b’abatutsi kuko nabo baba badashobora kuzishisha! Ni muri ubwo buryo Ruzibiza yarozwemo kandi uwamuroze akaba azwi!

Kuki intore zifite ubwoba kurusha abo zihiga?

Kuva mu mwaka w’1994, FPR imaze kubohoza u Rwanda, Paul Kagame yahaye FPR imikorere imeze nk’idini rya gihanga ry’abazungu ryitwa “iliminati”. Idini rya gihanga y’abazungu rya “iliminati” rifite intego y’uko isi igomba guturwa n’abantu bacye cyane kugirango bashobore kwigabanya ubwabo umutungo wose isi ifite; akaba ariyo mpamvu iryo dini rishyigikira ubwicanyi bwose burimo na jenoside. Kagame yafashe imikorere y’iryo dini rya “iliminati” ayivanga n’imihango yaranze abami ba cyera b’u Rwanda yo gutanga umutabazi ugomba gupfa kugirango umwanzi atsindwe, maze FRP-Inkotanyi isimburwa na FPR-KAGAME twagereranya n’umutwe w’AMASHITANI! FPR-Kagame ifite imikorere irangwa n’ibintu 3 aribyo : Ikinyoma, Iterabwoba n’Ubwicanyi.Turambuye buri ngingo kuri iyo mikorere ya FPR-Kagame dushobora kwandika ibitabo byinshi. Reka tuvuge muri macye ku iterabwoba n’ubwicanyi biranga FPR-Kagame kuko ibyo byombi aribyo bigiye gusenya burundu “diaspora nyarwanda” (intore za kagame) ari nayo ntandaro y’ihirima rya FPR-Kagame burundu.

Iterabwoba:

Iterabwoba rya FPR-Kagame rigaragara mu ndahiro intore yose irahira mu gihe iba yinjiye muri FPR-Kagame. Muri iyo ndahiro harimo interuro igira iti :”…Banyamurwango muri hano, nindamuka mpemutse, nkoze ibinyuranye n’imigabo, imigambi n’amategeko bigenga FPR/INKOTANYI, nzaba mpemukiye buri munyarwanda, nzabambwe nk’umugome wese.” (Kanda aha usome iyo ndahiro yose). Ni ukuvuga ko umuntu wese urahiye muri FPR-Kagame aba yemeye ubwe ko agomba kuzicwa nayo. Iyo ndahiro akaba ari kimwe mu kimenyetso cyerekana ko FPR-Kagame ari umuryango w’Amashitani! Ku isi yose nta shyaka rya politiki cyangwa umuryango bishyira mu ndahiro yabyo ivuga ko bizica abayoboke bayo uretse FPR-Kagame yonyine ibikora!  Umubare w’abanyarwanda bamaze kwicwa nk’abagome bitewe n’uko barahiye muri FPR-Kagame ntabwo ubarika!

Ubwicanyi:

Hakurikijwe iyo ndahiro ya FPR -Kagame, intore yose ihawe ibanga cyangwa ubutumwa na FPR-Kagame bwo kwica umuntu cyangwa abantu igomba kubusohoza nk’uko yabuhawe, iyo itabikoze ibambwa nk’umugome wese. Kugirango ibanga intore iba yarahawe ritameneka, iyo imaze kurisohoza nabwo iricwa! Mukiganiro James Munyandinda yagiriye kuri radiyo “Ubumwe” ari kumwe na Kalisa Moubarak (kiri hasi y’iyi nyandiko); yasobanuye uburyo uwahawe ubutumwa na FPR-Kagame nawe yicwa, Munyandinda yagize ati:

njyewe ubabwira ibi, Kagame nabanye nawe nshinzwe umutekano we igihe kitari hasi y’imyaka 17; Kagame iyo amaze kugukoresha, icyo mwapfanaga kiba kirangiye; niyo yaba yarakwemereye amafaranga kuri misiyo yaguhaye, anyura inyuma akakwica kugirango byabindi yagutumye utazavaho ubivuga kuko ntiyizera ko utazabivuga. Akwizera ari uko agufite mu biganza bye, agufunze cyangwa se ari uko yakwishe, nibwo yizera ko ibyo yagutumye bikomeje kugirwa ibanga!”

ibi bisobanuro bya Munyandinda nibyo byatumye duha iyi nyandiko umutwe ugira uti : “Umwanzi arakabwirwa ibanga na FPR-Kagame”;kuko umuntu wese uhawe iryo banga aba ashyize umukono ku rupfu rwe kuko ntamenya ikimukubise kandi nta nubwo aririrwa kuko aba yaragizwe igicibwa na FPR-Kagame! Ibi bisobanuro by’imikorere ya Kagame, akaba aribyo bitegereje intore zose zahawe ibanga ryo gukora amahango kandi izo ntore zikaba zizi uruzitegereje! Kubera iyo mikorere ya FPR-Kagame yubakiye ku bwicanyi, Diaspora ya Kagame yuzuyemo: akajagari, ubwoba n’urwicyekwe, ari nayo ntandaro yo gusenyuka kwayo.

a)Ubwoba bwo kwicwa:

Iyo FPR-Kagame iguhaye ubutumwa bwo kwica umuntu, ihita ishyiraho undi muntu nawe ugomba ku kwica kugirango utazamena ibanga. Uwo nawe woherejwe ku kwica agashyirirwaho nawe ugomba kumwica kugirango atazamena ibanga ry’uko yatumwe ku kwica, bigakomeza gutyo gutyo!Bizagarukira he? Ibyo bizahagarara ari uko FPR-Kagame ivuyeho burundu!Ibi byagaragaye ku mudiplomate w’intore watumwe kwica Set Sendashonga muri Kenya, akimara kumwica yahamagajwe i Kigali nawe aza kwicwa n’izindi ntore i kigali zimurashe ‘urufaya rw’amasasu!

b)Kwamburwa ubuhunzi:

Inzego z’umutekano zo mu bihugu byinshi intore z’abicanyi ba Kagame ziherereyemo ziri gukora iperereza ku mpunzi z’abanyarwanda zijya i Kigali kuburyo izizafatwa zizahita zamburwa ubuhunzi zahawe. Amashyaka atavuga rumwe na leta ya Kagame ndetse n’imiryango idaharanira inyungu za politiki y’abanyarwanda iri mu bihugu binyuranye iri gukora iperereza ku ntore zahungiye muri ibyo bihugu ziyita ko ari abarundi cyangwa abakongomani, iyo raporo igashyikirizwa inzego zishinzwe umutekano mu bihugu baherereyemo kugirango uwo bizagaragara ko yabeshye ubwenegihugu bwe azamburwe ubuhunzi yahawe.

c)Guhabwa akato:

Umunyarwanda wiyita impunzi ariko akajya muri ambasade z’u Rwanda, akajya mu Rwanda uko yishakiye cyangwa se akajya mu manama anyuranye y’intore agomba gukoshyirwa ku karubanda ku buryo bwose bushoboka maze impunzi z’abanyarwanda aho ziri hose zikamuha akato!

Umenya ubuzima nk’ubu bw’intore ziri mu mahanga ntawabwifuriza umuntu akunda, uretse kubwifuriza “umwanzi”! Ese abantu bazirikana uburemere bwo gukekwaho kuba umurozi uko bungana?

Hasi aha tubagejejeho ikiganiro kirambuye radiyo “Ubumwe” yagiranye na Kalisa Moubarak na james Munyandinda gisobanura neza akaga intore zirimo!

Exit mobile version