Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko, aravuga ko igihugu gikwiye kumva ko ruswa ishingiye ku gitsina ihangayikishije mu mitangire y’akazi mu Rwanda.
Depite Mukarugema Alphonsine aravuga ko hatagize igikorwa vuba, u Rwanda rwaba rugiye kuba nka Sodoma na Gomora.
Sodoma na Gomora, hagaragara muri Bibiliya nka hamwe mu hazwi haberaga ubusambanyi mu buryo bukomeye kugeza ubwo umujinya w’Imana watumye iharimbura.
Ibi iyi ntumwa ya rubanda yabivuze nyuma yaho umuryango urwanya ruswa n’akarengane Transparency international Rwanda, uhamagajwe muri komisiyo ishinzwe imibereho y’abaturage mu nteko ishinga amategeko, ngo igaragaze uko ikibazo cya ruswa mu mitangire y’akazi gihagaze mu mwaka wa 2014/2015.
Ingabire Marie Immaculee uwuyobora, yavuze ko ruswa ishingiye ku gitsina iteye ubwoba, ku buryo hari igikwiye gukorwa.
Yagize ati “Muri ubu bushakashatsi twakoze mu mwaka wa 2014/2015, bugaragaza ko abakobwa cyangwa abagore bangana na 50% bagiye kwaka akazi, basabwe kuryamana n’abagombaga kubaha akazi, ababuze akazi kubera kwanga gutanga iyo ruswa, 32.7% bavuze ko bemeye ko bakabuze, 29.1% bari abakobwa bakora imirimo y’ubunyamabanga, 10.9% ni igitsina gabo bakora mu mirimo iciriritse.”
Naho muri raporo y’Umuvunyi yo mu mwaka wa 204/2015, na yo igaragaza ko mu bemeye ko batanze cyangwa basabwe ruswa mbere yo kwinjira mu kazi ka Leta, 40% basabwe cyangwa batanze ruswa ishingiye ku gitsina, iyi kandi niyo ruswa iri ku isonga muri ruswa zigaragara mu mitangire y’akazi ka Leta, kuko ruswa y’amafaranga niyo ikurikiraho aho yihariye 39% bya ruswa zitangwa mbere cyangwa nyuma yo kwinjira mu kazi ka Leta.
Depite Mukarugema uri muri iyi komisiyo yavuze ko iki ari igisebo gikomeye ku muryango nyarwanda, kuko ngo byaba bigaragaza ko abakobwa cyangwa abagore bose bafite akazi, umuntu azajya atangira gukeka ko bose babonye akazi kubera ko babanje kuryamana n’abakoresha babo.
Yagize ati “Ubu koko tuvuge ko iki ari icyorezo cyibasiye u Rwanda?, ubu koko igihugu cyaba kigana he mu gihe hari gahunda yo kwigisha abana bose nyamara bikagenda gutya?, ubu koko u Rwanda rugiye guhinduka Sodoma na Gomora?.”
Yunzemo ati “Ubu se koko twitege ko serivise zizakorwa neza, mu gihe nyamara abantu bajya mu kazi kubera ko babanje kwakwa ruswa y’igitsina?.
Uyu mudepite aravuga ko bigiteye inkeke kugira ngo ibimenyetso byatanzwe n’uwatswe ruswa ngo byemerwe mu nkiko, kuko itegeko ryo rivuga ko ibimenyetso bigaragazwa na Polisi aribyo bihabwa agaciro.
Agira ati “Ubu bizagenda gute niba umuntu atanga ibimenyetso ariko bikangwa ngo ntabwo bifatika? Hari igikwiye gukorwa.”
Kugeza ubu umuryango ushinzwe kurwanya ruswa n’akarengane mu Rwanda, uravuga ko hari amakuru agaragaza ko hari abakozi babwira abakobwa bakoresha ngo “unsange muri hoteli…, mu cyumba…, uwo mukobwa atabikora agahita atakaza akazi.
Mu bindi kandi ngo hari abakoresha banga kuzamura abakozi mu ntera kubera ko banze ko baryamana, n’ibindi bikorwa bitandukanye bibangamira umukozi.
Kugeza ubu kandi ngo ruswa ikomeye irimo kugaragara mu mashuri makuru na za Kaminuza, aho umwarimu aha umunyeshuri amanota atakoreye, bigatuma uwo munyeshuri yumva ko hari ideni afitiye mwarimu, bikarangira baryamanye.
No mu bitaro, ngo hagaragara aho bamwe mu baganga badashobora kurara amazamu kubera uburyo agoye, babikorewe n’abayobozi babo kuko baryamana, ugasanga bamwe aribo barihoraho (izamu).