Major Mudathiru uregwa kuba mu Mutwe wa P5, yemeye ibyaha byo kugambirira kugirira nabi ubutegetsi buriho, anabisabira imbabazi. Kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 18 Ukwakira 2019, Mudathiru na bagenzi be bageze imbere y’urukiko baburana ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo.
Mudathiru yemeye ibyaha aregwa, ariko avuga ko umugambi washiriye mu nzira kuko ntabwo igikorwa umutwe wabo wari ushyize imbere cyabaye.
Mu magambo ye yagize ati “Navuga ko mbisabira imbabazi.”
Me Paola umwunganira, yavuze ko ashyigikiye ko ibisobanuro by’Ubushinjacyaha bigaragaza ko Mudathiru ibyaha aregwa abyemera, kuba nta rindi perereza bukeneye kuko ibyo bufite ari we wabibubwiye, asaba ko haba icyo yise ’procedure acceleré, ku buryo bahita baburana mu mizi bidasabye ko abanza gufungwa by’agateganyo.
Gusa Ubushinjacyaha bwavuze ko amategeko agena uko iburanisha rikora.
Abandi bareganwa bemeraga ko bagiye muri P5 bashutswe, kuko bamwe bavuga ko bagiye muri Congo bijejwe imirimo itandukanye irimo ubushoferi, ubuvuzi, gucukura amabuye y’agaciro n’ibindi.
Nsabimana Patrick yavuze ko yagiye muri P5 yijejwe akazi nyuma yo gusanga ari igisirikare ngo we na bagenzi be bagerageje gutoroka ndetse ngo hari abarashwe n’abishwe.
Yavuze ko ajya gufatwa yishyikirije Monusco, aza kujyanwa mu Kigo cya Mutobo ariko aza gukurwayo n’imodoka, kugeza agejejwe mu nkiko.
We avuga ko ku wa 18 Mata bakoreshejwe inama, bababwira ko bagiye kwimuka, bahaguruka ku wa 19 Mata 2019 mu gitondo. Bagiye nibwo bagabweho igitero na FARDC, ahita yishyikiriza Monusco.
Uyu uhabwa ipeti rya Lieutenant yavuze ko atabaye umusirikare, bityo Ubushinjacyaha butakomeza kurikoresha. Gusa Umushinjacyaha yavuze ko ataribo barimuhaye, ko abarimuhaye aribo barimwambura.
Ubushinjacyaha bwavuze ko Mudathiru nk’uwari uyoboye aba basirikare, yabwira urukiko niba koko hari abo yishe.
Mudathiru yahawe umwanya avuga ko iyo amagara aterewe hejuru buri wese asama aye, ko ibyo aba baregwa barimo ari amatakirangoyi.
Ati “Aba bose ntawe navanye iwabo, baje mu ishyamba bazi ikibazanye.”
Yahindukiriye Nsabimana, avuga ko Lieutenant yayivanye muri FNL ya Agathon Rwasa, yemeza koko ko yashatse gutoroka afite imbunda agiye kwiba hamwe n’abantu 10, ngo commandant wabo yararashe kuko yari agiye gutorokana n’abandi kandi batwaye imbunda y’igisirikare. Yavuze ko nta wamwinjije muri P5 ku gahato, kuko yagezeyo ahubwo ababwira ko ari umuganga w’amenyo.
Yavuze ko ibyo bavuga ari amatakirangoyi, kuko “mvuze kuri buri umwe aha ngaha, bwakwira, ntibabona n’icyo basubiza.”
Mudathiru yongeyeho ko abashatse gutoroka babonye uburyo kuko “Congo ni nk’ijuru ntihasakaye, wanyerera nijoro, ku manywa wagenda.’’
Ibyo bigahura n’uburyo Ubushinjacyaha buvuga ko nibura abari bamaze igihe gito muri P5 bari bamazemo umwaka umwe n’amezi atandatu.
Umwe mu Barundi we yavuze ko yinjiye muri uyu mutwe agiye gushaka akazi, kuko ngo yari amenyereye ko mu Burundi bajya muri Congo bakagaruka, ku buryo ngo nanafungurwa u Rwanda rwamuha ubuhungiro kuko atizeye ko azakirwa iwabo.
Major Mudathiru (imbere) uregwa kuba mu Mutwe wa P5, yemeye ibyaha byo kugambirira kugirira nabi ubutegetsi buriho, anabisabira imbabazi