Ubu Denis Karera araryama agasinzira iyo yumvise imiborogo yab’ abaturage yasenyeye muri Bannyahe? Ikibazo cy’abaturage muri Bannyahe basenyewe nta ngurane kikaba kimaze kuba insobe n’ikimenyetso simusiga cy’ubugome, ubusambo, ubujura no kwikubira biranga agatsiko ko muri FPR Inkotanyi.
Ubu koko uriya mushumba wa Kagame Denis Karera iyo yumvise aba baturage arataha mu rugo rwe akaryama agasinzira? Baribeshya ariko bemenye ko niba badahaye ingurane ingana nariya mazu n’ubutaka bya bariya baturage abazahagura bazabishyura byanze bikunze. Bashobora kutazishyura bariya baturage ariko abana babo cyangwa abuzukuru babo bazahora bishyuza.
Mu gice cya mbere uri bwiyumvire birambuye aho abasenyewe baganiye n’Ijwi ry’Amerika mu kiganira cyabo cya Murisanga. Hanyuma harakurikiraho ikiganiro umunyamakuru Eric Bagiruwubusa yagiranye n’abamwe muri bagenzi be bari abanyamakuru maze bakaza guhitamo kujya kwikorera ku giti cyabo bareka uwo mwuga wo mw’itangazamakuru benshi badakunda kubera ko leta ya Kagame yanga abanyamakuru batagendera ku murongo wa FPR Inkotanyi.